ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/95 p. 1
  • Ntibikenze Gutanga Ubuhamya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntibikenze Gutanga Ubuhamya
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Tujye twerekana ko dushimira gihamya ebyiri zisumba izindi z’urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Tuvuge icyuhahiro cy’Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Gutanga Ubuhamya Dukoresheje Telefoni—Ni Uburyo bwo Kugera Kuri Benshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Jya Ugira Umwete wo ‘Kubwiriza mu Buryo Bunonosoye’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 2/95 p. 1

Ntibikenze Gutanga Ubuhamya

1 Izina ryacu, ari ryo Abahamya ba Yehova, riraturanga kandi rikumvikanamo ibyo dukora. Dutanga ubuhamya ku byerekeye imico ihebuje y’Imana yacu, Yehova (Yes 43:10, 12). Niba umuntu ashaka kuba umwe mu bagize itorero, agomba kwifatanya mu gutanga ubwo buhamya. Gutanga ubuhamya bikorwa ahanini binyuriye mu murimo wo mu ruhame, ukubiyemo kubwiriza ku nzu n’inzu, kubwiriza mu mihanda, gusubira gusura, no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Twese turasabwa mu buryo bukwiriye kwihatira kuwifatanyamo mu buryo bwuzuye.—1 Kor 15:58.

2 Icyakora, usanga bamwe mu bagize itorero bafite ikibazitira mu byo bashobora gukora. Bashobora kuzitirwa n’uburwayi bukomeye cyangwa se ubumuga. Abo mu muryango babarwanya bashobora kubabera inkomyi. Umuntu ukiri muto ashobora gutambamirwa n’umubyeyi utizera. Abantu batuye mu turere turi mu bwigunge tutagira uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, bashobora kumva bazitiwe. Kamere yo kudashabuka ishobora gutuma abantu batinya bazuyaza gutanga ubuhamya. Iyo ababwiriza bamwe bageze muri iyo mimerere, cyangwa mu mimerere imeze nka yo, bashobora kumva ko badakwiriye kwitwa Abakristo kubera ko ibyo bashobora gukora ari bike cyane ku byo abandi bakora, kandi bikaba ari bike ubigereranyije n’ibyo bashakaga gukora. Kuri bo, nta mpamvu yo gupfobya imihati yabo bwite (Gal 6:4). Kumenya ko Yehova anezerwa mu gihe batanze ibyiza cyane bashoboye gukora mu mimerere iyo ari yo yose baba bagezemo, bishobora kubahumuriza.—Luka 21:1-4.

3 Gushaka Uburyo bwo Kwifatanya: Havuzwe inkuru nyinshi z’ibyabaye zagiye zerekana ukuntu abantu bari mu mimerere igoranye batatumye imbogamizi zibatambamira mu gutanga ubuhamya. Mu gukoresha ubushishozi bwabo babyibwirije, bahimbye uburyo butandukanye bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Abatava aho bari bagiye bakoresha telefone aho ziboneka kugira ngo babone uko batanga ubuhamya mu buryo bwagutse. Umushyitsi wese ubasuye bamubona nk’umuntu ushobora gutega amatwi. Ndetse n’umugore waba arwanywa n’abandi bagize umuryango, bityo bikaba byatuma atabona uko atanga ubuhamya mu rugo, ashobora gukoresha uburyo bubonetse kugira ngo aganire n’abaturanyi be, cyangwa abandi bantu ahuye na bo mu mihihibikano ye ya buri munsi.

4 Umuntu ukiri muto ashobora kubuzwa n’umubyeyi we utizera kwifatanya mu murimo wacu wo gutanga ubuhamya mu ruhame. Aho kubona ko ibyo ari imbogamizi atatsinda, ashobora kubona abanyeshuri bagenzi be n’abarimu nk’aho ari “ifasi” ye bwite kandi akihatira gutanga ubuhamya bwiza, ndetse wenda akaba yanayobora ibyigisho bya Bibiliya. Abantu benshi batuye mu turere turi mu bwigunge, bashoboye kuwifatanyamo bakoresheje uburyo bwo kwandika inzandiko. Abaterwa umwete n’umurava wa Gikristo, bazahora babona uburyo bwo kwirinda kuba “abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.”—2 Pet 1:8.

5 Ku bihereranye n’uruhare tugira mu murimo wo gutanga ubuhamya, Yehova yadushyiriyeho uburyo bumwe twese dusabwa gukurikiza, ari bwo bw’uko tugomba gukorana “ubugingo bwacu bwose” (Kolo 3:23, Traduction du monde nouveau). N’ubwo igihe tumara hamwe n’ibyo dukora mu murimo biba bitandukanye, ikidutera umwete ni kimwe—ni urukundo nyakuri ruvuye ku ‘mutima utunganye kandi ukunze’ (1 Ngoma 28:9; 1 Kor 16:14). Niba ibyo dutanze ari ibyiza cyane kuruta ibindi byose dushobora gukora, nta mpamvu yo kumva ko dufite ukwizera guke cyangwa ko nta cyo tumaze mu itorero bitewe n’uko ibyo dushobora gukora ari bike. Kimwe na Pawulo, dushobora by’ukuri kuvuga ko ari ‘nta jambo rifite akamaro twikenze [kuvuga] cyangwa kwigishiriza imbere ya rubanda.’—Ibyak 20:20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze