ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/94 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 31 Mutarama
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 7 Gashyantare
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 14 Gashyantare
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 21 Gashyantare
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 2/94 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 31 Mutarama

Indirimbo ya 164

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu hamwe n’amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.

Imin. 20: Komeza Abana Bawe ku Bihereranye n’Ishuri. Disikuru irimo ibiganiro hamwe n’ingero z’ibyerekanwa. Urubyiruko rw’Abakristo rwo muri iki gihe ruhura n’ibibazo, ibyo abenshi mu bagize itorero batanashoboraga ndetse no gutekereza. Ababyeyi ni bo cyane cyane bagomba kumenya neza izo ngorane kugira ngo bakomeze abana babo bityo bashobore guhangana n’ibyo bigeragezo by’ubudahemuka bwabo. Gira icyo ubaza abakiri bato batatu bari mu kigero cy’imyaka itandukanye. Ni ibihe bintu byihariye bibasumbirije ku ishuri bagomba guhangana na byo buri munsi? Ni iki kibafasha guhorana imishyikirano myiza na Yehova? Erekana urugero rw’umuryango urimo usuzumira hamwe paragarafu ya 2 n’iya 3 ku ipaji ya 11 y’agatabo Shule. Abana basobanure ko babakoba kandi ko bumva barahawe akato n’abandi kubera ko bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ya Bibiliya. Umutware w’umuryango atere inkunga abana yerekana ko yishimiye urugero rwabo, maze abibutse ko Yehova anezezwa cyane n’imyifatire yabo (Imig 27:11). Umuvandimwe urimo utanga iyi disikuru ayirangize ashimira urubyiruko rwo mu itorero ku bw’ibikorwa byarwo byiza, anarugire inama yo gushyikirana n’ababyeyi barwo kugira ngo rukomere mu buryo bw’umwuka muri uyu mwaka wose w’amashuri.

Imin. 15: “Gufasha Abandi Kugira Ngo Bamenye Ubutunzi Buhambaye.” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo. Ibutsa abagize itorero ko bakwiriye guhorana icyizere iyo bavuga iby’imicango itangwa ku bitabo byacu. Igihe musuzuma paragarafu ya 4, utange urugero rw’icyerekanwa umubwiriza aha umubyeyi igitabo Kubaho Iteka.

Indirimbo ya 108 n’isengesho ryo kurangiza

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 7 Gashyantare

Indirimbo ya 112

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Shyiramo raporo y’imibare y’ibibarurwa no gushimira ku bw’impano zatanzwe. Shimira itorero ku bw’inkunga y’amafaranga ryatanze ribikuye ku mutima rishyigikira itorero ryanyu n’umurimo Sosayiti ikora ku isi hose.

Imin. 10: “Jya Wungura Abandi Ukoresha Amagazeti.” Disikuru irimo ingero z’ibyerekanwa. Tsindagiriza akamaro ko gukoresha neza amagazeti asohotse vuba n’amaze igihe asohotse. Utange ingero ebyeri z’ibyerekanwa, rumwe rube urwo gutanga amagazeti asohotse vuba, urundi rube urwo kwerekana uburyo bwo gutanga amagazeti amaze igihe asohotse kugira ngo duhaze ibyo nyir’inzu akeneye mu buryo bwihariye.

Imin. 15: “Ni Iki Tuzasohoza Muri Uyu Mwaka w’Umurimo?” Disikuru hamwe no kugirana ibiganiro n’abaguteze amatwi. Itangwe n’umugenzuzi uhagarariye itorero. Ongera usuzume iby’umwaka ushize w’umurimo w’itorero kandi utere inkunga bose kugira ngo bakore gahunda yo kwagura umurimo mu mwaka w’umurimo wa 1994.

Imin. 10: “Nimwige Ibitabo Kubaho Iteka n’Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana.” Umaze gusuzuma iyi ngingo ufatanyije n’abaguteze amatwi, werekane urugero rwateguwe neza rw’umubwiriza werekana uburyo bwo guhindura ukareka kuyoborera icyigisho mu gitabo Mtu Mkuu ugatangira kukiyoborera mu gitabo Kubaho Iteka.

Indirimbo ya 17 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 14 Gashyantare

Indirimbo ya 100

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Tsindagiriza ingingo zo mu magazeti ya vuba aha ashobora gutangwa muri iki cyumweru mu murimo wo kubwiriza.

Imin. 20: “Fasha Abantu Bagereranywa n’Intama Kugira Ngo Bubake ku Rufatiro Rukomeye.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Tsindagiriza akamaro ko gutegura mbere yo gusubira gusura. Teganya umubwiriza ushoboye kugira ngo yerekane urugero rwo gusubira gusura umuntu wemeye gufata igitabo Kubaho Iteka ubushize, akoreshe ingingo iboneka muri paragarafu ya 3 cyangwa iya 5.

Imin. 15: “Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya byo mu Ngo.” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo. Nyuma ya paragarafu ya 4, teganya urugero rw’icyerekanwa rurimo igishyuhirane rwo gusubira gusura, Bibiliya abe ari yo yonyine ikoreshwa, ariko ashingiye ku bice by’igitabo Kubaho Iteka cyangwa Kutoa Sababu nk’uko byatanzweho inama.

Indirimbo ya 84 n’isengesho ryo kurangiza

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 21 Gashyantare

Indirimbo ya 109

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi.

Imin. 20: Abo Twakundaga Bapfuye Bari Hehe? Ibiganiro byo mu muryango. Umutware w’umuryango yifashishe ingingo atoranyije mu mapaji ya 100-102 y’igitabo Kutoa Sababu, asuzume ibihereranye no gupfusha incuti y’amagara y’umuryango. Atsindagirize ibyo gufasha abana be kugira ngo basobanukirwe neza uko Bibiliya ibibona. Ababaze ibibazo kugira ngo yizere adashidikanya ko basobanukiwe icyo urupfu ari cyo kandi ko bashobora kubyisobanurira neza bo ubwabo akurikije imyaka bafite. Nanone, abereke uburyo bashobora gukoresha igitabo Kutoa Sababu kugira ngo bahumurize abandi.

Imin. 15: Tanga Amagazeti Muri Werurwe. Teganya ingero eshatu z’ibyerekanwa, rumwe rube urwerekana uburyo bwo gutanga Umunara w’Umurinzi wasohotse vuba aha, urundi rube urwerekana uburyo bwo gutanga Réveillez-vous! yasohotse vuba aha, urwa gatatu nyir’inzu abe ahugiye mu mihihibikano myinshi ariko yemere inkuru y’Ubwami. Nyuma ya buri rugero, usesengurire hamwe n’abaguteze amatwi icyatumye buri rugero rwatanzwe rugira ingaruka nziza. Basabe gukoresha abonema kuri ayo magazeti cyangwa utange igitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu.

Indirimbo ya 21 n’isengesho ryo kurangiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze