Gutanga Ubuhamya Kuri Telefoni mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
1 Intego yacu twebwe Abahamya ba Yehova, si iyo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza gusa, ahubwo nanone ni iyo kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kuri buri wese uko bishoboka kose (Ibyak 10:42; 20:24). N’ubwo umurimo wo ku nzu n’inzu ukomeje kuba uburyo bw’ingenzi bwo kugera ku bantu, tubona ko gukoresha ubwo buryo na byo bidatuma tugera kuri buri wese. Bityo rero, kugira ngo ‘dusohoze umurimo wacu mu buryo bwuzuye,’ turimo turakoresha ubundi buryo—hakubiyemo no gutanga ubuhamya kuri telefoni—kugira ngo tubone abantu bagereranywa n’intama.—2 Tim 4:5, NW.
2 Ahantu henshi, abantu baba mu mazu arinzwe cyane, mu bipangu bituwemo n’imiryango myinshi cyangwa mu bigo bifite amarembo akingwa, aho usanga bigoye gukoresha uburyo twari tumenyereye kuva kera bwo kugera ku bantu benshi, ari bwo bwo ku nzu n’inzu. Ndetse no mu mafasi dushobora gukoramo umurimo ku nzu n’inzu, usanga abantu benshi baba batari imuhira. Ariko kandi, ababwiriza benshi barimo baragera ku bintu bishimishije binyuriye mu kugera kuri abo bantu bakoresheje telefoni. Nyuma yo kubwiriza mu gihe cya mu gitondo, umugabo n’umugore bashakanye basanze hari ingo icyenda batabonyemo abantu. Bamaze kugaruka ku Nzu y’Ubwami, barebye mu gitabo kirimo urutonde rwa nomero za telefoni hakurikijwe aderesi. Bahamagaye kuri izo nomero maze basanga mu ngo umunani muri izo ba nyir’inzu bari yo!
3 Mbese, ujya ushidikanya kuba wakongera mu murimo wawe uburyo bwo gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni? Umuvandimwe umwe yemera agira ati “sinkunda umuntu uwo ari we wese umpamagara ndi mu rugo kugira ngo angurishe ikintu icyo ari cyo cyose, bityo rero, mfite inzitizi mu mitekerereze yanjye ku bihereranye n’ubwo buryo bwo gutanga ubuhamya.” Ariko kandi, ubwo yari amaze guhamagara abantu kuri telefoni incuro ebyiri, yagize ati “ubu buryo ndabukunze pe! Sinigeze na rimwe ntekereza ko ibi bishobora kubaho, ariko noneho ndabikunze rwose! Kuri telefoni usanga abantu batuje, kandi uba ushobora kubabwira ikintu cyose ukeneye kubagezaho. Ubu buryo ni bwiza cyane!” Hari mushiki wacu umwe na we byagendekeye bityo, akaba agira ati “sinashishikazwaga rwose no gutanga ubuhamya kuri telefoni. Mbabwije ukuri, sinigeze nifuza kubikora. Ariko naje kubigerageza nsanga bigira ingaruka nziza cyane. Nasubiye gusura incuro 37 nkoresheje telefoni kandi ngira ibyigisho birenze ibyo nshobora kwitaho!” Niba ushaka kugerageza gutanga ubuhamya ukoresheje telefoni, nawe ushobora kugera ku bintu bishimishije.
4 Kwitegura Gutanga Ubuhamya Kuri Telefoni: Umugenzuzi w’umurimo ni we ushinzwe umurimo wo gutanga ubuhamya ukorwa n’itorero. Bitewe n’ibikenewe, inteko y’abasaza ishobora guhitamo gushyiraho undi musaza cyangwa umukozi w’imirimo ubishoboye kugira ngo akorane na we mu buryo bwa bugufi mu gutegura ibihereranye no gutanga ubuhamya kuri telefoni. Umuvandimwe ushinzwe kwita ku mafasi na we agomba kubigiramo uruhare, kubera ko ari we uzatanga amafasi kandi akabika inyandiko zayo nshyashya. Mu buryo nk’ubwo, umugenzuzi w’akarere azashishikazwa n’amajyambere y’iyo gahunda.
5 Niba mu ifasi yanyu hari uduce mudashobora kugeramo mutanga ubuhamya ku nzu n’inzu, mwagombye gutegura amafasi abwirizwamo hakoreshejwe telefoni. Umuvandimwe ubishinzwe azakora urutonde rwa za aderesi zigomba guhindurwamo amafasi nk’ayo, kandi ayo mafasi akaba agomba kuba mato mu rugero runaka kugira ngo ashobore gukorwa kuri gahunda. Amakarita yose y’ifasi ariho utwo duce agomba gushyirwaho utumenyetso tugaragaza ko utwo duce twihariye tugenewe gutangwamo ubuhamya hakoreshejwe telefoni.
6 Ni hehe ushobora kubona nomero za telefoni? Igitabo kirimo urutonde rwa nomero za telefoni hakurikijwe aderesi gishobora kuboneka mu mazu y’inkoranyabitabo yagenewe abantu bose. Niba ibipangu birinzwe cyane bifite urutonde rwabyo bwite rwa nomero za telefoni, wenda ushobora kuzibona muri icyo gitabo. Cyangwa ushobora kwandika amazina y’abantu baba aho ngaho uyavanye ku rutonde ruba ruri mu kirongozi cy’aho binjirira, ukazayashaka mu gitabo gisanzwe cya nomero za telefoni.
7 Abasaza bashobora gushishikarira uwo murimo bagena ababwiriza b’inararibonye mu gutanga ubuhamya bakoresheje telefoni kugira ngo batoze abandi, wenda binyuriye muri gahunda y’Abapayiniya Bafasha Abandi. Nyuma y’igihe runaka, ikiganiro cy’ibikenewe iwanyu cyo mu Iteraniro ry’Umurimo gishobora kujya giharirwa ibihereranye no kuvuga ibintu byagezweho muri ubwo buryo bwo gutanga ubuhamya.
8 Igihe abasaza basuye abantu batagishobora kuva mu rugo cyangwa ibimuga mu rwego rwo kuragira umukumbi, bashobora kureba niba batera abo bantu inkunga yo kwifatanya mu gutanga ubuhamya kuri telefoni. Wenda umusaza ashobora guhamagara abantu bake ari kumwe n’umubwiriza kugira ngo yitegereze uko abigenza. Hanyuma na we akaba yahabwa akanya ko kugira uwo ahamagara. Hari benshi batangiye muri ubwo buryo bamara iminota mike buri munsi muri uwo murimo, hanyuma baza kuwukunda rwose.
9 Inama Zagufasha Kugira Icyo Ugeraho: Igihe Yesu yoherezaga intumwa ze kubwiriza, ‘yatumye babiri babiri’ (Luka 10:1). Kubera Iki? Yari azi ko gukorera umurimo hamwe byari gutuma bagira icyo bungurana kandi bagaterana inkunga. Ibyo ni na ko bimeze mu bihereranye no gutanga ubuhamya kuri telefoni. Iyo mukorera hamwe, mushobora kugira icyo mwungurana, mukaganira ku byo mwagezeho kandi mugahana ibitekerezo ku bihereranye n’ikiganiro muri bukurikizeho. Ndetse no mu gihe mwaba murimo muvugana n’umuntu kuri telefoni, umwe ashobora kurangira undi aho yavana ibitekerezo bikwiriye.
10 Kugira ngo urusheho gutekereza neza kandi werekeze ibitekerezo ahantu hamwe, icara ahantu ushobora gushyira imbere yawe ibikoresho wifashisha mu gutanga ubuhamya—ni ukuvuga Bibiliya, igitabo Raisonner, agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, amagazeti n’ibindi. Andika uburyo bumwe na bumwe bwo gutangiza ibiganiro kandi ushyire iyo nyandiko ahantu ushobora kuyirebaho. Itegure gukora inyandiko ihuje n’ukuri kandi yuzuye, hakubiyemo itariki n’igihe kugira ngo uzamenye igihe cyo gukurikirana abagaragaje ko bashimishijwe.
11 Akenshi usanga abantu basubizanya amakenga iyo bumvise ijwi batamenyereye kuri telefoni. Bityo rero, ujye urangwa n’igishyuhirane, umwuka wa gicuti n’amakenga. Nyir’inzu azafatira ku ijwi ryawe gusa kugira ngo amenye uko uteye no kugira ngo amenye niba ibyo uvuga ubivugana umutima uzira uburyarya. Tuza kandi uvuge ibintu ubikuye ku mutima. Vuga buhoro buhoro kandi utarya amagambo, ukoresheje ijwi ryumvikana bihagije. Reka nyir’inzu na we abone uko avuga. Koresha izina ryawe ryuzuye, kandi uvuge ko uri umuturanyi. Ntidushaka ko abantu batekereza ko turi abacuruzi bashakisha abaguzi kuri telefoni. Aho kuvuga ko urimo uhamagara abantu bose baba mu nzu runaka cyangwa ibipangu ibi n’ibi, vuga ko urimo uhamagara umuntu ku giti cye.
12 Uburyo bwo Gutangiza Ibiganiro Kuri Telefoni: Ubwinshi mu buryo bwo gutangiza ibiganiro buri mu gitabo Raisonner ku ipaji ya 9-15 bushobora gukoreshwa mu gutanga ubuhamya kuri telefoni. Ushobora kuvuga uti “nguhamagaye kuri telefoni kubera ko ntashobora kuza ngo nkwibonere ubwawe. Igitumye nguhamagara ni ukugira ngo nkubaze ukuntu ubona iki kibazo gishishikaje.” Hanyuma ushobora kuvuga icyo kibazo.
13 Uburyo bwa mbere bwo gutangiza ibiganiro buri munsi y’umutwe uvuga ngo “Ubugizi bwa Nabi/Umutekano,” bushobora gukoreshwa muri ubu buryo: “muraho? Nitwa ________________________. Ndi umuturanyi wanyu. Ndagira ngo nkwizeze ko ntarimo ngurisha ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa ngo mbe ndimo nkoresha anketi. Nguhamagaye bitewe n’uko mpangayikishijwe n’ibihereranye n’umutekano w’umuntu ku giti cye. Dukikijwe n’ubugizi bwa nabi bwinshi kandi bugira ingaruka ku mibereho yacu. Mbese, utekereza ko hari igihe abantu bose bazaba bashobora gutembera mu muhanda nijoro bakumva bafite umutekano? [Reka asubize.] Reka ngusomere icyo Imana yasezeranyije gukora.”
14 Gukoresha uburyo butaziguye bwo gusaba abantu kubayoborera ibyigisho bya Bibiliya kuri telefoni byagiye bigira ingaruka nziza. Mu minota mike, ushobora kubwira umuntu uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa. Saba uwo muntu kumusura mu rugo iwe kugira ngo mukomeze icyigisho, cyangwa niba ashidikanya umusabe gukomeza kumuyoborera icyigisho undi munsi mukoresheje telefoni.
15 Mu gihe usoza ikiganiro, ujye uzirikana ikintu cyazatuma usura uwo muntu iwe mu rugo cyangwa ukamwoherereza igitabo. Niba umuntu ashidikanya kuguha aderesi ye, musabe ko wazongera kumuterefona. Wenda byazagusaba kuvugana na we incuro nyinshi kuri telefoni mbere y’uko yumva agufitiye icyizere bihagije kugira ngo agutumire iwe.
16 Gufata Iya Mbere: Hari mushiki wacu umwe w’imyaka 15 watangiye umurimo wo kubwiriza mu gitondo ahamagara abantu kuri telefoni. Yavugishije umugore maze yemera kwakira igitabo Ubumenyi. Igihe mushiki wacu uwo yamushyiraga icyo gitabo imuhira, uwo mugore yifuje kumenya ukuntu uwo mushiki wacu ukiri muto yamenye nomero ze za telefoni, kubera ko zitari mu gitabo. Mushiki wacu uwo yari yazihamagayeho yibeshye! Uwo mugore yemeye kuyoborerwa icyigisho none ubu ni umubwiriza utarabatizwa.
17 Hari mushiki wacu wahawe ifasi yo kubwirizamo hakoreshejwe telefoni, ariko amara ibyumweru bitatu akijijinganya gutangira kuyikoreramo umurimo bitewe no gutinya. Ni iki cyaje gutuma agira ubutwari bwo gutangira kuyikoreramo umurimo? Yibutse ingingo yo muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Mutarama 1997, yari ifite umutwe uvuga ngo “Iyo Mfite Intege Nke, Ni Bwo Ngira Imbaraga.” Iyo ngingo yavugaga ibihereranye n’Umuhamya ubwiriza akoresheje telefoni n’ubwo afite inzitizi zo mu buryo bw’umubiri. Mushiki wacu uwo yagize ati “nasenze Yehova musaba kumpa imbaraga. Namusabye kumpa amagambo akwiriye yo gukoresha mu gutangiza ibiganiro.” Ni iki yagezeho ku munsi wa mbere wo gutanga ubuhamya kuri telefoni? Aragira ati “Yehova yashubije isengesho ryanjye. Abantu banteze amatwi kandi nshyiraho gahunda yo gusubira kubasura.” Nyuma y’aho, gutanga ubuhamya kuri telefoni byatumye abona icyigisho cya Bibiliya. Asoza agira ati “Yehova yongeye kunyigisha kumwiringira, aho kwiyiringira jye ubwanjye.”—Imig 3:5.
18 Kugeza ukuri ku bandi hakoreshejwe telefoni byabaye uburyo bugira ingaruka nziza bwo kubwiriza ubutumwa bwiza. Itegure neza kandi wifatanye ubigiranye umutima wawe wose. Ntucike intege igihe waba udahawe igisubizo cyiza igihe ugerageje guhamagara abantu ku ncuro nke za mbere. Senga usaba Yehova ubuyobozi kandi ugereranye ibyo wandika n’ibyandikwa n’abandi babwiriza muri ubwo buryo bushishikaje. Turifuza gusohoza neza umurimo wacu mu buryo bwihutirwa, dushaka ko hatagira umuntu n’umwe wo mu ifasi yacu ucikanwa.—Rom 10:13, 14.