ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/08 p. 7
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ibisa na byo
  • Uko wakoresha igitabo ‘Urukundo rw’Imana’ uyobora ibyigisho bya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Icyo Bibiliya yigisha—Igitabo cy’ibanze cyo kuyoboreramo ibyigisho bya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Fasha abandi kumvira ibyo Bibiliya yigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 1/08 p. 7

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ni ibihe bitabo bibiri twayoboreramo ibyigisho bya Bibiliya?

Igitabo Icyo Bibiliya yigisha ni cyo gikoresho cy’ibanze dukoresha dutangiza ibyigisho bya Bibiliya kandi tukagikoresha tubiyobora. Nubwo ushobora gukoresha ikindi gitabo cyangwa Inkuru y’Ubwami mu gihe utangiza icyigisho cya Bibiliya, wagombye guhindura igitabo wakoreshaga, maze mugakomereza icyigisho mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha vuba uko bishoboka kose. Gukoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha dutangiza ibyigisho, byagiye bigira ingaruka nziza.

Iyo umwigishwa yarangije igitabo Icyo Bibiliya yigisha kandi akaba agikomeza kugira amajyambere, icyo gihe noneho aba ashobora kwiga igitabo Yoboka Imana (Kolo 2:7). Ipaji ya 2 y’icyo gitabo isobanura intego yacyo igira iti “Bibiliya itera inkunga abakunda Imana bose igira iti ‘mumenye uburebure bw’igihagararo n’uburebure bw’ikijyepfo’ by’uko kuri kw’agaciro kenshi (Abefeso 3:18). Iki gitabo cyateguriwe kugufasha kubigeraho. Twiringiye ko kizagufasha gukura mu buryo bw’umwuka kandi ukagira ibigukwiriye byose kugira ngo unyure mu irembo rifunganye riyobora ku buzima mu isi nshya ikiranuka y’Imana.”

Niba umwigishwa yujuje ibisabwa maze akabatizwa atararangiza ibyo bitabo bombi, yagombye gukomeza kuyoborerwa icyigisho kugeza igihe arangije igitabo cya kabiri. Ndetse n’igihe umwigishwa yaba yarabatijwe, umuyoborera icyigisho ashobora gutanga raporo y’igihe yamaze amuyoborera, incuro yasubiye kumusura, kandi agatanga raporo y’uko yayoboye icyigisho cya Bibiliya. Umubwiriza wafatanyije n’uyobora icyo cyigisho, na we ashobora gutanga raporo y’igihe bamaze bakiyobora.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze