Ibirimo
15 Ugushyingo 2015
© 2015 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
IGAZETI YO KWIGWA
28 UKUBOZA 2015–3 MUTARAMA 2016
Toza umwana wawe gukorera Yehova
IPAJI YA 3
4-10 MUTARAMA 2016
Toza umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka gukorera Yehova
IPAJI YA 8
11-17 MUTARAMA 2016
Yehova ni Imana irangwa n’urukundo
IPAJI YA 16
18-24 MUTARAMA 2016
Ese “ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”?
IPAJI YA 21
25-31 MUTARAMA 2016
Ubwami bw’Imana bumaze imyaka ijana butegeka
IPAJI YA 26
IBICE BYO KWIGWA
▪ Toza umwana wawe gukorera Yehova
▪ Toza umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka gukorera Yehova
Yehova yahaye ababyeyi inshingano nziza cyane ariko nanone itoroshye yo gutoza abana babo kumukorera. Ibi bice byombi bigaragaza uko bashobora gusohoza iyo nshingano bigana Yesu kandi bakagaragaza imico ye itatu, ari yo urukundo, kwicisha bugufi n’ubushishozi.
▪ Yehova ni Imana irangwa n’urukundo
▪ Ese “ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”?
Igice cya mbere kigaragaza ko Yehova ari Imana y’urukundo. Kinasobanura ukuntu Imana yagaragaje ko ikunda abantu. Icya kabiri cyerekana uko abagaragu ba Yehova bagaragariza bagenzi babo urukundo.
▪ Ubwami bw’Imana bumaze imyaka ijana butegeka
Iki gice cyibanda ku bintu byakozwe kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe mu myaka 100 Ubwami bw’Imana bumaze butegeka. Menya ibikoresho byagiye bikoreshwa mu murimo wo guhindura abantu abigishwa n’uburyo bushya bwo kubwiriza bwakoreshejwe. Menya n’imyitozo yahawe ababwiriza b’Ubwami uko imyaka yagiye ihita.
KU GIFUBIKO: Umugenzuzi usura amatorero n’abapayiniya ba bwite bari mu bwato mu ruzi ruri mu ishyamba rya Amazone. Bishimira gutangaza ubutumwa bwiza mu midugudu yitaruye ikora kuri urwo ruzi n’ikora ku migezi irwisukamo
BUREZILI
ABATURAGE
203.067.835
ABABWIRIZA
794.766
ABAPAYINIYA
84.550
ABATERANYE KU RWIBUTSO (2014)