Ni Iki Tuzasohoza Muri Uyu Mwaka w’Umurimo?
1 Kubera ko umwaka w’Umurimo wa 1994 watangiye ku itariki ya 1 Nzeri, ubu ni cyo gihe gikwiriye kuri twebwe twese abagize ubwoko bwa Yehova, kugaragaza neza mu bwenge bwacu ibyo twifuza gusohoza ku giti cyacu no mu rwego rw’umuteguro muri uyu mwaka mushya w’umurimo.
2 Komeza Gukura mu Buryo bw’Umwuka: Niba tumaze igihe gito mu kuri, twagombye kwifuza kuba abantu bakomeye mu kwizera (Heb 6:1-3). Niba dukomeye mu buryo bw’umwuka, nta bwo tugomba gufasha abakiri bashya n’abandi bakeneye ubufasha gusa, ahubwo tugomba no kwita ku mimerere yacu bwite yo mu buryo bw’umwuka, kandi ntitwibwire na rimwe ko dufite ubumenyi buhagije bwa Bibiliya n’akamenyero mu by’imibereho ya Gikristo. Mbese, dusuzuma isomo ry’umunsi, kandi se dukurikiza gahunda yo gusoma Bibiliya nk’uko yateganyijwe kuri Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, maze tukanategura Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero hamwe n’icy’Umunara w’Umurinzi? Ibyo byagombye kuba intego y’ibanze kuri buri wese muri twe. Tugomba gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka niba dushaka kurokoka irimbuka ry’iyi gahunda mbi y’ibintu maze tukaba twakwinjira mu isi nshya y’Imana.—Gereranya n’Abafilipi 3:12-16.
3 Jya Uhorana Isuku yo mu Buryo bw’Umwuka: Kugira ngo tube twemewe rwose na Yehova, tugomba kuba abantu biyejejeho “imyanda yose y’umubiri n’umutima” (2 Kor 7:1). Niba twarisukuye, ni kuki twashaka kongera “kwigaragura mu byondo” byo muri iyi si mbi ishaje? (Gereranya na 2 Petero 2:22.) Tugomba kwiyemeza guhorana imbaraga n’isuku mu buryo bw’umwuka. Bityo, nta bwo tuzaba abantu bayobewe imigambi mibi ya Satani ngo dutsindwe na yo, tugwa mu cyaha maze ntitwongere kwemerwa na Yehova.—2 Kor 2:11.
4 Jya Wita ku Nama y’Ubwenge: Mu Migani 15:22 hagira hati “ahw abajyanama benshi bari, [imigambi] irakomezwa.” Ujye wibuka ariko ko umuntu wavuze ayo magambo, ari we Salomo, nyuma y’aho yaretse “abagore be bamutwar’umutima, agakurikir’ izindi mana,” kuko atitaye ku nama Imana yamugiriye yo kutarongora abagore b’abanyamahanga (1 Abami 11:1-4). Ku bw’ibyo, niba ku giti cyacu twirengagije kwita ku nama y’ubwenge, ni gute twakwiringira kugira ingaruka nziza mu murimo wa Yehova cyangwa gutanga urugero rukwiriye kwiganwa n’abandi (1 Tim 4:15)? Inama zo muri Bibiliya zizadufasha kurinda umutima wacu (Imig 4:23). Gukunda ibyo Yehova akunda, kwanga ibyo yanga, guhora dushakashaka ubuyobozi bwe no gukora ibyo ashima ni uburinzi budashidikanywa.—Imig 8:13; Yoh 8:29; Heb 1:9.
5 Uko dusenga Yehova nta bwo ari ibyo gupfa kurangiza umuhango gusa, nta bwo ari uburyo bwo gupfa kubaha Imana nk’uko abiyita Abakristo bo mu isi bameze, ahubwo, dusenga Yehova tubikuye ku mutima woroheje, ubishishikariye kandi muzima duhuje n’ukuri kuboneka mu Ijambo ry’Imana.—Yoh 4:23, 24.
6 Kwiyemeza gukora ibyo Imana ishaka bishobora gutuma tugerwaho n’ibigeragezo buri munsi. Tugomba guterwa inkunga no kuba tuzi ko “[abavandimwe bacu] bari mw isi” bahanganye n’ibigeragezo bihuje n’ibyacu, kandi ko Yehova ari we uzadukomeza (1 Pet 5:9, 10). Bityo, tuzashobora gusohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye mu mwaka w’umurimo wa 1994.—2 Tim 4:5.