Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Kanama: Ufunuo—Upeo Wao Mtukufu U Karibu! Nzeri n’Ukwakira: Abonema y’Umunara w’Umurinzi. Ugushyingo: La vie: comment est-elle apparue? Evolution ou création? ICYITONDERWA: Amatorero azakenera ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru, agomba kubitumiza akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14) ya buri kwezi kuzakurikiraho.
◼ Buri muntu wese wifatanya n’itorero agomba kohereza abonema zose nshya n’izongeye gukorwa bundi bushya z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, harimo n’ize ku giti cye, binyuriye ku itorero.
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi ushyizweho na we agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa ku itariki ya 1 Werurwe cyangwa nyuma y’aho gato uko bishoboka kose. Hanyuma bitangarizwe itorero bikimara gukorwa.