ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/95 p. 3
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 7/95 p. 3

Amatangazo

◼ Ibitabo bizakoreshwa muri Nyakanga: Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. Gutanga icyo gitabo byagombye gukurikirwa no gusubira gusura, kandi hagomba gukorwa imihati kugira ngo ibyigisho bya Bibiliya bitangizwe. Kanama: Ibyahishuwe​—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!. Nzeri n’Ukwakira: Gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ICYITONDERWA: Amatorero ataratumiza ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru, agomba kubikora akoresheje Fomu yayo Itumirizwaho Ibitabo (S-14-SW) ya buri kwezi izakurikiraho.

◼ Mu gusubiza inzandiko nyinshi zoherejwe n’ababwiriza hamwe n’abashimishijwe, Sosayiti yateguye agatabo kangana n’igazeti gafite umutwe uvuga ngo Planned Giving to Benefit Kingdom Service Worldwide. Muri iki gihe, abateganya gutanga impano yihariye, cyangwa kuraga Sosayiti ibintu runaka mu gihe bapfuye, bashobora kubona ko ibyo bitekerezo byabunganira, cyane cyane niba bifuza gusohoza intego runaka y’umuryango, cyangwa kugera ku mushinga runaka w’inzu wateganyijwe, mu gihe baba bakoresha inyungu z’imisoro kugira bagabanye ibitangwa kuri iyo mpano cyangwa indagano. Ako gatabo gashobora kuboneka umuntu yandikiye Sosayiti.

◼ Hari icyavuguruwe ku gitabo Kiongozi cha Shule kugira ngo imvugo n’uburyo bukoreshwa bihuze n’igihe tugezemo. Ahahindutse mu buryo bugaragara, ni ukuvuga kuva ku ipaji ya 100 kugeza ku ya 102, ni ho hagira icyo hahindura ku Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, bityo hagatuma uburyo bukoreshwa buhuza n’amabwiriza yanditse aboneka muri Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi isohoka buri mwaka. Ubu, icyo gitabo Kiongozi cha Shule cyavuguruwe, kiboneka mu rurimi rw’Igiswayire. Niba umwaka ushize waratumije icyasohotse mu rurimi rw’Icyongereza, birashoboka ko waba ufite icyo cyavuguruwe.

◼ Ababwiriza bifuza gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri Kanama, bagombye kwitegura uhereye ubu, kandi bakabisaba hakiri kare. Ibyo bizafasha abasaza guteganya gahunda ikwiriye y’umurimo wo kubwiriza, hamwe n’ibitabo byo gukoresha bihagije.

◼ Ibitabo Biboneka:

Icyongereza: 1995 Calendar of Jehovah’s Witnesses; Furaha—Namna ya Kuipata; Kufanya Maisha ya Jamaa Yako Yawe Yenye Furaha; Kutoa Sababu; New World Translation of the Holy Scriptures (bi12); Watch Tower Publications Index 1991-1993; Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi—1995. Igifaransa: Calendrier des Témoins de Jéhovah 1995; Quand la mort frappe un être aimé . . .; Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi​—1995; Imibumbe y’Umunara w’Umurinzi na Reveillez-vous! y’uwa 1993. Igiswayire: Kiongozi cha Shule ya Huduma ya Kitheokarasi; Kitabu-Mwaka cha Mashahidi wa Yehova 1994; Mtu Fulani Umupendaye Anapokufa; Mbese Imana Itwitaho Koko?. Ikinyarwanda: Ibyahishuwe​—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! Mbese Iyi Si Izarokoka? (Inkuru y’Ubwami No. 19); Ni Nde mu by’Ukuri Utegeka Iyi Si? (Inkuru y’Ubwami No. 22); Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo.

◼ Kasete za Videwo Ziboneka:

Icyongereza: The Bible—Accurate History, Reliable Prophecy.

◼ Ibitabo Bishya Bigenewe Impumyi Biboneka:

Icyongereza cyo mu Rwego rwa Kabiri: Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi​—1995 (mu mibumbe ine); Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1995 (mu mubumbe umwe).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze