ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/95 p. 1
  • Kubwiriza—Ni Igikundiro Gihesha Icyubahiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubwiriza—Ni Igikundiro Gihesha Icyubahiro
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Jya uha agaciro igikundiro ufite cyo gukora umurimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Kubwiriza iby’Ubwami ni umurimo w’agaciro kenshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Tugomba gukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Komeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 7/95 p. 1

Kubwiriza—Ni Igikundiro Gihesha Icyubahiro

1 Umurimo w’ubutumwa bwiza, ni igikundiro gihesha icyubahiro, Yehova yatugabiye (Rom 15:16; 1 Tim 1:12). Mbese, uko ni ko uwubona? Byaba igihe cyangwa gukobwa n’abandi, ntibyagombye gutuma dupfobya agaciro tuwubonana. Kwitirirwa izina ry’Imana, ni igikundiro gihabwa abantu bake gusa. Ni gute dushobora kurushaho gufatana uburemere icyo gikundiro?

2 Kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ntibiduhesha kwemerwa n’isi. Abantu benshi ntibishimira umurimo wacu cyangwa ngo bawiteho. Abandi na bo barawusebya kandi bakawurwanya. Uko kurwanywa gushobora guturuka ku bantu dukorana, ku baturanyi, cyangwa ndetse no ku bagize umuryango [wacu]. Mu maso yabo, dushobora gusa n’aho twayobye, cyangwa se nk’aho turi abapfu (Yoh 15:19; 1 Kor 1:18, 21; 2 Tim 3:12). Amagambo yabo yo guca intege, aba agamije kugabanya umurego dufite, no gutuma ducogora cyangwa tukareka igikundiro cyacu gihesha icyubahiro. Ibitekerezo bitarangwamo icyizere bitezwa imbere na Satani, we ‘wahumye imitima y’abatizera kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza utabatambikira’ (2 Kor 4:4). Ni gute ubyifatamo?

3 Ni iby’ingenzi guhora twibuka ko umurimo wacu wo kubwiriza iby’Ubwami ari wo w’ingenzi cyane kurusha iyindi yose, uwo ari we wese muri twe yashobora gukora muri iki gihe. Dufite ubutumwa burokora ubuzima butaboneka ahandi (Rom 10:13-15). Kwemerwa n’Imana, aho kwemerwa n’umuntu, ni cyo cy’ingenzi. Ibitekerezo by’isi bitarangwamo icyizere ku bihereranye n’umurimo wacu wo kubwiriza, ntibyatubuza kubwiriza ubutumwa bwiza dushize amanga.​—⁠Ibyak 4:⁠29.

4 Yesu yafatanaga uburemere cyane igikundiro cye cyo gukora ubushake bwa Se (Yoh 4:34). Yitangiye umurimo atizigamye, kandi ntiyacogozwa n’ibirangaza cyangwa abamurwanyaga. Kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami byahoraga biri mu mwanya wa mbere mu mibereho ye (Luka 4:43). Dutegekwa kugera ikirenge mu cye (1 Pet 2:21). Mu kubigenza dutyo, tuba turi abakozi ‘bakorana n’Imana’ (1 Kor 3:⁠9, Traduction du monde nouveau). Mbese, tuvana inyungu muri icyo gikundiro mu buryo bwuzuye? Mbese, dushaka umwanya wo kugeza ubutumwa bwiza ku bandi mu buryo buteguwe no mu buryo bufatiweho? Kuba turi Abahamya ba Yehova, twagombye kuba twiteguye ‘kwaturira mu ruhame izina rye.’​—⁠Heb 13:⁠15, MN.

5 Uruhare tugira mu murimo, ahanini rushingiye ku myifatire yacu. Mbese, dufatana uburemere mu buryo bwimbitse ibyo Yehova yadukoreye byose? Mbese, imitima yacu yujujwemo urukundo dukunda Yehova rudushishikariza gukora ibyo dushoboye byose mu murimo we? Gutekereza ku migisha dufite ubu, hamwe no ku byo Yehova yadusezeranyije mu gihe kizaza, bituma turushaho gukunda Umuremyi wacu urukundo rwinshi. Bene urwo rukundo rudutera umwete wo gukora​—ni ukuvuga gushikama no kutadohoka mu murimo wo kubwiriza Ubwami uko imimerere turimo ibitwemerera kose. Umwete tugira, uzagaragaza ko dukunda Yehova n’abaturanyi bacu.​—⁠Mar 12:30, 31.

6 Twerekana ko duha agaciro ikintu runaka binyuriye ku byo tugikoresha no ku byo tukivugaho. Mbese mu by’ukuri, duha agaciro igikundiro cyacu cyo kubwiriza iby’Ubwami? Mbese, duhesha umurimo wacu ikuzo? Mbese, twiyemeje kudatezuka kuri uwo murimo w’ingenzi n’ubwo twaba turwanywa? Niba dufatana uburemere cyane icyo gikundiro gitangaje, nta gushidikanya ko tuzagira umwete kandi tugakorana umutima wacu wose.​—⁠2 Kor 4:1, 7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze