Gufasha Abandi Kugira Ngo Bamenye Ubutunzi Buhambaye
1 Mu gihe tubwiriza abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami, imwe mu ntego zacu yagombye kuba iyo gufasha abafite imitima itaryarya kwishimira agaciro gahambaye k’Ijambo ry’Imana (Fili 3:8). Ibitabo byacu bishingiye kuri Bibiliya bigira uruhare runini mu gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami. Urugero, igitabo Kubaho Iteka cyafashije ibihumbi amagana by’abantu bituma bakorera Yehova babitewe n’ukuri kwa Bibiliya bize.
2 Umurimo wacu usaba gukora ibirenze ibyo gupfa gusigira ibitabo umuntu uwo ari wese wemeye kubifata. Dukwiriye kuvuga ubutumwa mu buryo bumushimisha, tugatega amatwi twumvana ubushishozi ibyo nyir’inzu atubwira, kandi tukaba twiteguye ‘kumwungura ubwenge buvuye mu Byanditswe.’—Ibyak 17:2, MN.
3 Ibyo Byakorwa Bite? Uburyo bwacu bwo gutangiza ibiganiro bushobora gutuma ba nyir’inzu bagaragaza niba bishimiye by’ukuri Bibiliya hamwe n’ubutumwa buyirimo.
Ushobora kuvuga uti
◼ “Turimo turasura abantu tuganira na bo icyo ibintu birimo biba muri iki gihe bisobanura. Kwishimira amahame mbwirizamuco y’Imana nk’uko yanditswe muri Bibiliya byaragabanutse. Ibyo byatumye umuco ukendera kandi bigira ingaruka ikomeye ku buryo abantu bitwara ku bandi. Mbese, ibyo waba warabyiboneye? [Reka agire icyo abivugaho. Ushobora gushingira ku ngero zizwi.] Ngaho reba imyifatire y’abo bavugwa aha muri 2 Timoteyo 3:1-5, maze umbwire niba udatekereza ko ibyo bihuje n’imimerere y’isi iriho muri iki gihe. [Soma; maze ureke agire icyo abivugaho.] Mbese, haba hariho impamvu nziza yatuma twiringira ko mu gihe kizaza hazabaho imimerere myiza kurushaho?” Niba agaragaje ko ashimishijwe, erekeza ibitekerezo bye ku ishusho iri ku ipaji ya 12 n’iya 13 y’igitabo Kubaho Iteka kandi werekeze ibitekerezo bye ku maparagarafu ya 12 na 13. Niba adashimishijwe cyane, inkuru y’Ubwami Amahoro Mu Isi Nshya ishobora gutangwa.
4 Niba umubyeyi ari we ukinguye, dushobora gutangiza ibiganiro byacu tugira tuti
◼ “Turimo turaganira n’abantu bashaka kumenya uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’imibereho mu muryango. Twese, tugerageza gukora uko dushoboye kose, ariko niba hariho icyashobora kudufasha kubigiramo ingaruka nziza cyane, twakwishimira kukibona, si byo? [Reka asubize.] Bibiliya itanga ubuyobozi muri ibyo nk’uko buboneka mu Bakolosayi 3:12-14. [soma.] Ku bw’ibyo, ni ikihe kintu cy’ingenzi kugira ngo tugire imibereho y’ibyishimo mu muryango? Reba ibivugwa muri iki gitabo ku gice gifite umutwe uvuga ngo ‘Ubulyo bwo Kwitegulira Imibereho y’Ibyishimo mu Mulyango.’” Soma paragarafu ya 3 ku ipaji ya 238 y’igitabo Kubaho Iteka. “Twakwishimira kugusigira iki gitabo cyiza utanze umucango w’amafaranga.” Niba nyir’inzu ahuze cyangwa akaba adahise yemera kugifata, gerageza kumuha amagazeti aherutse gusohoka vuba aha avuga iby’umuryango, cyangwa inkuru y’Ubwami Furahia Maisha ya Familia.
5 Nta na rimwe dushaka kwibagirwa intego yacu yo gutanga ubuhamya bwuzuye bwerekeye Ubwami (Mat 24:14). Nidukoresha neza Bibiliya hamwe n’ibitabo byiza cyane bya gitewokarasi twateguriwe, dushobora kwiringira tudashidikanya imigisha ya Yehova mu gihe dusohoza ubushake bwe muri ibi bihe by’ingirakamaro cyane.—Gal 6:9.