Ibirimo
15 Nzeri 2013
© 2013 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Uburenganzira bwose bwihariwe n’umwanditsi.
IGAZETI YO KWIGWA
28 UKWAKIRA 2013–3 UGUSHYINGO 2013
Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa
IPAJI YA 7 • INDIRIMBO: 64, 114
4-10 UGUSHYINGO 2013
Ibyo Yehova atwibutsa bijye bishimisha umutima wawe
IPAJI YA 12 • INDIRIMBO: 116, 52
11-17 UGUSHYINGO 2013
IPAJI YA 17 • INDIRIMBO: 69, 106
18-24 UGUSHYINGO 2013
IPAJI YA 22 • INDIRIMBO: 27, 83
25 UGUSHYINGO 2013–1 UKUBOZA 2013
Umurimo w’ubupayiniya utuma imishyikirano dufitanye n’Imana irushaho gukomera
IPAJI YA 27 • INDIRIMBO: 95, 104
IBICE BYO KWIGWA
▪ Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa
▪ Ibyo Yehova atwibutsa bijye bishimisha umutima wawe
Yehova yagiye yibutsa abagize ubwoko bwe ibintu bitandukanye kugira ngo abayobore. Mu byo atwibutsa hakubiyemo iki? Igice cya mbere kigaragaza impamvu dukwiriye kwiringira ibyo Imana itwibutsa. Igice cya kabiri kigaragaza ibintu bitatu byadufasha kwiringira byimazeyo ibyo Yehova atwibutsa.
▪ Ese warahindutse?
▪ Jya ufata imyanzuro myiza
Uburere twahawe, incuti zacu, umuco w’iwacu n’aho tuba, bigira uruhare rukomeye mu birebana n’uko tubona ibintu n’amahitamo tugira. Ni iki twakora kugira ngo imyanzuro dufata ibe ihuje n’ibyo Imana ishaka? Kandi se ni iki cyadufasha gukora ibihuje n’imyanzuro twafashe? Ibi bice bizadufasha kwisuzuma tutibereye.
▪ Umurimo w’ubupayiniya utuma imishyikirano dufitanye n’Imana irushaho gukomera
Tugiye gusuzuma ibintu umunani bigaragaza ukuntu umurimo w’ubupayiniya wafasha Umukristo kurushaho kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Niba uri umupayiniya, ni iki kizagufasha gukomeza uwo murimo, niyo wahura n’ibibazo? Niba wifuza gukora umurimo w’ubupayiniya no kubona imigisha bihesha, ni iki wakora?
KU GIFUBIKO: Mu karere ka Amazone kari mu majyaruguru ya Peru, ababwiriza babona uburyo bwinshi bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho
PERU
ABATURAGE
29.734.000
ABABWIRIZA
117.245
ABABATIJWE MU MYAKA ITANU ISHIZE
28.824
Mu gihugu cya Peru, ibitabo byacu bihindurwa mu ndimi esheshatu. Abamisiyonari n’abapayiniya ba bwite basaga 120 babwiriza mu zindi ndimi zitari icyesipanyoli