Ibirimo
15 Mutarama 2013
© 2013 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Uburenganzira bwose bwihariwe n’umwanditsi.
IGAZETI YO KWIGWA
25 GASHYANTARE 2013–3 WERURWE 2013
Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe!
IPAJI YA 7 • INDIRIMBO: 60, 23
4-10 WERURWE 2013
Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na Yehova
IPAJI YA 12 • INDIRIMBO: 106, 51
11-17 WERURWE 2013
IPAJI YA 17 • INDIRIMBO: 52, 65
18-24 WERURWE 2013
IPAJI YA 22 • INDIRIMBO: 91, 39
25-31 WERURWE 2013
Abasaza b’Abakristo ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo’
IPAJI YA 27 • INDIRIMBO: 123, 53
IBICE BYO KWIGWA
▪ Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe!
Abantu benshi bavugwa mu Byanditswe bagaragaje ubutwari n’ukwizera. Gusuzuma bimwe mu byababayeho bizatuma tugira ukwizera gukomeye kandi dukorere Yehova tubigiranye ubutwari. Iki gice kirimo isomo ry’umwaka wa 2013.
▪ Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na Yehova
▪ Komeza kwegera Yehova
Hari ibintu byinshi tutihitiramo mu buzima. Muri byo hakubiyemo ababyeyi bacu, abo tuvukana n’aho tuvukira. Uko si ko bimeze ku birebana n’ubucuti tugirana na Yehova. Dushobora guhitamo kugirana na we imishyikirano ya bugufi cyangwa ntitubihitemo. Muri ibi bice havugwamo ibintu birindwi tutagombye kwemera ko bidutandukanya na Yehova.
▪ Gukorera Imana nta cyo wicuza
Buri wese muri twe afite ibintu yakoze yumva yicuza. Icyakora, ntitugomba kwemera ko ibyo bintu twicuza biduca intege mu murimo dukorera Imana. Muri iki gice, turi buvane isomo ku ntumwa Pawulo mu birebana no gukomeza gukorera Yehova nta cyo twicuza.
▪ Abasaza b’Abakristo ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo’
Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abakorinto, yasobanuye ko we na bagenzi be bari ‘abakozi bakoranaga na bo kugira ngo bagire ibyishimo’ (2 Kor 1:24). Abasaza b’Abakristo bakurikiza bate ibyo Pawulo yavuze? Kandi se, buri wese muri twe yakora iki kugira ngo atume mu itorero harushaho kurangwa ibyishimo? Muri iki gice turi busuzume ibyo bibazo.
IBINDI
3 Bitanze babikunze muri Noruveje
32 Gahunda yateguwe neza yageze ku bintu bishimishije
KU GIFUBIKO: Umugabo n’umugore we bari mu kiruhuko cy’iza bukuru barimo bigisha umuntu Bibiliya, bicaye ku ibaraza ry’inzu iri mu gace kitwa Camp Perrin muri Hayiti. Bamwe mu bantu bo muri Hayiti bari baragiye mu mahanga, urugero nk’uwo mugabo n’umugore we, barimo barasubira mu gihugu cyabo kugira ngo bakorere umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane kurushaho.
HAYITI
UMUBARE W’ABABWIRIZA UGERERANYIJE N’ABATURAGE BO MURI HAYITI
1:557
ABABWIRIZA
17.954
ABANTU BIGA BIBILIYA
35.735