Uko wakoresha igitabo ‘Urukundo rw’Imana’ uyobora ibyigisho bya Bibiliya
1. Intego y’igitabo “Urukundo rw’Imana” ni iyihe?
1 Mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Tuyoborwe n’umwuka w’Imana,” twashimishijwe no kubona igitabo gishya cyitwa “Mugume mu rukundo rw’Imana.” Nk’uko twabitangarijwe, intego y’iki gitabo si iyo kutwigisha inyigisho z’ibanze za Bibiliya, ahubwo ni iyo kudufasha kumenya amahame ya Yehova agenga imyifatire no kuyakunda. Ntituzajya dutanga icyo gitabo ku nzu n’inzu.
2. Iki gitabo kizakoreshwa gite, kandi se tuzagikoresha tuyoborera abahe bantu?
2 Mu gihe abigishwa ba Bibiliya barangije kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha bazajya biga icyo gitabo gishya. Tugomba kuzirikana ko abantu batagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu rugero rumwe. Buri cyigisho cyagombye kuyoborwa hakurikijwe ubushobozi bw’umwigishwa. Jya ushishoza umenye niba umwigishwa yasobanukiwe neza ibyo mwize. Ahanini, ntitwagombye gukoresha icyo gitabo dutangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu bashobora kuba barize ibitabo runaka ariko bakaba batifatanya mu materaniro y’itorero, kandi bikaba bigaragara ko badashishikajwe no kubaho mu buryo buhuje n’ukuri ko muri Bibiliya bigishijwe.
3. Ni iki tugomba gukora niba ubu tuyoborera icyigisho mu gitabo Yoboka Imana?
3 Niba ubu hari umwigishwa uyoborera icyigisho mu gitabo Yoboka Imana kandi hakaba hasigaye ibice bike kugira ngo murangize icyo gitabo, ushobora gufata umwanzuro wo kucyigana na we mukakirangiza, hanyuma ugatera uwo mwigishwa inkunga yo kuzisomera igitabo “Urukundo rw’Imana.” Mubaye mutari hafi kukirangiza, byaba byiza mukomereje icyigisho muri icyo gitabo gishya muhereye mu ntangiriro yacyo. Ni wowe uzahitamo niba mu gihe cy’icyigisho mukwiriye gusuzuma ingingo zo mu migereka, nk’uko bigenda ku gitabo Icyo Bibiliya yigisha.
4. Twakora iki mu gihe umwigishwa abatijwe mbere yo kurangiza igitabo Icyo Bibiliya yigisha n’igitabo “Urukundo rw’Imana”?
4 Mu gihe umwigishwa abatijwe atararangiza ibyo bitabo byombi, yagombye gukomeza kuyoborerwa kugeza igihe arangirije igitabo “Urukundo rw’Imana.” Nubwo uwo mwigishwa aba yarabatijwe, ushobora gutanga raporo y’igihe wamaze umuyoborera, incuro wasubiye kumusura, kandi ugatanga raporo y’uko wayoboye icyigisho cya Bibiliya. Umubwiriza mwafatanyije, na we ashobora gutanga raporo y’igihe icyigisho cyamaze.
5. Ni gute igitabo “Urukundo rw’Imana” cyakoreshwa mu gufasha ababwiriza bamaze igihe batacyifatanya mu murimo?
5 Niba umwe mu bagize komite y’umurimo aguhaye inshingano yo kuyoborera icyigisho cya Bibiliya umuntu utacyifatanya mu murimo wo kubwiriza, ushobora gusabwa gusuzuma ibice bimwe na bimwe byo mu gitabo “Urukundo rw’Imana.” Si ngombwa ko abo bantu bazamara igihe kirekire bayoborerwa. Mbega ukuntu ari byiza kuba dufite iki gatabo gishya cyateganyirijwe kudufasha kuguma “mu rukundo rw’Imana!”—Yuda 21.