ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/96 p. 7
  • Agasanduku k’Ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’Ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Dukomeze Kubona ko Umurimo wo Guhindura Abantu Abigishwa Wihutirwa
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Uburyo bwo Guhindura Abantu Abigishwa Hakoreshejwe Igitabo Ubumenyi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya kabiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • “Nabibasha nte, ntabonye ubinsobanurira?”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 10/96 p. 7

Agasanduku k’Ibibazo

◼ Icyigisho cya Bibiliya gifite gahunda ya buri gihe kiyoborerwa umuntu mu gitabo Ubumenyi kigomba kumara igihe kingana iki?

Muri iki gihe, Yehova araha umugisha umuteguro we. Tubona igihamya cy’ibyo buri mwaka, uko abashya babarirwa mu bihumbi bemera ukuri. Igitabo Ubumenyi ni igikoresho kigira ingaruka nziza mu gusohoza ibyo. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1996 yagaragaje ko icyo gitabo cyagenewe gufasha Umwigishwa wa Bibiliya kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwihuse cyane, wenda akagera igihe abatizwa mu mezi make.

Ku bw’iyo mpamvu, uwo Munara w’Umurinzi ku ipaji yawo ya 17 watanze inama igira iti “mu gihe umuntu azaba arangije icyigisho cye cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi kandi akaba yaramaze kubatizwa, ntibizaba ngombwa ko ayoborerwa icyigisho gifite gahunda ya buri gihe mu gitabo cya kabiri.”

Byagenda bite se, mu gihe umuntu arangije igitabo Ubumenyi ariko ntabatizwe? Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 1996 ku ipaji ya 6, paragarafu ya 23, watwibukije ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi ihereranye no kutigana n’uwo mwigishwa ibitabo by’inyongera nyuma yo kurangiza igitabo Ubumenyi. Mbese, ibyo bishaka kuvuga ko tutishimira gufasha umwigishwa wa Bibiliya kurenza aho? Oya. Twifuza ko abantu bagira ubumenyi bw’ibanze bw’ukuri. Icyakora, hateganijwe ko mu gihe gito, umwigisha ugira ingaruka nziza azashobora gufasha umwigishwa utaryarya ufite amajyambere aciriritse kugira ubumenyi buhagije bwatuma agira amahitamo arangwa n’ubwenge yo gukorera Yehova. Birashoboka ko kubera imimerere yabo bwite, bamwe mu bigishwa ba Bibiliya bifuza kwiga incuro zirenze imwe mu cyumweru kimwe.

Mu by’ukuri, abigishwa bamwe bazagira amajyambere buhoro cyane kurusha abandi. Ariko niba umuntu arangije kwiga igitabo Ubumenyi, gishobora kuba cyarafashe igihe kinini kurenza icyateganijwe, akaba atariyemeza kuba yashaka kwifatanya n’itorero, byaba byiza ko umubwiriza yaganira icyo kibazo n’umwe mu basaza bagize Komite y’Umurimo y’Itorero. Mu gihe habonetse imimerere yumvikanisha impamvu bimeze bityo cyangwa imimerere idasanzwe yaba yarabiteye, ubufasha bw’inyongera bushobora gutangwa. Ibyo bihuje n’ihame ry’ibivugwa mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1996, ku ipaji ya 19 kuri paragarafu ya 11 n’iya 12.

Ugushimira ku bwo kuba yaranagize ubumenyi bw’ifatizo bw’ukuri byagombye gutera umwigishwa inkunga yo guterana amateraniro ya Gikristo. Ibyo bishobora gutuma atanga igihamya kigaragaza ko yifuza gukorera Yehova. Mu gihe uko gushimira ko mu buryo bw’umwuka kutagaragaye nyuma yo kuyoborerwa icyigisho mu gitabo Ubumenyi igihe kirekire, byaba byiza guhagarika icyo cyigisho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze