Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya Dukoresheje Igitabo Kubaho Iteka
1 Urukundo dukunda abantu rugomba kudutera umwete wo kwihutira gusubira gusura kugira ngo dufashe abafitiye ukuri inzara n’inyota (Mat 5:6). Tugomba gutahura no guhembera agashashi ako ari ko kose k’ugushimishwa twaba tubonye niba tudashaka ko kazima. Gutegura ni ryo banga ryo kubigeraho.
2 Intego yacu igomba kuba iyo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya (Mat 28:20). Za kopi za mbere z’igitabo Kubaho Iteka zarimo aya magambo y’ibanze agira ati “mu by’ukuri, iki ni igitabo cyiza cyane cyo kwigirwamo n’abantu bose, baba abakiri bato cyangwa se abakuze, uko amashuri bize yaba angana kose.” Uburyo cyanditswemo butuma kukiyoboreramo ibyigisho byoroha cyane, bityo kigatuma ndetse n’ababwiriza bakiri bashya babasha kubyifatanyamo. Gushobora gutangiza ibyigisho bishya bya Bibiliya, bishingiye ku ngaruka nziza tugira mu gusubira gusura.
3 Ni Gute Dushobora Gutangiza Ibyigisho? Ubusanzwe, mu gihe dusubiye gusura, ni byiza guhuza ikiganiro n’ibitekerezo runaka cyangwa ikibazo twakomojeho ubwo twabasuraga ku ncuro ya mbere. Wenda mwasuzumye ibihereranye n’imimerere y’abapfuye, hanyuma uza gusiga ubajije iki kibazo kivuga ngo, “hari ibihe byiringiro ku bantu bacu twakundaga bapfuye?” Noneho, sobanura ko kuzuka atari icyiringiro kidafite aho gishingiye; Bibiliya ivuga ingero nyinshi z’abantu bazutse. Musubire murebe amashusho ari ku mapaji ya 167-9. Hanyuma, musuzume ibivugwa muri paragarafu ya 1 n’iya 2 ku ipaji ya 166. Kora gahunda yo kuzagaruka gukomeza icyo kiganiro.
4 Ushobora kuba waraganiriye n’umubyeyi wagaragaje ko ahangayikishijwe no kwiyongera kw’ingorane ziboneka mu kurera abana. Mu magambo yawe bwite, ushobora kuvuga uti
◼ “Ababyeyi bose bifuriza abana babo kumererwa neza. Bibiliya ikubiyemo inyigisho zishobora gufasha ababyeyi gutoza abana babo uburyo bwo kugira ubuzima bubanyuze, bufite icyo bumaze kandi bufite intego. Ku bw’iyo mpamvu, dutera inkunga cyane abagize imiryango ko bakwigira Bibiliya hamwe. [Erekeza kuri paragarafu ya 23 ku ipaji ya 246.] Ubumenyi bungutse bushobora guhesha umuryango wose imigisha y’iteka.” Soma Yohana 17:3. Mugaragarize ko witeguye kugaruka kugira ngo wereke abagize umuryango uburyo bwo gutangiza icyigisho cyabo.
5 Niba uri umubwiriza ukiri muto, cyangwa ukaba ukiri mushya cyane, kandi ukaba waragize icyo uvuga mu buryo buhinnye ku byerekeye icyiringiro cya Paradizo ubwo wamusuraga ku ncuro ya mbere, warambura icyo gitabo ku ipaji ya 3, maze ukaba wavuga mu buryo bworoheje uti
◼ “Bibiliya isezeranya ko abakora ibyo Imana ishaka bashobora kwiringira kuzabaho mu isi nshya imeze nka hano, hazaba harangwa umunezero n’amahoro. Iki gitabo kigaragaza icyo tugomba gukora kugira ngo tuzabone uwo mugisha.” Sobanura mu buryo buhinnye gahunda yacu yo kwiga, hanyuma witangire kubimwereka.
6 Kuba turi abigishwa ba Yesu, dufite inshingano yo gufasha abantu (Rom 10:14). Niba hari igitabo twatanze cyangwa tukaba twaragiranye ikiganiro cyiza, dufite inshingano yo gutuma ugushimishwa kwabo kurushaho gushinga imizi (Mat 9:37, 38). Nidusohoza iyo nshingano mu buryo bukwiriye, ibyo bishobora kubahesha imigisha bose.—1 Tim 4:16.