Hakenewe Ibyigisho bya Bibiliya Byinshi Kurushaho
1 Yehova Imana, arimo araha imigisha umuteguro we wo ku isi binyuriye mu gukomeza kwaguka. Umwaka w’umurimo ushize, habatijwe abantu bagera ku 375.923 ku isi hose—ni ukuvuga mwayeni y’abigishwa bashya barenga 1000 ku munsi, cyangwa abagera hafi kuri 43 buri saha! N’ubwo abavandimwe bacu bahanganye n’ibigeragezo mu myaka ibarirwa muri za mirongo, mu bice binyuranye by’isi, umurimo w’Ubwami urimo urera imbuto kandi ukwiyongera gutangaje kurimo kuraboneka. Birashishikaje gusoma ibihereranye n’amajyambere yagezweho mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza!
2 Mu mwaka ushize w’umurimo, ku ishami ryacu natwe twagize ukwiyongera kuri mwayeni y’igiteranyo cy’umubare w’ababwiriza n’abapayiniya b’abafasha, mu masaha yakoreshejwe mu kubwiriza, no mu mubare w’udutabo n’amagazeti byatanzwe. Habayeho ukwiyongera k’umubare w’ababatijwe no kwiyongera kutigeze kugerwaho kw’abateranye ku Rwibutso. Bite se ku bihereranye n’umurimo wo gusubira gusura n’uwo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya? Mu bihugu byinshi biyoborwa n’ishami ryacu, habayeho kugabanuka kuri mwayene yo gusubira gusura no ku byigisho bya Bibiliya kuri buri mubwiriza. (Urugero, gereranya na raporo yo muri Kanama 1996 n’iyo muri Kanama 1997, ukoresheje mwayene zagaragajwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.) Nyamara kandi, ibyo bice bigize umurimo ni iby’ingenzi mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Ni iki buri wese muri twe ashobora gukora kugira ngo akome imbere uko kugabanuka mu gusubira gusura no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya?
3 Ihingemo Icyifuzo cyo Kuyobora Icyigisho: Twe ubwacu tugomba kwihatira kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka kandi bakorana umwete. Abigishwa b’ukuri ba Kristo ‘bagira ishyaka ry’imirimo myiza’ (Tito 2:14). Iyo dusuzumye umurimo wacu, mbese, dushobora kuvuga ko dukurikirana abo twahaye ibitabo bose mu murimo wo kubwiriza tubigiranye umwete? Mbese, tugaragaza igishyuhirane ku bihereranye no gusaba abantu bashimishijwe ko twabayoborera ibyigisho bya Bibiliya (Rom 12:11)? Cyangwa se, dukeneye kongera cyane icyifuzo cyacu cyo gusubira gusura kugira ngo dutangize ibyigisho bya Bibiliya?
4 Gusoma Bibiliya ku giti cyacu, guterana amateraniro buri gihe no kwiga ibitabo by’imfashanyigisho, bizatuma dukomeza kuba bazima mu buryo bw’umwuka kandi dukomezwe n’imbaraga z’umwuka w’Imana (Ef 3:16-19). Ibyo bizakomeza ukwizera kwacu n’ibyiringiro dufite kuri Yehova hamwe n’urukundo dukunda bagenzi bacu. Tuzashishikarizwa kwigisha ukuri abandi, binyuriye mu gutuma umurimo wacu ushimisha, ugira icyo ugeraho kandi udushishikaza. Ni koko, twagombye kwifuza kugira ibyigisho bya Bibiliya byinshi kurushaho!
5 Igana n’Umuryango Wawe Mbere na Mbere: Ababyeyi b’Abakristo bafite abana baba imuhira, bagomba kwita kuri porogaramu ya buri gihe y’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango (Guteg 31:12; Zab 148:12, 13; Imig 22:6). Bishobora kuba ingirakamaro cyane ko ababyeyi bigana n’abana babo agatabo Ni Iki Imana Idusaba hanyuma bagakurikizaho igitabo Ubumenyi, kugira ngo babategure ku bihereranye no kuzuza ibisabwa ngo babe ababwiriza batarabatizwa, no kugira ngo bitange kandi babatizwe. Birumvikana ko hashobora gusuzumwa ibindi bitabo by’inyongera, hakurikijwe ibikenewe na buri mwana hamwe n’imyaka afite. Umubyeyi wigana n’umwana utarabatizwa, ashobora kumutangaho raporo y’icyigisho, kubara igihe no gusubira gusura, nk’uko byagaragajwe mu Gasanduku k’Ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 1987.
6 Nonosora Gahunda Yawe: Iyo turebye umubare w’amagazeti, udutabo n’ibitabo bitangwa, nta gushidikanya ko imbuto nyinshi zirimo zibibwa hirya no hino. Izo mbuto z’ukuri zatewe, zifite ubushobozi butangaje bwo gutuma haboneka abigishwa bashya. Ariko se, umuhinzi yakumva anyuzwe by’ukuri mu gihe yaba akomeje gutera imbuto, hanyuma ntazigere agira igihe cyo gusarura nyuma y’imihati ye yose? Oya rwose. Mu buryo nk’ubwo, umurimo wo gukurikirana abo twahaye ibyo bitabo ni uwa ngombwa.
7 Mbese, buri gihe ujya ukora gahunda yo gusubira gusura? Subira gusura vuba abantu bagaragaje ko bashimishijwe. Subira gusura ufite intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Mbese, ukora inyandiko iboneye, ihuje n’igihe kandi iteguye neza ihereranye no gusubira gusura? Ntukibagirwe kureba niba wanditse itariki wasuriyeho nyir’inzu ku ncuro ya mbere, ibitabo watanze, ibisobanuro mu magambo ahinnye by’ibyo mwaganiriye, hamwe n’ingingo mushobora kuzaganira ugarutse kumusura, utibagiwe izina rye n’aderesi ye. Siga umwanya ku rupapuro ruriho iyo nyandiko yawe, uwuteganyirize ingingo z’inyongera zishobora kongerwaho nyuma ya buri gihe usubiye kumusura.
8 Suzuma Ukuntu Wasubira Gusura: Ni izihe ngingo zimwe na zimwe watekerezaho mu gihe usubiye gusura umuntu ushimishijwe? (1) Garagaza igishyuhirane, ubucuti n’ibyishimo, kandi ube umuntu ubwiriza mu buryo bworoheje. (2) Ganira ku ngingo cyangwa ku bibazo bimushishikaza. (3) Mugirane ikiganiro cyoroheje kandi gishingiye ku Byanditswe. (4) Igihe cyose usubiye gusura, ihatire kwigisha nyir’inzu ikintu azumva ko kimufitiye akamaro. (5) Siga umuteye amatsiko ku bihereranye n’ingingo muzaganiraho mu gihe uzaba usubiye kumusura. (6) Ntukahatinde. (7) Ntukabaze nyir’inzu ibibazo byamutera ipfunwe, cyangwa bikaba byamutera kumva abangamiwe. (8) Koresha ubushishozi kugira ngo udaciraho iteka ibitekerezo cyangwa imyifatire mibi ya nyir’inzu mbere y’uko atangira gufatana uburemere ibintu by’umwuka.—Reba umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 1997, ku bihereranye n’ubufasha bw’inyongera ku byerekeranye n’ukuntu wagira icyo ugeraho mu gusubira gusura no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.
9 Genzura Uburyo Bwose Bushoboka: Mu itorero rimwe, byarashobokaga kubona amazina na nomero z’amazu y’abantu baba mu mazu arinzwe cyane. Buri muntu utuye muri ayo mazu yandikiwe ibaruwa ya bwite yari ifungiyemo inkuru z’Ubwami ebyiri. Mu mpera z’ibaruwa, uwo muntu yasabwaga kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, kandi harimo na nomero ya telefoni kugira ngo uwandikiwe abe yashobora gusubiza. Mu minsi mike, hari umusore umwe watelefonnye asaba kuyoborerwa icyigisho. Ku munsi wakurikiyeho yarasuwe maze hatangizwa icyigisho mu gitabo Ubumenyi. Kuri uwo mugoroba, yateranye Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, kandi yakomeje guterana amateraniro yose. Yahise atangira gusoma Bibiliya buri munsi kandi agira amajyambere ahamye yamugejeje ku kubatizwa.
10 Itsinda ry’ababwiriza ryari mu modoka imwe, ryakoze gahunda yo kwifatanya mu gusubira gusura abantu bamwe na bamwe. Igihe mushiki wacu yasuraga umwe mu bantu yagombaga gusura, yasanze uwo yashakaga adahari, ariko undi mugore ukiri muto yaramwitabye agira ati “ni wowe nari ntegereje.” Mbere y’aho, nyir’inzu uwo yari yarahawe igitabo Ubumenyi n’umuntu baziranye. Igihe abo bashiki bacu bageraga iwe, yari yarasomye icyo gitabo cyose incuro ebyiri, kandi yari yarashimishijwe cyane n’ibisobanuro bigikubiyemo. Yavuze ko atatangajwe no kubona Abahamya baza kumusura uwo munsi, kubera ko yari yasenze asaba ko baza kwigana na we Bibiliya. Icyigisho cyaratangijwe, atangira guterana amateraniro y’itorero, kandi agira amajyambere mu buryo bwihuse.
11 Mushiki wacu umaze imyaka igera hafi kuri 25 abatijwe, aherutse guha nyina igitabo Ubumenyi. Nyina wari ufite idini yifatanya na ryo, yatangiye gusoma icyo gitabo. Nyuma yo gusoma ibice bibiri, umukobwa we yatangajwe no kumva nyina amuhamagaye avuga ati “ndashaka kuba umwe mu Bahamya ba Yehova!” Nyina uwo, yatangiye kwiga Bibiliya none ubu yarabatijwe.
12 Gerageza Ibi Bitekerezo: Waba warigeze gukoresha ubu buryo butaziguye bwo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya? Ushobora kwivugira uti “niba ushaka kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ku buntu, nshobora kukwereka mu minota mike ukuntu bikorwa. Nubona ko bigushimishije, ushobora gukomeza.” Abantu benshi ntibashidikanya kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, kandi baba biteguye kureba uko bikorwa.
13 Icyigisho kigitangira, ereka umwigishwa uko yategura mbere y’igihe asoma imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe kandi agaca akarongo ku magambo y’ingenzi mu gihe asubiza ibibazo byanditswe. Ibande ku bintu by’ingenzi gusa. N’ubwo bishobora kuba ari ngombwa ko duhuza n’imimerere y’uwo muntu mu byiciro bike bya mbere, ni iby’ingenzi ko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa kuri gahunda ihamye. Zirikana ukuntu uzamusobanurira ko isengesho ari igice cy’ingenzi cy’icyigisho, n’ukuntu uzategura umwigishwa guhangana n’ibitotezo wifashishije Ibyanditswe. Uko byagenda kose, tuma icyigisho gishishikaza.
14 Birumvikana ko atari ko abigishwa bose ba Bibiliya bagira amajyambere mu rugero rumwe. Hari bamwe baba badashishikazwa n’ibintu by’umwuka nk’abandi, ndetse ntibafate vuba ibintu bigishijwe. Abandi na bo usanga bafite ibintu byinshi bahugiyemo mu mibereho yabo, bityo ntibabe bashobora kumara igihe gikenewe kugira ngo bige igice cyose buri cyumweru. Bityo rero, mu bihe bimwe na bimwe, bishobora kuba ngombwa gukoresha ibyiciro byinshi mu cyigisho kugira ngo turangize ibice bimwe na bimwe, hamwe n’andi mezi y’inyongera kugira ngo tubone kurangiza igitabo cyose. Mu mimerere runaka, dushobora kwiga agatabo Ni Iki Imana Idusaba, hanyuma tukaba twakomereza mu gitabo Ubumenyi. Ibyo, byongeweho amateraniro y’itorero, bizafasha buri mwigishwa kugira urufatiro rukomeye mu kuri.
15 Ikiruta byose, shyira icyigisho cya Bibiliya mu isengesho (1 Yoh 3:22)! Kimwe mu bintu bihesha ingororano cyane kurusha ibindi ku Mukristo, ni ugukoreshwa na Yehova kugira ngo afashe umuntu kuba umwigishwa wa Yesu Kristo (Ibyak 20:35; 1 Kor 3:6-9; 1 Tes 2:8). Iki ni cyo gihe cyo kugaragaza imihati ikomeye mu murimo wo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya, twizera mu buryo bwuzuye ko Yehova azaha imigisha imihati yacu yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byinshi kurushaho!
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
Mbese, ujya usenga usaba gutangiza icyigisho cya Bibiliya gishya?