Uko twatangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu duha amagazeti
1. Ni iyihe ntego tuba dufite iyo dutanga amagazeti?
1 Ubusanzwe, iyo turi mu murimo wo kubwiriza ku minsi yo ku wa Gatandatu dutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Icyakora, iyo iba ari intambwe ya mbere gusa mu ntambwe zadufasha kugera ku ntego yacu yo kwigisha ukuri abafite imitima itaryarya. Hasi aha hari ibitekerezo bimwe na bimwe bishobora kudufasha ku bihereranye n’uko twatanga igitabo Icyo Bibiliya yigisha igihe dusubiye gusura n’ukuntu twatangiza icyigisho cya Bibiliya. Ibyo bitekerezo ushobora kubihuza n’ibikenewe mu ifasi yawe, kandi ushobora no kubishyira mu magambo yawe. Ushobora no gukoresha ubundi buryo niba wumva ko ari bwo bukunogeye.
2. Ni gute dushobora gukoresha amapaji abanza y’igitabo Icyo Bibiliya yigisha kugira ngo dutangize icyigisho cya Bibiliya?
2 Jya ukoresha amapaji abanza: Igihe usubiye gusura umuntu, ushobora kuvuga uti “amagazeti nagusigiye yerekeza ibitekerezo byacu kuri Bibiliya. Dore impamvu gusoma Bibiliya ari iby’ingenzi cyane.” Soma muri Yesaya 48:17, 18; Yohana 17:3 cyangwa undi murongo w’Ibyanditswe ukwiriye. Iyo umaze kwereka nyir’inzu igitabo Icyo Bibiliya yigisha maze ukakimuha, ushobora gukomeza uvuga ibi bikurikira:
◼ “Bibiliya iduha ibyiringiro nyakuri ku birebana n’igihe kizaza.” Ereka nyir’inzu ipaji ya 4-5, hanyuma umubaze uti “muri aya masezerano avugwa aha, ni irihe wifuza ko risohozwa?” Erekeza ibitekerezo bye ku gice gisuzuma isezerano rishingiye ku Byanditswe yahisemo, hanyuma nabikwemerera musuzume muri make paragarafu imwe cyangwa ebyiri.
◼ Cyangwa ushobora kuvuga uti “Bibiliya isubiza ibibazo bikomeye cyane abantu bibaza mu mibereho yabo.” Erekeza ibitekerezo bya nyir’inzu ku ipaji ya 6, hanyuma umubaze niba yarigeze yibaza kimwe mu bibazo biri ahagana hasi kuri iyo paji. Rambura ku gice gisubiza icyo kibazo, hanyuma musuzume muri make paragarafu imwe cyangwa ebyiri.
◼ Cyangwa ushobora kumwereka imwe mu mitwe iri ku rutonde rw’ibikubiye muri icyo gitabo, maze ukamubaza igice kimushishikaje. Rambura kuri icyo gice, hanyuma umwereke muri make uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa.
3. Ni gute dushobora gutangiza umuntu icyigisho cya Bibiliya nyuma yo kumuha amagazeti avuga ibihereranye na (a) imimerere yo mu isi igenda irushaho kuzamba? (b) umuryango? (c) impamvu Bibiliya ikwiriye kwiringirwa?
3 Jya usiga ubajije ikibazo umuntu wasuye ku ncuro ya mbere: Ubundi buryo ni ubwo gushyiraho urufatiro ruzatuma ugaruka kureba uwo muntu wasuye ku ncuro ya mbere. Igihe nyir’inzu yemeye kwakira amagazeti, jya umubaza ikibazo kandi umusezeranye ko uzagisubiza ubutaha igihe uzaba ugarutse kumusura. Jya wihatira gushyiraho gahunda ihamye yo gusubira kumusura, kandi uyubahirize (Mat 5:37). Igihe ugarutse gusura nyir’inzu, mwibutse cya kibazo, hanyuma musome kandi musuzume muri make paragarafu imwe cyangwa ebyiri zo mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha zisubiza icyo kibazo. Muhe icyo gitabo kugira ngo na we ashobore gukurikira. Nimucyo dufate ingero nke.
◼ Niba warasigiye umuntu igazeti ivuga ibirebana n’imimerere yo mu isi igenda irushaho kuzamba, ushobora kuvuga uti “ubutaha tuzasuzuma igisubizo Bibiliya itanga ku kibazo kigira kiti ‘ni irihe hinduka Imana izatuma ribaho ku isi?’” Nugaruka uzifashishe ipaji ya 4-5. Cyangwa ushobora kumubaza uti “mbese Imana ni yo iteza ibyago?” Igihe ugarutse kumusura, mwereke ibivugwa muri paragarafu ya 7-8 z’igice cya 1.
◼ Niba warasigiye umuntu igazeti ivuga ibirebana n’umuryango, mbere y’uko ugenda ushobora kumubaza iki kibazo kigira kiti “ni iki buri wese mu bagize umuryango ashobora gukora kugira ngo abawugize barusheho kugira ibyishimo?” Igihe ugarutse kumusura, musuzumire hamwe paragarafu ya 4 yo mu gice cya 14.
◼ Niba warasigiye umuntu igazeti ivuga ibirebana n’impamvu Bibiliya ikwiriye kwiringirwa, ushobora kumubaza ikibazo muzasuzumira hamwe ubutaha. Ushobora kumubaza uti “mbese Bibiliya yaba ivuga ukuri ku birebana na siyansi?” Igihe ugarutse kumusura, musuzumire hamwe paragarafu ya 8 y’igice cya 2.
4. Ni iki twakora nyir’inzu aramutse atemeye kwakira igitabo Icyo Bibiliya yigisha?
4 Uko ushoje buri kiganiro mwagiranaga, jya umubaza ikindi kibazo kizasubizwa igihe uzaba ugarutse kumusura. Nimumara gushyiraho gahunda ihamye y’icyigisho, muzasuzume icyo gitabo cyose kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera zacyo. Byagenda bite se mu gihe nyir’inzu atemeye kwakira igitabo Icyo Bibiliya yigisha? Ushobora gukomeza kujya umuzanira amagazeti no kugirana na we ibiganiro bishingiye ku Byanditswe. Nukomeza kumutera gushimishwa, ashobora kuzagera ubwo yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
5. Kuki twagombye kwihatira gukora ibirenze ibyo gusigira abantu amagazeti gusa?
5 Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ashobora gushishikariza umuntu kwiga icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Ku bw’ibyo, shyiraho imihati yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu bemera kwakira amagazeti. Muri ubwo buryo, tuzaba dukurikiza amabwiriza Yesu yatanze yo ‘guhindura abantu abigishwa . . . , tubigisha.’—Mat 28:19, 20.