ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w16 Mutarama pp. 3-6
  • Bitanze babikunze muri Oseyaniya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bitanze babikunze muri Oseyaniya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMIRYANGO YIFUZA GUKORA UMURIMO
  • UKO BITEGURA KWIMUKA
  • UKO BAHANGANA N’IBIBAZO
  • “NISHIMIRA CYANE KO TWAJE INO AHA!”
  • Si jye uzarota mbabwira nti “twese turi hano!”
    Nimukanguke!—2010
  • Bitanze babikunze muri Afurika y’i Burengerazuba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Uko wamenyera itorero rishya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • “Nsigaye nkunda umurimo wo kubwiriza”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
w16 Mutarama pp. 3-6
Burnett, Simone, Eston na Caleb

Burnett, Simone, Eston na Caleb

Bitanze babikunze muri Oseyaniya

MUSHIKI WACU witwa Reneé uri mu kigero cy’imyaka 35, yakuriye mu muryango w’Abahamya barangwa n’ishyaka muri Ositaraliya. Yaravuze ati “incuro nyinshi twagiye twimuka, tukajya gufasha aho ababwiriza b’Ubwami babaga bakenewe cyane. Mama na papa batumaga twishimira ubuzima. Maze kubyara abana babiri, nifuje ko na bo bagira ubuzima nk’ubwo.”

Umugabo wa Reneé witwa Shane, uri hafi kugira imyaka 40, na we yari afite intego zo mu buryo bw’umwuka nk’izo. Yaravuze ati “tumaze kubyara umwana wacu wa kabiri, twasomye mu Munara w’Umurinzi inkuru y’umuryango w’Abahamya bafashe ubwato bwabo bajya mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Pasifika, kubwiriza mu birwa bya Tonga.a Iyo nkuru yatumye twandikira ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya no muri Nouvelle-Zélande, tubasaba ko batubwira aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane.b Batubwiye ko twakwimukira mu birwa bya Tonga, ha handi twari twasomye mu igazeti.”

Jacob, Reneé, Skye na Shane

Jacob, Reneé, Skye na Shane

Igihe Shane, Reneé n’abana babo, ari bo Jacob na Skye, bari bamaze hafi umwaka baba muri Tonga, imyigaragambyo yahoraga iba yatumye basubira muri Ositaraliya, ariko bakomeje kuzirikana intego bari bafite yo kwagura umurimo. Mu mwaka wa 2011, bimukiye ku kirwa cya Norfolk, ikirwa gito cyane cyo mu nyanja ya Pasifika, kiri ku birometero 1.500 mu burasirazuba bwa Ositaraliya. Bamaze kwimuka byagenze bite? Jacob, ubu ufite imyaka 14, yaravuze ati “Yehova yatwitayeho cyane kandi atuma umurimo udushimisha.”

IMIRYANGO YIFUZA GUKORA UMURIMO

Kimwe na Shane, Reneé n’abana babo, hari indi miryango myinshi y’Abahamya yitanze ibikunze ijya gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami. Babitewe n’iki?

“Abantu benshi bari bashimishijwe n’ubutumwa bwiza. Twifuzaga ko buri muntu ku giti cye yiga Bibiliya mu buryo buhoraho.”​—Burnett

Burnett na Simone, umugabo n’umugore we bari mu kigero cy’imyaka 35, n’abana babo, Eston ufite imyaka 12 na Caleb ufite imyaka 9, bimukiye mu mugi witaruye wa Burketown wo muri leta ya Queensland, muri Ositaraliya. Burnett yaravuze ati “Abahamya bajyaga kuhabwiriza nka rimwe mu myaka itatu cyangwa ine. Abantu benshi bari bashimishijwe n’ubutumwa bwiza. Twifuzaga ko buri muntu ku giti cye yiga Bibiliya mu buryo buhoraho.”

Jim, Jack, Mark na Karen

Jim, Jack, Mark na Karen

Mark na Karen bari mu kigero cy’imyaka 50, bafashije amatorero menshi ari hafi y’umugi wa Sydney, muri Ositaraliya, mbere y’uko bo n’abana babo batatu, ari bo Jessica, Jim na Jack, bimukira i Nhulunbuy, agace kitaruye gacukurwamo amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyaruguru. Mark yaravuze ati “kubera ko nkunda abantu, nifuzaga kujya ahantu nashoboraga gukora byinshi mu itorero no mu murimo wo kubwiriza.” Icyakora Karen we yatinyaga kwimuka. Yaravuze ati “ariko Mark n’abandi bamaze kuntera inkunga, niyemeje kugerageza. Ubu nishimira ko nafashe uwo mwanzuro.”

Benjamin, Jade, Bria na Carolyn

Benjamin, Jade, Bria na Carolyn

Mu mwaka wa 2011, Benjamin na Carolyn n’abakobwa babo babiri Jade na Bria bari bataratangira amashuri abanza, bavuye muri leta ya Queensland muri Ositaraliya, basubira muri Timoru y’Iburasirazuba, igihugu gito cyo mu birwa bya Indoneziya. Ben yaravuze ati “jye na Carolyn twari twarakoreye umurimo w’ubupayiniya bwa bwite muri Timoru y’Iburasirazuba. Kuhabwiriza byari bishimishije cyane kandi abavandimwe baradushyigikiraga. Kuhava byaratubabaje cyane, twiyemeza kuzahagaruka. Tumaze kubyara, twasubitse gahunda twari dufite ariko ntitwayihindura.” Carolyn yongeyeho ati “twifuzaga ko abana bacu bakurira hafi y’abamisiyonari, abakozi ba Beteli n’abapayiniya ba bwite, maze bakishimira gukorera Yehova.”

UKO BITEGURA KWIMUKA

Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘ni nde muri mwe waba ushaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho?’ (Luka 14:28). Mu buryo nk’ubwo, mu gihe abagize umuryango batekereza kwimukira ahandi hantu, bagomba kubitekerezaho bitonze. Ni ibiki bashobora gutekerezaho?

IBINTU BY’UMWUKA: Ben yaravuze ati “twifuzaga gukorera abandi, aho kubabera umutwaro. Ku bw’ibyo mbere y’uko twimuka, twakoze ibishoboka byose kugira ngo tube abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka. Nanone twongereye igihe twamaraga mu murimo wo kubwiriza no mu bindi bikorwa by’itorero.”

Jacob twigeze kuvuga yaravuze ati “mbere y’uko twimukira ku kirwa cya Norfolk, twasomye mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! inkuru nyinshi z’ibyabaye mu mibereho, zivuga iby’imiryango yagiye ikorera ahantu hari hakenewe ababwiriza b’Ubwami. Twaganiraga ku bibazo bagiye bahura na byo n’ukuntu Yehova yabitayeho.” Mushiki we ufite imyaka 11 witwa Skye, yongeyeho ati “ku giti cyanjye nasenze amasengesho menshi, kandi nsengera hamwe na mama na papa.”

IBYIYUMVO: Reneé yaravuze ati “kubera ko twabaga hafi y’umuryango wacu n’incuti zacu kandi tuba mu karere nakundaga, byari byoroshye ko mpaguma. Ariko aho kugira ngo nkomeze gutekereza ku byo nari ngiye gusiga, natekereje ukuntu kwimuka byari kugirira akamaro umuryango wacu.”

UMUCO: Imiryango myinshi ikora ubushakashatsi kugira ngo imenye neza ibiranga agace izimukiramo. Mark yaravuze ati “twasomye inyandiko nyinshi uko bishoboka kose zivuga iby’akarere ka Nhulunbuy. Abavandimwe bahaba batwohererezaga kopi z’ikinyamakuru kihandikirwa, bigatuma tugira ibyo tumenya ku bantu baho n’umuco wabo.”

Shane wimukiye ku kirwa cya Norfolk yongeyeho ati “ikiruta byose, nihatiye kugaragaza imico ya gikristo. Nari nzi ko kuba umuntu uvugisha ukuri, wiyoroshya, w’inyangamugayo kandi ukorana umwete, byari gutuma mba ahantu aho ari ho hose ku isi.”

UKO BAHANGANA N’IBIBAZO

Abakorera aho ababwiriza b’Ubwami baba bakenewe cyane, bagira icyo bageraho ari uko bihatiye guhuza n’imimerere kandi bakarangwa n’icyizere mu gihe bahuye n’ingorane batari biteze. Reka turebe ingero zibigaragaza:

Reneé yaravuze ati “nitoje gukora ibintu mu buryo butandukanye. Urugero, iyo inyanja yarubiye, amato azana ibiribwa ku kirwa cya Norfolk ntagera ku cyambu. Ibyo bituma ibiribwa biba ingume kandi bigahenda. Ku bw’ibyo, nitoje gukoresha ibyo nshobora kubona mu gihe ntegura amafunguro.” Umugabo we Shane yongeyeho ati “nanone tugira icyo duhindura ku birebana n’uko dukoresha amafaranga, kugira ngo tutarenza ayo tuba twateganyije gukoresha mu cyumweru.”

Umuhungu wabo Jacob yagaragaje ikindi kibazo. Yaravuze ati “itorero twimukiyemo ryari rigizwe n’abantu barindwi gusa, kandi bose bari bakuze. Ubwo rero, sinari mfite incuti tungana. Ariko najyanaga n’abantu bakuze mu murimo, bidatinze tuba incuti.”

Jim ubu ufite imyaka 21 na we yahuye n’ikibazo nk’icyo. Yaravuze ati “itorero riri hafi y’iryacu riri ku birometero 725. Bityo, nta handi hantu duhurira n’abandi Bahamya uretse mu makoraniro. Tugenda hakiri kare maze tukishimana n’abavandimwe na bashiki bacu. Amakoraniro aba ari ibihe byihariye buri mwaka.”

“NISHIMIRA CYANE KO TWAJE INO AHA!”

Bibiliya igira iti “umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire” (Imig 10:22). Abahamya bo hirya no hino ku isi bakorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, biboneye ukuri kw’ayo magambo yahumetswe.

Mark yaravuze ati “kwimuka hari icyo byamariye abana bacu. Uwo ni wo mugisha uruta iyindi twabonye. Babiri bakuru bizera badashidikanya ko Yehova yita ku bantu bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Icyizere nk’icyo nta handi wakivana.”

Shane yaravuze ati “jye n’umugore wanjye n’abana, twarushijeho kunga ubumwe. Iyo bavuga ibyo Yehova yabakoreye, numva nyuzwe rwose.” Umuhungu we Jacob na we ni uko abibona. Yaravuze ati “nta kindi gihe cyiza nagize nk’iki. Nishimira cyane ko twaje ino aha!”

a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Incuti z’Imana mu birwa bya Tonga,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2004, ku ipaji ya 8-11.

b Mu mwaka wa 2012, ibiro by’ishami bya Ositaraliya n’ibya Nouvelle-Zélande byahurijwe hamwe.

GUTOZA ABANDI ni impano y’agaciro kenshi

Benjamin aganira n’umuvandimwe w’aho bagiye kubwiriza, bari ahaba ibyuma by’indangururamajwi mu Nzu y’Ubwami

NIBA ukorera umurimo mu kindi gihugu, jya ukunda abantu baho n’umuco wabo, kandi ube witeguye kugira ibyo uhindura, kugira ngo bagukunde kandi bakubahe. Abasaza bakorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, baha itorero impano y’agaciro kenshi, ni ukuvuga impano yo gutoza abandi. Iyo abo basaza bafashije abavandimwe bo mu itorero barimo bakaba abungeri bo mu buryo bw’umwuka, itorero ryose riba rizakomeza kungukirwa n’umurimo wabo na nyuma y’uko barivuyemo bakimukira mu rindi. Niba uri umusaza wimukiye ahakenewe ababwiriza benshi, dore zimwe mu nama zagufasha gutoza abandi.

ICYO WAKORA:

Shane aganira n’umuvandimwe w’aho bagiye kubwiriza, bari ahatangirwa ibitabo mu Nzu y’Ubwami

“Jya uha abantu imirimo uhuje n’ubushobozi bwabo. Jya ubereka icyo bagomba gukora, kandi ubereke ko hari icyo bashobora kugeraho.”​—Mark.

“Nahinduye amabwiriza amwe n’amwe mu rurimi rwabo. Ibyo byagize akamaro cyane kuko byafashije abavandimwe gusobanukirwa neza inshingano zabo.”​—Benjamin.

“Iyo wibanze ku bintu byiza buri wese mu bagize itorero afite n’ibintu byiza biranga itorero, wowe n’abo muri kumwe murushaho kwishima.”​—Burnett.

ICYO WAKWIRINDA:

“Ntukagenzure buri kantu kose abandi bakora. Nta kintu gica intege nko kubona umuntu aguhagaze hejuru, ajora ibyo urimo ukora. Nanone ntukagereranye itorero urimo n’iryo wahozemo. Guhora ubwira abandi uti ‘mu itorero nahozemo byari bimeze gutya na gutya,’ akenshi ntibyakirwa neza.”​—Mark.

“Ujye wirinda gukoresha ibitekerezo byawe bwite nk’aho ari wowe urusha ubuhanga abavandimwe bose mu itorero, cyangwa ari wowe uzi gukora ibintu neza kurusha abandi. Ahubwo ujye ukoresha Ijambo ry’Imana n’ubundi buyobozi bwatanzwe n’umuryango wayo. Ibyo bituma habaho ubumwe kandi bifasha abantu bose kubona ko Yehova ari we udutoza.”​—Shane.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze