ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/10 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/10 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Kuki twagombye gusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza?

Yesu Kristo agendera ku ifarashi kugira ngo aneshe abanzi b’Ubwami bw’Imana

Ese urifuza kumenya byinshi ku byerekeye Ubwami bw’Imana n’icyo buzakora?

Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Yesu yasabye abigishwa be gusenga basaba ko buza, kuko ari bwo buzimakaza amahoro no gukiranuka ku isi. Nta butegetsi bw’abantu bushobora kuvanaho burundu urugomo, akarengane cyangwa indwara. Ariko Ubwami bw’Imana bwo burabishoboye kandi buzabikora. Imana yatoranyije Umwana wayo Yesu kugira ngo abe Umwami wabwo. Nanone Yehova yatoranyije itsinda ry’Abigishwa ba Yesu kugira ngo bazategekane na we muri ubwo Bwami.—Soma muri Luka 11:2; 22:28-30.

Vuba aha, Ubwami bw’Imana buzarimbura abantu bose barwanya ubutegetsi bwayo. Ku bw’ibyo, iyo dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, tuba dusaba ko ubutegetsi bwayo buza, bugasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu.—Soma muri Daniyeli 7:13, 14; Ibyahishuwe 11:15, 18.

Kuki Ubwami bw’Imana buzagirira abantu kamaro?

Yesu ni we Mwami dukeneye kuko arangwa n’impuhwe. Kuba ari Umwana w’Imana bimuha ububasha bwo gufasha abantu bose batakambira Imana bayisaba kubatabara.—Soma muri Zaburi 72:8, 12-14.

Ubwami bw’Imana buzazanira imigisha abantu bose basenga babivanye ku mutima basaba ko buza, kandi bagakurikiza ibyo Imana ishaka mu mibereho yabo. Niwiga Bibiliya ukamenya ibyerekeye Ubwami bw’Imana, ntuzigera ubyicuza.—Soma muri Luka 18:16, 17; Yohana 4:23.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 8 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze