Ibirimo
3 Bitanze babikunze—Muri Miyanimari
ICYUMWERU CYO KU YA 3-9 NZERI 2018
7 Ni nde wifuza ko akumenya kandi akakwemera?
Muri iki gihe, abantu benshi baba bashaka kwemerwa n’iyi si mbi. Iki gice kigaragaza impamvu tugomba kwihatira kumenywa na Yehova no kwemerwa na we. Nanone kigaragaza ukuntu Yehova agaragariza abagaragu be b’indahemuka ko abemera, rimwe na rimwe akabikora mu buryo batari biteze.
ICYUMWERU CYO KU YA 10-16 NZERI 2018
Iki gice kigaragaza impamvu yatumye Mose wari indahemuka atagera mu Gihugu k’Isezerano. Nanone kigaragaza icyatumye akora icyaha n’uko twakwirinda kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo.
ICYUMWERU CYO KU YA 17-23 NZERI 2018
17 Ni nde “uri ku ruhande rwa Yehova”?
ICYUMWERU CYO KU YA 24-30 NZERI 2018
Abantu bose ni aba Yehova. Bityo rero, tugomba kumubera indahemuka. Icyakora hari abantu bibwira ko bakorera Imana mu budahemuka, nyamara ibikorwa byabo bikaba bigaragaza ko bayisuzugura. Igice cya mbere kitwereka amasomo twavana kuri Kayini, Salomo, Mose na Aroni. Igice cya kabiri kidufasha kubona uko twagaragaza ko dushimira Yehova bitewe n’uko yemeye ko tuba abagize ubwoko bwe.
27 Tuge tugirira impuhwe “abantu b’ingeri zose”
30 Icyo wakora kugira ngo kwiga Bibiliya birusheho kukugirira akamaro kandi bigushimishe