Ijambo ry’Ubwami—Kumenya Icyo Rishaka Kuvuga
1 Mu mugani wa Yesu w’umubibyi, yavuze ko imbuto yabibwe mu “butaka bwiza” yagereranyaga ‘uwumva ijambo, akarimenya [“akamenya icyo rishaka kuvuga,” MN]’ (Mat 13:23). Nyuma yo kumva iby’Ubwami, mbese twamenye “icyo rishaka kuvuga”? Ni mu ruhe rugero ryahinduye imibereho yacu? Mbese, twashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, bityo tukagaragaza ko twamenye icyo ubwo butumwa bushaka kuvuga?
2 Gusobanukirwa neza ubutumwa bw’Ubwami, bisaba kugira icyigisho cya bwite. Dukeneye gufata igihe cyo gutekereza ku byo kurya by’umwuka bitegurwa. Gusoma Umunara w’Umurinzi hutihuti, ni nko kumira bunguri ibiryo biryoshye kandi bifite intungamubiri. Mbese, ujya ufata igihe cyo gutapfuna ibyo kurya by’umwuka? Kugira ngo twungukirwe kurushaho, tugomba kuba dufite ikidutera umwete, hamwe n’ipfa ry’ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka. Iyo ibyo bibuze, ibindi bikorwa bishobora kugabanya inyungu ziva mu cyigisho cya bwite, cyangwa se bikaba byatwara igihe cyose cyakigenewe. Kubahiriza porogaramu nziza y’icyigisho nta kudohoka, ntibyoroshye. N’ubwo kugena ibigomba gukorwa mbere y’ibindi byose bisaba gushyira mu gaciro twitonze, ubutunzi bw’umwuka tuzabona, bufite agaciro gahambaye.—Imig 3:13-18; Kolo 1:27.
3 Buri munsi, agatabo Dusuzume Ibyanditswe kadufasha kugira ibitekerezo birangwamo icyizere kandi byubaka ku bihereranye n’Ubwami. ‘Ababona ko bakeneye iby’umwuka,’ buri munsi bateganya iminota mike yo gusoma isomo ry’umunsi n’ubusobanuro bwaryo (Mat 5:3, MN). Amasomo menshi aba asobanura ibice bitandukanye by’Ubwami. Urugero, ku itariki ya 22 Ugushyingo 1994, isomo ryagenwe ryari iryo muri Matayo 13:4. Ubusobanuro bwibandaga ku byiringiro by’Ubwami, kandi ryatwibutsaga iby’akaga ko kwifatanya mu buryo budakwiriye n’abo dufitanye isano hamwe n’abaturanyi. Kuba mu miryango ya za Beteli yo mu isi yose hasuzumwa isomo ry’umunsi mu minota 15 buri gitondo cy’umunsi w’akazi, bitsindagiriza inyungu n’uburemere bwo gusuzumira hamwe isomo ry’umunsi. Mbese, ibiganiro nk’ibyo umuryango wawe ujya ubiteganyiriza umwanya mu bikorwa byawo bya buri munsi?
4 Uko uburemere dufatana iby’Ubwami bugenda bwiyongera, ni na ko turushaho kumva dusunikirwa kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bandi. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! aduha icyo twagereranya na risansi y’ubwenge, igaburira ubwenge bwacu ibugezaho inkuru nshyashya kandi zihuje n’igihe tugezemo. Ayo magazeti, adufasha gukomeza kuzirikana mu buryo bwimbitse ukuntu iyi si ikeneye cyane Ubwami bw’Imana. Adufasha kuba abantu b’umwuka, ‘bafite gutekereza kwa Kristo’ (1 Kor 2:15, 16). Ibyo byose bishobora gushimangira ibyiringiro byacu no kongera umurava tugira mu kugeza ibyiringiro by’Ubwami ku bandi.—1 Pet 3:15.
5 Ni iby’ingenzi ko tumenya ku giti cyacu icyo ubutumwa bw’Ubwami bushaka kuvuga. Ubwami ni bwo buryo Imana izakoresha mu gushimangira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, mu kuvanaho ububi, no kuzana isi nshya—ni ukuvuga paradizo. Yesu yadutegetse kubushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Kugira ngo tuzabeho tuyobowe n’ubutegetsi bwabwo, ni ngombwa ko tuba abayoboke bagereranywa n’intama (Mat 6:10, 33). Koresha umwanya ufite wose utizigamye kugira ngo ubone imigisha ibuturukaho.