Gutanga Ubuhamya Dukoresheje Telefoni—Ni Uburyo bwo Kugera Kuri Benshi
1 Mu migi no mu mirwa minini yo muri Afurika y’i Burasirazuba, gushyikirana hakoreshejwe telefoni byabaye uburyo bwo kubaho. Kandi nk’uko byasobanuwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1987 [mu Giswayire cyangwa mu Gifaransa], kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami dukoresheje telefoni ni uburyo bwo gutanga ubuhamya bushimishije kandi bugira ingaruka nziza.
2 Abahamya benshi cyane barimo baragenda barushaho kuba abahanga muri ubwo buryo bwo gukora umurimo. Ubwo buryo butuma tugera ku bantu bamwe na bamwe tutari gushobora kubonana na bo mu murimo wo ku nzu n’inzu. Hari benshi bagiye babona ingaruka zishimishije igihe cyose gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni bikoranywe ubwenge, ubugwaneza, amakenga n’ubuhanga.
3 Mu bihe byashize, Sosayiti yagiye itera inkunga abatagishobora kuva mu ngo zabo, byaba iby’igihe gito cyangwa iby’igihe cyose bitewe n’uburwayi cyangwa ubumuga bw’umubiri, kujya bakoresha neza telefoni. Abari muri iyo mimerere bagombye kudatezuka kuri uwo murimo ushimishije. Nanone, twagiye tubona raporo zigaragaza ko abavandimwe benshi hamwe na bashiki bacu, barimo n’abapayiniya b’igihe cyose n’ab’abafasha, bagiye bakoresha uburyo bwo gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni nk’aho ari uburyo bwunganira ubw’umurimo wabo usanzwe wo ku nzu n’inzu. Dore ibitekerezo bike bishobora kubidufashamo:
4 Uburyo bwo Gutegura: Jya uganira n’abandi bafite icyo gikundiro cy’umurimo maze bakungure ibitekerezo. Jya uba umuntu uhorana icyizere. Hanga amaso kuri Yehova kugira ngo akubere isoko y’ubushobozi n’imbaraga, kandi ujye ushakashaka ubuyobozi bwe binyuriye mu isengesho (Zab 27:14; Fili 4:13). Ringaniza ibintu kugira ngo umutima wawe wose uwushyire muri uwo murimo, kimwe n’uko ubigenza mu bundi buryo bwo gutanga ubuhamya.—Gereranya na Mariko 12:33.
5 Ibyo abantu biboneye byemeza ko kwicara ku biro cyangwa ku meza bishobora kuba ingirakamaro. Kwicara mu ntebe yegamirwa bituma umuntu atekereza neza kandi akaba yashobora guhanga ibitekerezo ku kintu kimwe. Koranya ibikoresho byose ushobora gukenera mu gutanga ubuhamya—inkuru z’Ubwami, ibitabo bitangwa, amagazeti aherutse gusohoka ndetse n’andi ashimishije amaze igihe asohotse, Bibiliya, igitabo Kutoa Sababu, impapuro zitumira mu materaniro zanditseho igihe amateraniro aya n’aya aberaho n’aho Inzu y’Ubwami aberamo iherereye, ikaramu y’igiti n’ikaramu ya wino, hamwe n’udupapuro dukoreshwa ku nzu n’inzu. Ibitabo ukoresha bikube hafi, ndetse wenda ube warambuye ku ngingo runaka yihariye. Rushaho kunonosora uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro ukora imyitozo. Zirikana ko icyo wimirije imbere uterefona ari ugutanga ubuhamya no kugira ngo ukorane gahunda n’uwo muntu yo kuzajya kumusura vuba uko bishoboka kose.
6 Guterefona Ubwabyo: Gira ituze. Vuga mu buryo bwawe busanzwe bwo kuganira. Ijwi rirangwamo akanyamuneza n’ibyishimo rirakenewe kugira ngo igikorwa cyo gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni kigire ingaruka nziza. Ubwuzu burangwa mu maso hawe buzumvikana no miterere y’ijwi ryawe. Vugana ubwitonzi no mu buryo bwumvikana neza, ukoresha ijwi rihagije. Jya ugira ikinyabupfura, ube umuntu wihangana kandi ugira urugwiro. We gutinya ko abantu bashobora kwanga kugutegera amatwi. Emera ukuri kuvuga ko abantu bashobora kudashishikarira ubutumwa bwawe. Bifate kimwe n’aho waba uri mu murimo wawe usanzwe wo ku nzu n’inzu.
7 Mu gihe cyo gutangiza ibiganiro, jya uvuga izina ryawe uko ryakabaye. Uburyo bwinshi bwo gutangiza ibiganiro buboneka mu gitabo Kutoa Sababu bushobora gusomwa uko bwakabaye ijambo ku rindi mu buryo bw’ibiganiro. Koresha Bibiliya hakiri kare igihe muganira. Mu gihe ibiganiro birimbanyije, ushobora kuvuga ko uri umwe mu Bahamya ba Yehova mu gihe waba ubona ko bikwiriye. Reka nyir’inzu agire uruhare mu biganiro. Ntubure gutega amatwi mu gihe uwo muntu yaba ashaka kuvuga icyo atekereza. Mushimire ibisobanuro n’ibitekerezo atanze. Jya uba maso kugira ube witeguye kumushimira. Icyakora, niba uwo muntu atangiye kwizimba mu magambo cyangwa guterana amagambo, rangiza ikiganiro mu buryo bw’amakenga. Jya ureka umwuka wa Yehova uyobore imihati yawe kandi ngo ugufashe gushakashaka abafite imitima imutunganiye.
8 Ni byiza ko ari wowe wasoza ikiganiro aho kureka ngo nyir’inzu abe ari we ubikora. Ushobora gusoza utumira uwo muntu kuza kumva disikuru y’abantu bose mu nzu y’Ubwami, umubwira aho iherereye n’igihe amateraniro abera. Ushobora no kumubaza niba yakwishimira ko wamusura iwe mu rugo kugira ngo mugirane ikiganiro kirambuye kurushaho ku ngingo mumaze gusuzuma. Birashoboka ndetse ko no kuri telefoni wakwerekeza ibitekerezo by’umuntu ku bitabo runaka mu buryo bugira ingaruka nziza. Dushobora no gutanga amagazeti tugamije gutangiza gahunda yo kujya dushyira uwo muntu uko asohotse.
9 Yesu Kristo yategetse abigishwa be kwihatira kwagura umurimo wo gutanga ubuhamya kugeza “ku mpera y’isi” (Ibyak 1:8). Mu duce tumwe na tumwe, kubahiriza iryo tegeko bishobora gukorwa binyuriye mu gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni. Abavandimwe bakurikije izi nama, bagiye baterwa inkunga cyane n’ingaruka babonye. Biboneye ko gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni ari uburyo butangaje bwo ‘kubahiriza umurimo’ wabo (Rom 11:13). Ngaho nawe ibonere ibyishimo nk’ibyo ubiheshejwe no gutanga ubuhamya ukoresheje telefoni.