ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/95 p. 4
  • Koresha Neza Amagazeti Yacu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Koresha Neza Amagazeti Yacu
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 2/95 p. 4

Koresha Neza Amagazeti Yacu

1 Muri iki gihe, ni iyihe gazeti yo muri iyi si ihumuriza abantu bose muri iyi nkuru nziza ivuga ko vuba hano Ubwami bw’Imana buzakuraho burundu abakandamiza bagenzi babo kandi buzahindura isi paradizo? Mbese, hari indi gazeti itanga impamvu zihamye zo kwizera isezerano ry’Umuremyi ryo gushyiraho isi nshya y’amahoro n’umutekano? Nta gushidikanya ko watahuye ko ayo magambo avuga iby’intego z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Rwose amagazeti yacu agaragaza ko Yehova yahamije abakurikiza inzira ze, bazagira amahoro, [kandi akaba] abarema umutima w’ibyo bazabona nyuma.​—Yer 29:11.

2 Hari uburyo bwinshi tugaragarizamo ugushimira kwacu ku bw’ayo magazeti afite agaciro. Kubera ko tuzi ubwo buryo bwaringanijwe n’Umugaragu ukiranuka w’ubwenge ku bwo kugirango tumererwe neza mu buryo bw’umwuka, dukora uko dushoboye kose kugira ngo dusome buri gazeti yose isohotse kuva ku gifubiko cy’imbere kugeza ku cy’inyuma (Mat 24:45). Ababyeyi bajye bareba ko abana babo bafite amagazeti yabo yo gukoresha ku giti cyabo no mu itorero. Gutegura no kwifatanya mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru na byo bigaragaza imimerere y’umutima irangwamo gushimira. Kandi, nta gushidikanya ko gukoresha ayo magazeti afite agaciro mu murimo wo kubwiriza bigaragaza ko twubaha ibyo bikoresho byerekana inzira igana ku buzima. Mbese, wowe n’abagize umuryango wawe mujya muteganya buri gihe igihe cyo gutanga amagazeti?

3 Imyiteguro ya Ngombwa: Ni iby’ingenzi ko duteganya igihe gihamye kandi kidakuka cyo gutanga ubuhamya dukoresheje amagazeti. Icyo gihe gishobora kuba ari icyo gutanga ubuhamya ku nzu n’inzu, mu mihanda no mu maduka ahantu ibyo bikwiriye, mu gushyira amagazeti abantu tumenyereye kuyagezaho uko asohotse, cyangwa mu gukomatanya uburyo ubwo ari bwo bwose bumaze kuvugwa. Mu mijyi mito n’iminini, umunsi wo kuwa Gatandatu ni wo wagaragaye ko ugira ingaruka nziza mu gutanga amagazeti. Mu turere two mu cyaro ho, abavandimwe babikora ku munsi w’isoko. Buri torero rishobora guteganya gutanga ubuhamya rikoresheje amagazeti mu gihe gikwiriye rikurikije imimerere irangwa mu karere karyo. Uko iyo mimerere yaba imeze kose, icy’ingenzi ni uguteganya igihe buri cyumweru cyo gutanga ubuhamya hakoreshejwe amagazeti.

4 Nyuma yo guteganya igihe cyawe, noneho uba ushobora gutegura uburyo bwo gutanga amagazeti bugufi wenda bumara nk’igihe kitarenze umunota umwe cyangwa ibiri. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse ku itariki ya 1 Nzeri 1994 yatwibukije ko uburyo bwiza cyane bwo gutanga amagazeti, ari ubwo gutangiza ibiganiro mu buryo bworoheje buhita bugusha ku ngingo. Amagazeti ubwayo azivugira. Bityo rero jya uhitamo igitekerezo kimwe mu ngingo runaka, ukivuge mu magambo make agusha ku ngingo, hanyuma utange amagazeti. Jya ugira intego yo kuvuga amagambo make gusa, ariko uyavuge mu buryo bwiza. Byitoze mbere y’igihe. Jya urangwaho igishyuhirane kandi ureshye uwo muntu.

5 Ibivuzwe haruguru ni ibitekerezo bike gusa byo kudufasha gukoresha amagazeti yacu. Tuzi uburyo Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ari amagazeti afite agaciro. Tuzi ukuntu atanga ubufasha bw’ingirakamaro cyane n’uburyo akubiyemo ubuyobozi budushoboza guhangana n’iyi gahunda y’ibintu. Kandi tuzi ko ari yo magazeti yonyine yerekeza ku gihe kizaza gihebuje cyashyizwe imbere y’abantu bumvira (Ibyah 21:3, 4). Ku bw’ibyo rero, tuzakomeza gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugeze ayo magazeti ku bagereranywa n’intama bo mu ifasi yacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze