Amateraniro y’Umurimo yo muri Nyakanga
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 3 Nyakanga
Indirimbo ya 73
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe yo mu Murimo Wacu w’Ubwami. Erekana uburyo ingingo zo mu magazeti yasohotse vuba aha zishobora gutangwa mu murimo wo ku nzu n’inzu.
Imin. 17: “Kubwiriza—Ni Igikundiro Gihesha Icyubahiro.” Mu bibazo n’ibisubizo. Gira ibitekerezo by’inyongera utanga bishingiye ku Munara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 15 Nyakanga 1990, ku ipaji ya 19, amaparagarafu ya 13-16 (mu Giswayire no mu Gifaransa).
Imin. 18: “Gutanga Igitabo Kubaho Iteka mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza.” Suzumira hamwe n’abaguteze amatwi ibitekerezo by’ingenzi, ushyizemo n’ibitekerezo byo mu gitabo Kiongozi cha Shule, ku mapaji ya 46-7, amaparagarafu ya 9-12. Gira icyo uvuga ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bushobora kugira ingaruka nziza mu ifasi yanyu. Teganya kwerekana uburyo bumwe cyangwa bubiri bwo kugitanga.
Indirimbo ya 82 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 10 Nyakanga
Indirimbo ya 103
Imin. 12: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Shyiramo no gushimira kwa Sosayiti ku bw’impano zishobora kuba zarakiriwe.
Imin. 15: “Amateraniro y’itorero.” Ikiganiro ku ipaji ya 70 (ku mutwe muto) kugeza ipaji ya 75 (ku mutwe muto) mu gitabo Umurimo Wacu.
Imin. 18: “Ijambo ry’Ubwami—Kumenya Icyo Rishaka Kuvuga.” Mu bibazo n’ibisubizo. Teganya abantu babiri cyangwa batatu bavuge uburyo n’igihe bagira icyigisho cyabo cya bwite cyangwa basuzuma isomo ry’umunsi.
Indirimbo ya 109 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 17 Nyakanga
Indirimbo ya 134
Imin. 12: Amatangazo y’iwanyu. Erekana ingingo zo mu magazeti yasohotse vuba aha, zikwiranye n’ifasi yanyu. Erekana urugero rwo kuyatanga.
Imin. 13: Ongera usuzume ingingo ivuga ngo “Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere.” Vuga amatariki ikoraniro ry’akarere ritaha rizaberaho niba azwi.
Imin. 20: “Kurikiranira Ugushimishwa Wabonye.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Vuga amagambo arangwamo gushimira ku bwo kuba twarabonye igitabo Kubaho Iteka. (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1986 ku ipaji ya 32, n’uwo ku itariki ya 1 Werurwe 1987, ku ipaji ya 32 [mu Gifaransa no mu Giswayire].) Teganya gutanga urugero rumwe cyangwa ebyiri zerekana uburyo bwavuzwe bwo kugitanga bushobora gukoreshwa. Tera bose inkunga yo kugerageza gutangiza ibyigisho abashimishijwe.
Indirimbo ya 147 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 24 Nyakanga
Indirimbo ya 184
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu.
Imin. 20: “Gukoresha Agatabo Gashya mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza.” Suzumira iyo ngingo hamwe n’abaguteze amatwi. Erekana ibice bigize ako gatabo, kandi utange ibitekerezo bigaragaza ukuntu gashobora gukoreshwa mu guhumuriza abapfushije.
Imin. 15: Gutanga igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe muri Kanama. Tera buri wese inkunga yo kurangwaho igishyuhirane mu kugitanga. Ongera usuzume impamvu cyasohotse, nk’uko bisobanurwa muri icyo gitabo ku ipaji ya 8. Bwira [abaguteze amatwi] amagambo yavuzwe yo gushimira ku bw’icyo gitabo. (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1989, ku ipaji ya 32, n’uwo ku itariki ya 15 Mata 1989, ku ipaji ya 32 [mu Gifaransa no mu Giswayire].) Subira mu buryo bwo kugitanga, kandi utange urugero ruhinnye utangije ikibazo kivuga ngo, “Mbese, wigeze kumva ibihereranye n’abantu bane bagendera ku mafarashi bavugwa mu Byahishuwe?” (Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 1994, ku ipaji ya 6.) Ibutsa bose kugira ngo bafate ibyo bazakoresha mu murimo wo mu mpera z’iki cyumweru. Mu mafasi yitaruye, mukomeze gukoresha igitabo Kubaho Iteka, kibe ari cyo kizatangwa muri Kanama.
Indirimbo ya 207 n’isengesho ryo kurangiza.