“Nabibasha nte, ntabonye ubinsobanurira?”
1 Igihe umubwirizabutumwa Filipo yabazaga Umunyetiyopiya w’inkone niba yarumvaga ibyo yari arimo asoma mu Ijambo ry’Imana, uwo mugabo yarashubije ati “nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Filipo yamufashije gusobanukirwa ibihereranye n’ubutumwa bwiza ku byerekeye Yesu abigiranye ibyishimo, ibyo bituma uwo mugabo abatizwa ako kanya (Ibyak 8:26-38). Filipo yari arimo yumvira itegeko ryatanzwe na Kristo ryo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, kubabatiza no kubigisha.’—Mat 28:19, 20.
2 Tugomba kumvira itegeko ryo guhindura abantu abigishwa nk’uko Filipo yabigenje. Ariko rero, ubwo buryo bwo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yihuse nk’ayo Umunyetiyopiya w’inkone yagize ntibukunze kugaragara mu bantu twigana Bibiliya. Uwo mugabo wari warahindukiriye idini rya Kiyahudi kandi akaba yari yaracengewe n’Ibyanditswe yari afite umutima witabira ibintu, kandi yari akeneye gusa kwemera ko Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe. Biba ari ikibazo cy’ingorabahizi iyo abantu twigana batamenyereye Bibiliya, barayobejwe n’inyigisho z’ibinyoma z’amadini, cyangwa se bakaba baremerewe n’ibibazo bya bwite bikomeye. Ni iki kizadufasha kugira ingaruka nziza mu kuyobora abo twigana Bibiliya ku kwitanga no kubatizwa?
3 Tahura Ibyo Abo Wigana na Bo Bibiliya Bakeneye byo mu Buryo bw’Umwuka: Umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 1998 wavuze ibihereranye n’igihe dushobora kumara twigana n’abantu twifashishije agatabo Ni Iki Imana Idusaba? n’igitabo Ubumenyi. Watanze aya amabwiriza agira ati “ni ngombwa kugena igihe icyigisho kimara ukurikije imimerere uwo mwigishwa arimo hamwe n’ubushobozi bwe. . . . Ntidushaka ko umwigishwa atasobanukirwa neza bitewe no gushaka kwihuta. Buri mwigishwa akeneye kugira urufatiro rukomeye ku bihereranye no kwizera kwe gushya gushingiye mu Ijambo ry’Imana.” Ku bw’ibyo rero, ni byiza ko tutasuzuma ibikubiye mu gitabo Ubumenyi duhushura, dushishikajwe no kugerageza kurangiza icyo gitabo mu mezi atandatu. Gufasha abantu bamwe na bamwe kugira amajyambere ngo bagere ubwo babatizwa, bishobora gusaba igihe kirenze amezi atandatu. Uko uyobora icyigisho buri cyumweru, ujye umara igihe icyo ari cyo cyose cya ngombwa kugira ngo ufashe uwo mwigana gusobanukirwa no kwemera ibyo arimo yiga mu Ijambo ry’Imana. Mu mimerere imwe n’imwe, hashobora gukenerwa ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kugira ngo murangize igice kimwe cyo mu gitabo Ubumenyi. Ibyo bizatuma haboneka igihe cyo gusoma no gusesengura imirongo myinshi iba yatanzwe.—Rom 12:2.
4 Ariko se, byagenda bite mu gihe mwaba murangije igitabo Ubumenyi maze ukabona ko uwo mwigishwa agikeneye kunonosora uburyo bwe bwo gusobanukirwa ukuri, cyangwa akaba atarasunikirwa mu buryo bwuzuye guhagararira ukuri no kwegurira Imana ubuzima bwe (1 Kor 14:20)? Ni iki kindi ushobora gukora kugira ngo ukomeze kumuyobora mu nzira igana mu buzima?—Mat 7:14.
5 Haza Ibyo Uwo Mwigana Bibiliya Akeneye byo mu Buryo bw’Umwuka: Niba bigaragara ko uwo muntu arimo agira amajyambere, n’ubwo yaba ayagira buhoro buhoro, kandi akaba agenda arushaho gufatana uburemere ibyo yiga, noneho mwakomereza icyigisho cya Bibiliya mu gitabo cya kabiri, nyuma yo kurangiza kwiga agatabo Ni Iki Imana Idusaba? n’igitabo Ubumenyi. Ibyo bishobora kutaba ngombwa kuri buri muntu wese wiga Bibiliya, ariko kandi, igihe byaba bikenewe wakomeza kuyobora icyigisho mu gitabo La paix et la sécurité véritables, Abunze Ubumwe cyangwa Parole de Dieu. Ababwiriza benshi bafite kopi zabo bwite z’ibyo bitabo bashobora kuba bakoresha mu gihe itorero ryaba ritabifite. Uko byagenda kose, agatabo Ni Iki Imana Idusaba? n’igitabo Ubumenyi ni byo bigomba kubanza kwigwa mbere na mbere. Icyigisho cya Bibiliya, gusubira gusura hamwe n’igihe umuntu amara akomeza kuyobora icyigisho bigomba kubarwa kandi bigatangirwa raporo, kabone n’iyo uwiga Bibiliya yabatizwa mbere y’uko arangiza igitabo cya kabiri.
6 Mbese, ibyo byaba bisobanura ko abantu baherutse kubatizwa, ariko bakaba barize igitabo kimwe gusa, bagomba gufashwa bundi bushya noneho bakaba bakwiga igitabo cya kabiri? Si ngombwa byanze bikunze. Ariko rero, bashobora kuba barakonje cyangwa bakaba bataragize amajyambere mu kuri, kandi bashobora kumva bakeneye ubufasha bwa bwite kugira ngo barusheho guhuza imibereho yabo n’ukuri. Umugenzuzi w’umurimo agomba kubanza kugishwa inama mbere y’uko umubwiriza wabatijwe yongera kuyoborerwa icyigisho. Ariko kandi, niba uzi abantu runaka bize igitabo Ubumenyi mu gihe cyashize ariko bakaba batarigeze bagira amajyambere kugira ngo bitange kandi babatizwe, ushobora gufata iya mbere mu kureba niba bakwishimira kongera gutangira icyigisho cyabo cya Bibiliya.
7 Kwita mu buryo bwa bugufi kandi bwa bwite kuri buri muntu wese ushimishijwe twigana ni ikimenyetso kiranga urukundo rwa Gikristo. Intego yacu ni iyo gufasha umwigishwa kugira ngo asobanukirwe ukuri ko mu Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse kurushaho. Bityo, ashobora guhagararira ukuri mu buryo budasubirwaho kandi bushingiye ku bumenyi, akaba yakwegurira Yehova ubuzima bwe, akagaragaza uko kwiyegurira Imana abatizwa mu mazi.—Zab 40:8; Ef 3:17-19.
8 Mbese, waba wibuka uko byagenze wa Munyetiyopiya w’inkone amaze kubatizwa? ‘Yakomeje kugenda anezerewe,’ ari umwigishwa mushya wa Yesu Kristo (Ibyak 8:39, 40). Nimucyo twebwe n’abo tuyobora mu nzira y’ukuri mu buryo bugira ingaruka nziza tubonere ibyishimo bikomeye mu gukorera Yehova Imana—uhereye ubu kugeza iteka ryose!