Ibirimo
Mutarama 2016
© 2016 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
3 Bitanze babikunze muri Oseyaniya
ICYUMWERU CYO KU YA 29 GASHYANTARE 2016–6 WERURWE 2016
7 Mwiyemeze ‘gukomeza gukundana urukundo rwa kivandimwe’
Isomo ry’umwaka wa 2016 ni irihe? Ni iki twagombye kujya dutekerezaho muri uwo mwaka igihe cyose tuzaba turireba? Iki gice kiri butwereke uko ryadufasha.
ICYUMWERU CYO KU YA 7-13 WERURWE 2016
12 ‘Impano itagereranywa’ y’Imana iraduhata
Yehova yaduhaye icyo intumwa Pawulo yise ‘impano itagereranywa’ y’Imana (2 Kor 9:15). Iyo mpano ni iyihe? Ni mu buhe buryo idushishikariza kugera ikirenge mu cya Kristo Yesu, gukunda abavandimwe bacu no kubabarira abandi tubivanye ku mutima? Turi bubone ibisubizo by’ibyo bibazo, turebe n’icyo twakora mu gihe cy’Urwibutso.
ICYUMWERU CYO KU YA 14-20 WERURWE 2016
17 Umwuka w’Imana ufatanya n’umwuka wacu guhamya
ICYUMWERU CYO KU YA 21-27 WERURWE 2016
Ibi bice byombi biri busobanure uko umuntu amenya ko yahamagariwe kuzajya mu ijuru n’icyo kuba yarasutsweho umwuka bisobanura. Nanone muri ibi bice tuzasuzuma iki kibazo: abasutsweho umwuka bagombye kumva ko ari bantu ki, kandi se kuba umubare w’abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi ugenda wiyongera twagombye kubifata dute?
ICYUMWERU CYO KU YA 28 WERURWE 2016–3 MATA 2016
28 Gukorana n’Imana bitera ibyishimo
Kuva kera, Yehova yagiye asaba abantu gukorana na we kugira ngo asohoze umugambi we. Ashaka ko isi yose ibwirizwa kandi yadusabye kugira uruhare muri uwo murimo. Iki gice kigaragaza imigisha dukesha kuba dukorana n’Imana.
IFOTO YO KU GIFUBIKO:
MADAGASIKARI
Umupayiniya yereka umurongo wo muri Bibiliya umuntu utwaye igare rikururwa n’ibimasa mu muhanda w’ibiti bya Bawoba, mu mugi wa Morondava muri Madagasikari
ABABWIRIZA
29.963
ABIGA BIBILIYA
77.984
ABATERANYE KU RWIBUTSO