Amateraniro y’Umurimo yo muri Werurwe
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 28 Gashyantare
Indirimbo ya 225
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu n’amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Tanga igitekerezo ku bihereranye n’uburyo bwo gutanga amagazeti asohotse vuba aha bushobora gukoreshwa mu ifasi y’iwanyu. Tsindagiriza akamaro ko gusubira gusura abo twahaye amagazeti bose dufite intego yo kubona abo tuzajya tuyashyira uko asohotse. Igihe nyir’inzu agaragaje ko ashimishijwe koko, wamugira inama yo gukoresha abonema.
Imin. 15: Mbese, Wubaha Ahantu Musengera? Disikuru ishingiye ku ngingo y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1993 [mu Gifaransa] itangwe n’umusaza. Huza ibikubiye muri iyo ngingo n’imimerere y’iwanyu. Niba hari ingorane zihariye zavugwa, tanga inama ikwiriye ubigiranye amakenga.
Imin. 20: Korana Umwete Umurimo Wawe wo ku Nzu n’Inzu muri Werurwe. Umugenzuzi w’Umurimo cyangwa undi muvandimwe ukwiriye agirane ikiganiro n’abamuteze amatwi cyerekeye akamaro k’umurimo wo ku nzu n’inzu. Ibitabo bitangwa muri Werurwe bishobora gukoreshwa mu buryo bunyuranye, bituma tugira uburyo bwinshi butandukanye bwo gutangiza ibiganiro. Erekana: (1) Umubwiriza atangize ibiganiro biri bwerekeze ku ngingo iboneka muri Réveillez-Vous! yasohotse vuba aha, cyangwa iboneka mu Munara w’Umurinzi. Umubwiriza ashobora gutanga ayo magazeti cyangwa agatanga inkuru y’Ubwami ahuje n’uko ugushimishwa nyir’inzu yagaragaje kungana. (2) Umubwiriza atangize ibiganiro afite igitekerezo cyo kwerekeza ku gitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu. Akurikije imimerere, umubwiriza ashobora gutanga icyo gitabo cyangwa agahitamo gutanga amagazeti abiri. (3) Umubwiriza akoreshe inkuru y’Ubwami kugira ngo atangize ibiganiro mu buryo bufatiweho, hanyuma aze guha uwo muntu ushimishijwe amagazeti yasohotse vuba aha. (4) Umubwiriza asure umuntu asanzwe ashyira amagazeti uko asohotse maze ahitemo kumutera inkunga yo gukoresha abonema. Ubwo buryo bunyuranye bwagombye gutera ababwiriza bose inkunga yo gukorana umwete umurimo wabo wo ku nzu n’inzu. Nta gushidikanya ko bamwe na bamwe mu itorero bazaba bakora ubupayiniya bw’ubufasha muri uku kwezi. Abandi bashobora kubukora na bo ntibarakererwa cyane, bashobora kwiyandikisha.
Indirimbo ya 42 n’isengesho ryo kurangiza
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 7 Werurwe
Indirimbo ya 4
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Soma inzandiko zo gushimira ku bw’intwererano zatanzwe, kandi ushimire itorero ku bw’inkunga yaryo ivuye ku mutima yo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose hamwe no kwita ku byo itorero ryanyu rikeneye. Banyuriremo gahunda y’umurimo wo kubwiriza mu mpera z’icyumweru kandi ushimire ababwiriza ku bw’umwete bakorana.
Imin. 15: “Gukoresha Amagazeti Yacu ku Nzu n’Inzu.” Ikiganiro hamwe n’abateze amatwi. Dufite impamvu nziza zo kugira igishyuhirane mu gihe duha amagazeti abantu duhuye na bo mu murimo wo kubwiriza n’abo duha ubuhamya mu buryo bufatiweho. N’ubwo amagazeti agaragaza itariki yasohokeyeho kandi amagazeti asohotse vuba akaba agomba gutangwa ku munsi wayo, ntitugomba kuzuyaza gutanga amagazeti asohotse iyo uburyo bubitwemerera. Ariko kandi, reba niba amagazeti utanga afite isuku kandi atangiritse. Umubwiriza umenyereye yerekana uburyo bwo gutanga amagazeti buboneka muri paragarafu ya 4.
Imin. 20: “Ubugenzuzi Bwuje Urukundo,” disikuru hamwe no gusubiramo mu gihe cyo gusoza, mu gitabo Umurimo Wacu, ku mapaji ya 41-47 umutwe muto no ku ipaji ya 53 umutwe muto kugeza ku mpera y’ipaji ya 54.
Indirimbo ya 44 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 14 Werurwe
Indirimbo ya 65
Imin. 5: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi
Imin. 10: “Tugaragaze ko Tutarobanura ku Butoni mu Murimo Wacu.” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo. Tsindagiriza ibice by’iyo ngingo bireba ifasi yanyu mu buryo bwihariye.
Imin. 15: “Jya Wita ku Bantu Bagaragaje ko Bashimishijwe.” Disikuru ikubiyemo ibibazo bibazwa abayiteze amatwi. Erekana ukuntu ababwiriza batumye abantu bashimishwa mu ifasi yanyu, cyangwa umubwiriza avuge ibyo aherutse kwibonera byerekana akamaro ko gusubira gusura abemeye gufata amagazeti ya Réveillez-Vous! N’Umunara w’Umurinzi.
Imin. 15: Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi ku ipaji ya 80 ku mutwe muto kugeza ku ya 82 mu gitabo om-YW. Huza iyo ngingo n’ibikenewe mu itorero ryanyu.
Indirimbo ya 60
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 21 Werurwe
Indirimbo ya 75
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Shyiramo gahunda y’umurimo wo kubwiriza yo muri iki cyumweru, kandi werekeze ibitekerezo ku ngingo zo mu magazeti aherutse gusohoka, ayo ababwiriza bashobora gukoresha mu murimo wo kubwiriza mu minsi iri imbere. Niba igihe kibikwemerera, erekana mu buryo buhinnye uburyo bumwe cyangwa bubiri bwo gutanga amagazeti bukwiranye n’ifasi yanyu. Bibutse ko ari ngombwa gusubira gusura abantu bose bagaragaje ko bashimishijwe.
Imin. 15: Jya Uhora Witeguye Guhumuriza Abari mu Cyunamo (disikuru ishingiye ku mapaji ya 104-6 y’igitabo Kotoa Sababu). (mu min. 3). Umuvandimwe utanga iyo disikuru agaragaze ko Abahamya ba Yehova batazira imihango yose ifitanye isano n’urupfu. (mu min. 5.) Yerekane ukuntu Umuhamya yasobanurira uwo bakorana impamvu Abahamya ba Yehova birinda imigenzo imwe n’imwe ya karande igendana no kujya mu cyunamo cy’uwapfuye, ashingiye ku busobanuro buboneka muri rs-SW ku mapaji ya 104-5. (mu min. 7.) Ganira n’abaguteze amatwi ku biri munsi y’umutwe uvuga ngo “Niba umuntu avuze ngo—” ku mapaji ya 105-6.
Imin. 20: “Kuyobora Icyigisho cya Bibiliya cyo mu Rugo.” Iyo ngingo yose itangwe mu bibazo n’ibisubizo. Tanga icyerekanwa cyateguwe neza cy’umubwiriza arimo afasha umwigishwa gusobanukirwa uburyo umurongo w’Ibyanditswe wavuzwe ushyigikira ibikubiye muri paragarafu irimo isuzumwa. Muri urwo rugero rw’icyerekanwa, umubwiriza akoreshe utubazo tw’inyongera kugira ngo afashe umwigishwa kumva ko uko kuri kumureba nawe ubwe. Koresha igice cyatoranyijwe mu gitabo Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana cyangwa mu gitabo Kubaho Iteka.
Indirimbo ya 78 n’isengesho ryo kurangiza.