Nimwige Ibitabo Kubaho Iteka n’Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana
1 Inkuru z’Ubwami, udutabo, amagazeti hamwe n’ibitabo—byose bishobora gukoreshwa mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu ngo by’abantu bashimishijwe. Kubera ko igitabo Yule Mtu Mkuu Aliyepata Kuishi cyatanzwe kigakwira hose kandi kikaba kireshya abantu, cyagiye gikoreshwa mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Ni koko, buri muntu wese yagombye guterwa inkunga yo kugisoma no kucyiga, cyane cyane kugitegura kandi akifatanya mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero atadohoka.
2 Ariko kandi, hari ibitabo bibiri byihariye byagombye kwigwa n’abantu bakiri bashya kugira ngo bibafashe gusobanukirwa inyigisho z’ibanze za Bibiliya kimwe n’amahame mbwirizamuco ya Gikristo. Ibyo bitabo ni ibi: Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo n’Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine. Abayoborera ibyigisho bya Bibiliya byo mu ngo mu bindi bitabo basabwa kugira vuba uko bishobotse kose bagahindurira muri kimwe muri ibyo bitabo. Niba icyigisho cyarimo kiyoborerwa mu gitabo Mtu Mkuu, tera inkunga uwo mwigishwa kugira ngo akomeze kugisoma mu buryo bwa bwite. Icyigisho cya Bibiliya kigomba gukomeza kugeza ubwo ibitabo Kubaho Iteka n’Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana birangiye, ndetse n’ubwo uwo muntu yashobora kubatizwa mbere y’uko igitabo cya kabiri kirangira. Ubwo buryo buzatuma umwigishwa wa Bibiliya agera ku ntera y’inyongera yo mu buryo bw’umwuka yimbitse kandi ihamye.