Bafashe ‘gushikama mu kwizera’
Buri mwaka habatizwa abantu basaga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu. Dushimishwa cyane no kubona ukuntu Yehova aha umugisha umurimo w’isarura (Guteg 28:2). Iyo umubwiriza afashije umwigishwa kugeza abatijwe, akenshi aramureka akita ku bandi bakeneye ubufasha. Uwo mwigishwa na we ashobora kureka kwiga Bibiliya kugira ngo amare igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Icyakora ni iby’ingenzi ko ukuri gushinga imizi mu mitima y’abigishwa ba Bibiliya. Baba bagomba ‘gushinga imizi’ muri Kristo kandi ‘bagashikama mu kwizera’ (Kolo 2:6, 7; 2 Tim 3:12). Ubwo rero, iyo umwigishwa amaze kubatizwa aba agomba gukomeza kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya kugeza arangije igitabo Icyo Bibiliya yigisha n’igitabo ‘Urukundo rw’Imana.’—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 2011, ku ipaji ya 2.