Amateraniro y’Umurimo yo muri Kanama
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 1 Kanama
Indirimbo ya 200
Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu n’amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Suzuma mu ncamake ingingo ivuga ngo “Tanga Igitabo Vijana Huuliza,” kandi utere ababwiriza inkunga yo gukoresha icyo gitabo igihe bikwiriye.
Imin. 15: “Komeza Kwatura Ibyiringiro Byawe Utajegajega.” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo n’umuyobozi w’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Gira icyo ubaza abatsinze ingorane yo gutinya gusubiza mu materaniro. Tsindagiriza akamaro ko gutegura mbere y’igihe. Tera abagize itorero inkunga yo gutegura kugira ngo babone uko bajya bifatanya mu buryo bwuzuye mu cyigisho cy’itorero cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru.
Imin. 15: “Bwiriza Ubutumwa Bushishikaje bwo mu Byahishuwe.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Teganya ababwiriza bateguye neza kugira ngo berekane uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu maparagarafu ya 2-4. Nyuma ya buri cyerekanwa, saba abaguteze amatwi kuvuga icyo bungutse muri icyo cyerekanwa. Tera bose inkunga yo kwifatanya mu gutanga igitabo Upeo wa Ufunuo muri uku kwezi.
Indirimbo ya 225 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Kanama
Indirimbo ya 205
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi. Erekeza ibitekerezo ku ngingo zihariye zo mu magazeti ya vuba aha ashobora gukoreshwa mu murimo wo kubwiriza muri izi mpera z’icyumweru.
Imin. 15: “Mbese, Ushobora Kurushaho Gusingiza Yehova Muri Nzeri?” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo. Gira icyo ubaza abigeze gukora umurimo w’ubupayiniya mu gihe cyashize. Basabe gusobanura ukuntu bagize icyo bahindura ku mikorere yabo kugira ngo babone uko bungukirwa n’icyo gikundiro. Tera inkunga abateganya bose gukora ubupayiniya muri Nzeri kugira ngo babisabe vuba uko bishoboka kose.
Imin. 20: Abagenzuzi babiri bagirane ikiganiro ku gitabo om-YW ku mutwe uvuga ngo “Imico Isabwa ku Bagenzuzi,” kuva ku ipaji ya 30 kugeza ku ipaji ya 39. Tsindagiriza ukuntu iyo mico ikenewe na bose, kandi ko ari yo itandukanya abasaza n’abayobozi ba Kristendomu.
Indirimbo ya 150 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Kanama
Indirimbo ya 143
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu, harimo na raporo y’imibare y’ibibarurwa no gushimira ku bw’impano zatanzwe.
Imin. 20: “Bafashe Kugira ngo Bakore Ibihuje n’Ubwo Butumwa.” Ikiganiro. Tanga ingero z’ibyerekanwa byateguwe neza ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro buri muri paragarafu ya 2 n’iya 3.
Imin. 15: Ibikenewe iwanyu bihereranye na gahunda y’Urwibutso. Ongera usuzume ibintu bya ngombwa, nk’ibyagaragajwe mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Kwitegura Urwibutso” yasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 1993, ku ipaji ya 7.
Indirimbo ya 121 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Kanama
Indirimbo ya 112
Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma kandi werekane uburyo bukwiriye bwo gutanga ubuhamya mu ifasi y’iwanyu ukoresha ibitabo bitangwa muri Nzeri. Vuga inkuru z’ibyabaye werekana uko ababwiriza bamwe babonye abakoresha za abonema.
Imin. 15: Akoresheje ingingo zatoranyijwe mu mapaji ya 19-32 y’igitabo Annuaire 1994, umusaza avuge iby’ukwaguka k’umurimo w’Ubwami ku isi hose, kandi atsindagirize ibikubiye mu nkunga nziza yatanzwe n’itorero ry’iwanyu. Erekana ukuntu Yehova arimo ahundagaza imigisha myinshi ku bwoko bwe, harimo n’abafite ibibazitira mu byo bashobora gukora. Niba itorero ritarabonye iyo Annuaire, icyo gihe iki gice cyaharirwa ibikenewe iwanyu, hakaba hasuzumwa ibitekerezo mwunguwe n’umugenzuzi w’akarere mu gihe aherutse kubasura, cyangwa mukongera gusuzuma ibitekerezo bimwe na bimwe by’ingenzi mwavanye mu ikoraniro ry’intara.
Imin. 15: “Nyir’Ugutanga ‘impano yose itunganye.’” Disikuru itangwe n’umusaza, ishingiye ku mapaji ya 28-31 y’Umunara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 1 Ukuboza 1993 (mu Gifaransa).
Indirimbo ya 15 n’isengesho ryo kurangiza.