ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/2 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Ese Imana izashyiraho ubutegetsi bw’isi yose?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ubutegetsi bw’Imana bw’Amahoro
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/2 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese hari igihe isi izaba itegekwa n’ubutegetsi bumwe?

Abantu bo mu mahanga yose bahujwe n’ubutegetsi bumwe

Ubutegetsi bw’isi yose buzahuriza hamwe abantu bo mu mahanga yose bute? Yesaya 32:1, 17; 54:13

Tekereza ukuntu abantu bamererwa neza, isi yose iramutse itegekwa n’ubutegetsi bumwe! Muri iki gihe, abantu benshi bababazwa no kuba ari abatindi, mu gihe abandi ari abaherwe. Ariko isi yose iramutse itegekwa n’ubutegetsi bumwe burangwa n’impuhwe, buri wese yabona icyo ashaka. Ese utekereza ko hari igihe abantu bazashyiraho ubwo butegetsi?—Soma muri Yeremiya 10:23.

Amateka agaragaza ko ubutegetsi bwagiye bunanirwa kwita ku baturage babwo, cyane cyane abakene. Nanone abategetsi bamwe ni abagome (Umubwiriza 4:1; 8:9). Ariko Imana Ishoborabyose yasezeranyije ko izashyiraho ubutegetsi buzasimbura uburiho muri iki gihe bwose, kandi ko umutegetsi wabwo azita ku bantu mu buryo bukwiriye.—Soma muri Yesaya 11:4; Daniyeli 2:44.

Ubwami bw’Imana buzakora iki?

Yehova Imana yatoranyije Umwana we ari we Yesu, kugira ngo abe umutegetsi ukwiriye w’isi (Luka 1:31-33). Yesu akiri ku isi, yishimiraga gufasha abantu. Igihe azaba amaze kuba Umwami, azahuriza hamwe abantu bo mu mahanga yose kandi abakize imibabaro yose.—Soma muri Zaburi 72:8, 12-14.

Ese abantu bose bazemera ko Yesu ari Umwami? Oya. Ariko Yehova arihangana (2 Petero 3:9). Muri iki gihe, afasha abantu kwemera ko Yesu ari Umwami. Vuba aha, Yesu azarimbura ababi bose, azane amahoro n’umutekano ku isi hose.—Soma muri Mika 4:3, 4.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 8 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze