Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Wereka umuntu uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa ukoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha
Impamvu ari iby’ingenzi: Abantu benshi ntibumva icyo tuba dushatse kuvuga iyo tubabwiye ko tuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya ku buntu. Bashobora gutekereza ko ibyo bizatuma biga bari kumwe n’itsinda runaka cyangwa ko hari amasomo runaka bazajya bakurikira bari mu rugo. Bityo rero, aho kubwira abantu ko twabayoborera icyigisho cya Bibiliya, tujye tubereka uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa. Dushobora gukoresha iminota mike ndetse turi no ku muryango tukereka umuntu uburyo kwiga Bibiliya byoroshye kandi ko byatuma asobanukirwa ibintu byinshi.
Gerageza gukora ibi muri uku kwezi:
Senga Yehova umusaba guha imigisha imihati ushyiraho utangiza icyigisho cya Bibiliya.—Fili 2:13.
Uzagerageze kwereka umuntu uko twigisha abantu Bibiliya wifashishije igitabo Icyo Bibiliya yigisha, cyangwa werekane videwo ifite umutwe uvuga ngo Kwiga Bibiliya bikorwa bite?, nibura incuro imwe igihe uri mu murimo wo kubwiriza.