ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/94 p. 3
  • Tanga Igitabo Vijana Huuliza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tanga Igitabo Vijana Huuliza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Igikoresho cyo gufasha abakiri bato kwibuka Umuremyi wabo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ijambo ry’Imana Ritanga Ubuyobozi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Uko wakoresha neza ubusore bwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 8/94 p. 3

Tanga Igitabo Vijana Huuliza

1 N’ubwo igitabo Upeo wa Ufunuo ari cyo kirimo gitangwa muri uku kwezi, dushobora guhitamo gutanga igitabo Vijana Huuliza niba tuganiriye n’umubyeyi, cyangwa urubyiruko ruhangayikishijwe n’ibibazo bigora abakiri bato.

2 Wenda ushobora gusanga bikwiriye kuvuga uti

◼ “Kubyirukira muri iki gihe kivurunganye ntibyoroshye. Urubyiruko ruhanganye n’imimerere myinshi mishya irusaba gufata ibyemezo bikomeye. ‘Mbese, ngomba kunywa ibinyobwa bisindisha? Gukoresha ibiyobyabwenge? Ni iyihe myifatire ikwiriye ku bihereranye n’abo tudahuje igitsina?’ Iyo urubyiruko rugize icyo rubaza ku bihereranye n’ibyo bibazo by’ingenzi, akenshi ruhabwa ibisubizo byinshi bivuguruzanya. Ni hehe utekereza ko abenshi muri rwo bashakira inama? [Reka agire icyo abivugaho.] Iki gitabo, Maswali Ambayo Vijana Huuliza—Majibu Yafanyayo Kazi, gitanga inama z’ingirakamaro. [Erekeza ibitekerezo bye ahari urutonde rw’ibice bikubiyemo, ugaragaza ubwinshi bw’ingingo zasuzumwe.] Urubyiruko rukeneye ibisubizo bidafifitse kandi by’ukuri. Ibisubizo bitangwa muri iki gitabo bishingiye ku byo Bibiliya ivuga.”

3 Dore ubundi buryo bwo gutangiza ibiganiro ushobora kuba wakoresha:

◼ “Abantu bakiri bato batsikamiwe n’ibibazo byinshi muri iki gihe. Bakeneye ubufasha kugira ngo bashobore guhangana na byo. Mu gihe tugerageza gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubafashe, mbese, ntidushakashaka ikintu cyatanga ubuyobozi bukwiriye? [Reka agire icyo abivugaho.] Bimwe mu bibazo bikomeye cyane bibatsikamiye biterwa n’urundi rubyiruko, ni ukuvuga urungano rwabo. Reba amashusho ari ku ipaji ya 76 n’iya 77 muri icyo gitabo. [Erekeza ibitekerezo ku magambo avugwa kuri ayo mashusho no ku maparagarafu yanditse mu nyuguti ziberamye ku ipaji ya 77.] Amapaji akurikiraho muri icyo gice atanga ibisubizo by’ukuri kandi by’ingirakamaro.”

4 Nta gushidikanya ko turi mu ‘bihe birushya,’ cyane cyane ku bakiri bato (2 Tim 3:1). Igitabo Vijana Huuliza gishobora rwose gufasha abakiri bato guhangana mu buryo bugira ingaruka nziza n’ibibazo by’iki gihe. Ibyo bice 39 birimo amashusho menshi cyane, kandi ingingo zikubiyemo zihuje n’ukuri kandi ni ingirakamaro. Ku bw’ibyo rero, uko uburyo bubonetse kose, jya uba witeguye gukoresha icyo gitabo cyiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze