ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/94 p. 1
  • Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya byo mu Ngo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya byo mu Ngo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Hakenewe Ibyigisho bya Bibiliya Byinshi Kurushaho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 1
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Wereka umuntu uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa ukoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Gutangiza Ibyigisho mu Gatabo Ni Iki Imana Idusaba?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 2/94 p. 1

Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya byo mu Ngo

1 Bumwe mu buryo butuma Abakristo b’ukuri barushaho kugororerwa no kunyurwa, ni ukwigisha umuntu ukuri binyuriye mu cyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Nyamara, bamwe na bamwe bashobora kutabonera ibyishimo muri iki gice cy’umurimo gihesha ingororano bitewe no kwibwira ko batashobora gutangiza no kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Hari ubwo n’ababwiriza hamwe n’abapayiniya benshi bagira ingaruka nziza bagiye batekereza batyo. Ariko, kubera kwiringira Yehova no gushyira mu bikorwa inama ziboneka mu Murimo Wacu w’Ubwami, bamenye uburyo bwo gutangiza no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya, maze bongera ibyishimo byabo mu murimo. Nawe ushobora kwishyiriraho iyo ntego.

2 Gukoresha Uburyo Butaziguye Hamwe n’Inkuru z’Ubwami: Bumwe mu buryo bworoshye cyane kurusha ubundi bwo gutangiza icyigisho, ni ugukoresha uburyo butaziguye. Icyo abantu bamwe na bamwe bakeneye cyonyine ni ukubasaba kwiga Bibiliya ubigiranye igishyuhirane. Ibyo bishobora gukorwa ubajije gusa nyir’inzu uti “mbese, wakwishimira kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo maze ukongera ubumenyi bwawe bw’ibyo muri Bibiliya n’ubw’umugambi Imana ifitiye isi?” Cyangwa ushobora kubwira nyir’inzu ko wakwishimira kumwereka uburyo icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo kiyoborwa. N’ubwo benshi bashobora kubyanga, ngaho nawe tekereza uburyo wagira ibyishimo uramutse ubonye umuntu ubyemera!

3 Ubundi buryo bwo gutangiza icyigisho cya Bibiliya ni ubwo gukoresha imwe mu nkuru zacu z’Ubwami. N’ubwo ari ntoya, zikubiyemo ubutumwa bufite ububasha kandi bwemeza. Ni gute icyigisho gishobora gutangizwa hakoreshejwe inkuru y’Ubwami? Ni uguha nyir’inzu inkuru y’Ubwami wizeye ko iri bumushimishe. Noneho, ugafata iya mbere usaba nyir’inzu gusoma paragarafu ya mbere nawe ugakurikira. Mwareba imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe ariko itandukuwe, maze mugasuzuma uburyo ihuje n’iyo nkuru. Igihe umusuye ku ncuro ya mbere, mushobora gusuzuma paragarafu imwe cyangwa ebyiri zonyine. Nyir’inzu namara kumenya ko arimo yiga ibintu bishimishije bivuye muri Bibiliya, ushobora kongera igihe wakoreshaga mu biganiro byanyu bya Bibiliya.

4 Gukoresha Bibiliya Yonyine: Rimwe na rimwe umuntu ashobora kwishimira ibiganiro bya Bibiliya ariko agasa n’aho ajijinganya kwemera icyigisho gihamye cyangwa gukoresha kimwe mu bitabo byacu. Icyo gihe na bwo ushobora gutangira kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya ukoresheje ibiganiro bishimishije wateguye wifashishije imirongo y’Ibyanditswe ishingiye ku bice by’igitabo Kubaho Iteka cyangwa igitabo Kutoa Sababu, ariko noneho ugakoresha Bibiliya yonyine igihe usura uwo muntu ushimishijwe. Ibyo biganiro bishobora kumara iminota 15 cyangwa 20, cyangwa isaga ukurikije uko ibintu bimeze. Biramutse bikomeje ubudahwema mu buryo bugira amajyambere bwo kwigisha ukuri kwa Bibiliya, icyo gihe uba watangije icyigisho cya Bibiliya, bityo ukaba washobora kugitangaho raporo. Nubona igihe gikwiriye, watanga igitabo Kubaho Iteka maze akaba ari cyo uyoboreramo icyigisho mu buryo busanzwe.

5 Uretse uburyo ujya ubona mu murimo wo kubwiriza, mbese, wagiye wihatira gutangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu muturanye, incuti, cyangwa se abagize umuryango? Mbese, wabikoze mu gihe runaka cyashize? Hari ubwo se waba uherutse kongera kugerageza kubikora? Niba uburyo bumwe butaragize icyo bugeraho, mbese, watekereje kugerageza ubundi?

6 Ushobora kuba umuntu ugira ingaruka nziza mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya nushyira mu bikorwa inama zatanzwe, ugashikama mu murimo wo kubwiriza, kandi ukiringira ko Yehova azaguha imigisha. Ntuzakerense na rimwe ububasha bw’ukuri hamwe n’ubufasha Yehova atanga. Ngaho ongera ibyishimo byawe mu murimo utangiza kandi ukayobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu ngo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze