ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/11 p. 2
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Bafashe ‘gushikama mu kwizera’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya kabiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya mbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Uko abagize itorero bafasha abiga Bibiliya bakabatizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 4/11 p. 2

Agasanduku k’ibibazo

◼ Niba umwigishwa wa Bibiliya afite amajyambere, yakomeza kuyoborerwa icyigisho kugeza ryari?

Byaba byiza umwigishwa wa Bibiliya ufite amajyambere akomeje kuyoborerwa icyigisho kugeza arangije ibitabo byombi biyoborerwamo icyigisho, ari byo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha na “Mugume mu rukundo rw’Imana.” Ibyo ni na ko bigomba kugenda niyo umwigishwa yabatizwa atararangiza kwiga ibyo bitabo byombi. Igihe tuyoborera umwigishwa wabatijwe, tugomba gukomeza gushyira kuri raporo igihe twamaze twigana na we Bibiliya n’incuro twasubiye kumusura kandi tukamubara nk’icyigisho. Niba undi mubwiriza aduherekeje tukayoborana icyo cyigisho, na we agomba kubara igihe twakoresheje.—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 2009, ku ipaji ya 2.

Ni iby’ingenzi ko abantu bashya babanza kwiga ukuri bakagira urufatiro ruhamye mbere y’uko tureka kubayoborera icyigisho. Bagomba ‘gushinga imizi’ muri Kristo kandi ‘bagashikama mu kwizera’ kugira ngo babashe guhangana n’ibigeragezo bazahura na byo (Kolo 2:6, 7; 2 Tim 3:12; 1 Pet 5:8, 9). Nanone, kugira ngo na bo bigishe abandi neza, bagomba kuba bafite “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). Iyo tuyoboreye abigishwa ba Bibiliya ibyo bitabo byombi tukabirangiza, tuba tubafashije kugendera mu ‘nzira ijyana abantu mu buzima’ no kuyigumamo.—Mat 7:14.

Mbere y’uko abasaza bemerera umuntu kubatizwa, bagomba kubanza kumenya niba asobanukiwe neza inyigisho z’ibanze za Bibiliya kandi akaba abaho mu buryo buhuje na zo. Abasaza bagomba kwitonda cyane igihe basuzuma niba umwigishwa utararangiza kwiga igitabo cya mbere agomba kubatizwa. Abasaza nibasanga umuntu adakwiriye guhita abatizwa, bazamufasha mu buryo bwihariye kugira ngo yuzuze ibisabwa maze azabatizwe ikindi gihe.—Reba igitabo Twagizwe umuteguro kugira ngo dukore ibyo Yehova ashaka, ku ipaji ya 216-218.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 2]

Ni iby’ingenzi ko abantu bashya babanza kwiga ukuri bakagira urufatiro ruhamye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze