Dukomeze Kubona ko Umurimo wo Guhindura Abantu Abigishwa Wihutirwa
1 Mbere y’uko Yesu ava ku isi, yategetse abigishwa be ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa.’ Ibyo byabasabaga gukora umurimo wo kubwiriza no kwigisha mu buryo bwagutse, kandi bagakwirakwiza umurimo wabo ku isi yose ituwe (Mat 28:19, 20; Ibyak 1:8). Mbese, baba barabonaga ko uwo murimo ari umutwaro uruhije cyane ku buryo umuntu adashobora kuwusohoza? Si ko biri ukurikije uko intumwa Yohana yabibonaga. Nyuma y’imyaka 65 yamaze ihindura abantu abigishwa, yaranditse iti ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya.’—1 Yoh 5:3.
2 Inkuru yo mu Byanditswe ihereranye n’umurimo wakozwe n’Abakristo ba mbere, igaragaza ko bakoraga umurimo wabo wo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo, babona ko wihutirwa (2 Tim 4:1, 2). Ntibabikoze babitewe n’uko yari inshingano bagombaga gusohoza gusa, ahubwo babikoze bitewe n’uko bifuzaga gusingiza Imana babigiranye urukundo no kugeza ku bandi ibyiringiro by’agakiza (Ibyak 13:47-49). Kubera ko abantu bose babaye abigishwa nyuma y’aho na bo ubwabo baje kuba abantu bahindura abantu abigishwa, mu kinyejana cya mbere itorero rya Gikristo ryakuze mu buryo bwihuse.—Ibyak 5:14; 6:7; 16:5.
3 Umurimo wo Guhindura Abantu Abigishwa Urihuta: Umurimo ukomeye cyane wo guhindura abantu abigishwa utarigeze ukorwa ikindi gihe cyose, urimo urakorwa muri iki kinyejana cya 20! Kugeza ubu, abantu babarirwa muri za miriyoni bemeye ubutumwa bwiza kandi babaho mu buryo buhuje na bwo (Luka 8:15). Kubera ko iyi gahunda y’ibintu ishigaje igihe gito cyane, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yaduhaye ibikoresho bituma abantu bafite imitima itaryarya biga ukuri mu buryo bwihuse.—Mat 24:45.
4 Mu mwaka wa 1995, twabonye igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, hanyuma mu wa 1996 hakurikiraho agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Ku bihereranye n’igitabo Ubumenyi, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gashyantare 1996, ku ipaji ya 6, yagiraga iti “icyo gitabo cy’amapaji 192 gishobora kwigwa mu gihe gito ugereranyije, kandi ibyo bikaba byatuma ‘abatoranirijwe ubugingo buhoraho’ bashobora kugira ubumenyi buhagije binyuriye muri icyo cyigisho, ku buryo bakwiyegurira Yehova kandi bakabatizwa.”—Ibyak 13:48.
5 Umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gicurasi 1997 ufite umutwe uvuga ngo “Uburyo bwo Guhindura Abantu Abigishwa Hakoreshejwe Igitabo Ubumenyi,” waduhaye iyi ntego tugomba kugeraho ugira uti “hakurikijwe imimerere n’ubushobozi bw’umwigishwa, wenda byagushobokera kwiga ibice byinshi mu cyigisho kimwe cy’isaha cyangwa irenga, nta guhushura icyigisho. Abigishwa bazagira amajyambere ashimishije mu gihe umwigisha n’umwigishwa bazaba bubahiriza gahunda yabo y’icyigisho cya buri cyumweru.” Iyo ngingo yakomeje igira iti “tuba twiteze ko mu gihe umuntu arangije icyigisho cy’igitabo Ubumenyi, kutarangwaho uburyarya kwe n’urugero ashimishwa no gukorera Imana, biba byaragaragaye.” Agasanduku k’ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukwakira 1996, kasobanuye kagira kati “hateganijwe ko mu gihe gito, umwigisha ugira ingaruka nziza azashobora gufasha umwigishwa utaryarya ufite amajyambere aciriritse kugira ubumenyi buhagije bwatuma agira amahitamo arangwa n’ubwenge yo gukorera Yehova.”
6 Igitabo Ubumenyi Kigira Ingaruka: Igihe umugore ukiri muto yabatizwaga, yavuze ukuntu yumvaga ibihereranye no kwiga igitabo Ubumenyi. Yari amaze igihe yiga igitabo Kubaho Iteka. Igihe igitabo Ubumenyi cyasohokaga, mushiki wacu wamuyoboreraga yatangiye kumuyoborera mu gitabo gishya. Bidatinze, uwo mwigishwa yashoboraga kubona ko ibyo bizamusaba gufata umwanzuro, hanyuma ashishikarizwa kugira amajyambere yihuse uhereye icyo gihe. Uwo mugore ukiri muto, ubu akaba ari mushiki wacu, aravuga ati “igitabo Kubaho Iteka cyamfashije gukunda Yehova, ariko igitabo Ubumenyi cyamfashije gufata umwanzuro wo kumukorera.”
7 Reka turebe ukuntu undi mugore yize ukuri mu buryo bwihuse. Nyuma yo kwiga ku ncuro ya kabiri, yateranye amateraniro ku Nzu y’Ubwami mu gihe cy’uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero. Muri icyo cyumweru, mu gihe yigaga ku ncuro ya gatatu, yabwiye uwo mugenzuzi ko yiyeguriye Yehova none akaba ashaka kuba umubwiriza utarabatizwa. Yabonanye n’abasaza, bemera ko aba umubwiriza, maze icyumweru cyakurikiyeho atangira umurimo wo kubwiriza. Yari ashishikajwe cyane n’icyigisho cye cya Bibiliya, ku buryo yasabye uruhushya rwo gusiba ku kazi kugira ngo yige incuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru, no kugira ngo amare igihe kinini kurushaho mu murimo. Rimwe na rimwe, bashoboraga kwigira icyarimwe ibice bibiri cyangwa bitatu. Yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yigaga mu mibereho ye yose, arangiza igitabo Ubumenyi mu byumweru bine, kandi agira amajyambere ku buryo yaje kubatizwa!
8 Umugabo wa mushiki wacu we ubwe yivugiye y’uko yari “umuntu utizera na gato.” Umunsi umwe, umuvandimwe yamusabye ko yamuyoborera icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi, ku buryo uwo mugabo yashoboraga kugihagarika nyuma yo kwiga ku ncuro ya mbere cyangwa ikindi gihe icyo ari cyo cyose nyuma y’aho. Uwo mugabo yemeye kugerageza, n’ubwo atigaga neza mu gihe yari akiri mu ishuri, kandi akaba yari amaze imyaka 20 atiga igitabo icyo ari cyo cyose cy’idini. Mbese, ni iyihe myifatire yagize ku bihereranye no kuba yarize igitabo Ubumenyi? Yaravuze ati “byari bishimishije rwose kubona ko iyo mfashanyigisho ya Bibiliya yanditswe mu buryo bworoshye. Inyigisho yatanzwe mu buryo busobanutse kandi buhuje n’ubwenge, ku buryo nyuma y’igihe gito, nabaga mfitiye amatsiko icyigisho kizakurikiraho niteze kunguka ibintu byinshi. Umwigisha wanjye yakurikizaga uburyo bwo guhindura abantu abigishwa bwagaragajwe na Sosayiti abigiranye ubuhanga, kandi binyuriye ku bufasha bw’umwuka wa Yehova, nabatijwe nyuma y’amezi ane. Mu by’ukuri, nshobora kuvuga ko mu gihe twihinzemo ibyo gukunda umurimo wo guhindura abantu abigishwa, tugakomeza gushaka abantu bafite imitima ikiranuka mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza, tugakoresha igitabo Ubumenyi n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa na Sosayiti, kandi icy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose tugasenga Yehova tumusaba ubuyobozi, dushobora kubona igikundiro cyihariye cyane cyo gufasha abantu kugira ngo bahinduke abigishwa.” Ibyo bivuzwe haruguru, mu by’ukuri ni inkuru z’ibyabaye zihariye. Abenshi mu bigishwa bacu ntibaza mu kuri vuba cyane muri ubwo buryo.
9 Abigishwa Bagira Amajyambere mu Buryo Bunyuranye: Tugomba kumenya ko ubushobozi bw’abigisha n’abigishwa b’Ijambo ry’Imana bushobora kunyurana cyane. Gukura mu buryo bw’umwuka bishobora kugenda buhoro buhoro cyangwa bikihuta. Abigishwa bamwe bagira amajyambere mu mezi make, abandi bikabasaba igihe kinini kugira ngo babigereho. Urugero umuntu agaragazamo ko akuze mu buryo bw’umwuka, rufitanye isano n’uburere yahawe, urugero afatana uburemere ibintu by’umwuka, n’ukuntu urugero yiyeguriyemo Yehova rungana. Si ko buri wese twigana aba afite “umutima ukunze” ku buryo yakwiga Ibyanditswe iminsi yose nk’uko abantu b’i Beroya ya kera baje kuba abera babigenzaga.—Ibyak 17:11, 12.
10 Ni yo mpamvu umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 1998, ufite umutwe uvuga ngo “Hakenewe Ibyigisho bya Bibiliya Byinshi Kurushaho,” utanga ubuyobozi buhuje n’ukuri bugira buti “birumvikana ko atari ko abigishwa bose ba Bibiliya bagira amajyambere mu rugero rumwe. Hari bamwe baba badashishikazwa n’ibintu by’umwuka nk’abandi, ndetse ntibafate vuba ibintu bigishijwe. Abandi na bo usanga bafite ibintu byinshi bahugiyemo mu mibereho yabo, bityo ntibabe bashobora kumara igihe gikenewe kugira ngo bige igice cyose buri cyumweru. Bityo rero, mu bihe bimwe na bimwe, bishobora kuba ngombwa gukoresha ibyiciro byinshi mu cyigisho kugira ngo turangize ibice bimwe na bimwe, hamwe n’andi mezi y’inyongera kugira ngo tubone kurangiza igitabo cyose.”
11 Abantu Bahindura Abandi Abigishwa, Babona Ibintu mu Buryo Bushyize mu Gaciro: Ni ngombwa kugenzura kugira ngo umenye amajyambere umwigishwa agira mu cyigisho ukurikije imimerere ye n’ubushobozi bwe. Kubera ko duterwa inkunga yo gutangiza ibyigisho mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba, bishobora gufata amezi abiri cyangwa atatu kugira ngo kirangire mbere yo kwiga igitabo Ubumenyi. Nidukoresha ibitekerezo byose byatanzwe mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gicurasi 1997, bishobora gufata andi mezi atandatu kugeza ku icyenda kugira ngo urangize igitabo Ubumenyi. Abatangiriye icyigisho mu gitabo Ubumenyi, bagihinduriye mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba kugira ngo bafashe umwigishwa kwiga ukuri kw’ifatizo kwa Bibiliya mu buryo bwihuse. Hanyuma, icyigisho mu gitabo Ubumenyi kiyoborwa mu buryo buhinnye. Mu gihe icyigisho cyatangijwe mu gitabo Ubumenyi kandi kikaba gitera imbere neza, kwiga agatabo Ni Iki Imana Idusaba nyuma yo kurangiza icyo gitabo bishobora kuba ingirakamaro, bityo mukaba murimo musuzuma ukuri kw’ibanze kw’Ijambo ry’Imana mu buryo bwihuse. Muri buri buryo, ntidushaka ko umwigishwa yavutswa ubumenyi nyakuri bitewe no kwihuta. Buri mwigishwa akeneye kugira urufatiro rukomeye ku bihereranye n’ukwizera gushya yaboneye mu Ijambo ry’Imana.
12 Kubera ko tuzi igihe tugezemo, gufasha abandi kwiga ukuri birihutirwa cyane kuruta mbere hose. Uretse gusenga buri gihe dusaba ko twatangiza ibyigisho bishya bya Bibiliya, tujye tunasabira abo turimo twigana. Bityo, tuzishimira gukomeza kubatiza abigishwa benshi kurushaho “iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”—Mat 28:20.