ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/95 p. 8
  • Kongera Gusubira ku Ishuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kongera Gusubira ku Ishuri
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 6/95 p. 8

Kongera Gusubira ku Ishuri

1 Buri mwaka, abana bacu barebwa n’iby’umwaka mushya w’amashuri. Baba bategerezanyije amatsiko ibintu bishimishije, ariko nanone hakaba hari n’ibindi bike bishobora kuba byatuma bahangayika. Urubyiruko rwinshi ruba rugiye kwigishwa n’abarimu batandukanye, gukurikira inyigisho nshya, no kwifatanya n’abanyeshuri rutazi. N’ubwo abana bacu bashishikazwa no gufatanya n’abayobozi b’ishuri, bagasabana n’abanyeshuri bagenzi babo, bagombye kuzirikana ko bagomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyashobora kubonona mu buryo bw’umwuka.​—1 Kor 15:33.

2 Inkeke ikomeye abana, hamwe n’urubyiruko rw’Abahamya bagira, ni iyo kwirinda kwanduzwa n’umwuka w’iyi si, muri iki gihe usanga ugenda ucengera muri gahunda zo kwigisha mu bihugu byinshi. Abakristo bakiri bato hamwe n’abakuze, bagomba kugira ubutwari bwo kuzibukira imyifatire y’isi n’imitekerereze yayo, ubu ikaba igenda itezwa imbere mu bibazo bihereranye n’umuco, kandi bakaba bagomba kubyitondera binyuriye ku kwiyambaza no kuyoborwa n’Ijambo rya Yehova (Zab 119:9). Ababyeyi bireba, bagomba kumenya ibihereranye n’ibikubiye mu nteganyanyigisho y’ishuri, kugira ngo babone uko baha abana babo ubuyobozi bukwiriye. Niba ibyigishwa mu ishuri cyangwa ahandi hantu birwanya ibyo kwera no kubonera bisabwa abagaragu ba Yehova, bigomba kwirindwa.​—1 Pet 1:15, 16.

3 Nanone kandi, ni ibisanzwe ko bahura n’ibibazo bihereranye n’ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru y’igihugu, hamwe n’indi minsi mikuru yizihizwa, ibikorwa bya siporo, imibonano mbonezamubano. Agatabo Shule na Mashahidi wa Yehova kagoboka urubyiruko rw’Abakristo ku bihereranye n’ibyo bibazo. Mu gihe ababyeyi b’abana bakiri bato bateye intambwe ya mbere mu kubonana n’abarimu bitwaje kopi y’ako gatabo, imimerere igoranye yose ishobora kuvaho cyangwa ikaba yacogozwa. Bashobora gusobanura ko ako gatabo kazafasha umwarimu gusobanukirwa impamvu Abahamya ba Yehova bahitamo kutifatanya mu bikorwa runaka. Gutuma umwarimu amenya ibikubiyemo, bishobora kugira uruhare runini mu kuzana umwuka w’ubufatanye.

4 Byongeye kandi, byaba byiza abanyeshuri b’Abakristo bagiye bagira agatabo Shule kabo bwite, kagahora kari kumwe n’ibitabo bigiramo ku ishuri. Akenshi hajya haboneka uburyo bwo guha ubuhamya abandi babaza ibibazo, iyo ibitekerezo byerekejwe ku myizerere yacu. Nanone kandi abana b’Abahamya bagombye bo ubwabo kwitwaza buri gihe cyose amakarita yabo y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi cyangwa Ikarita y’Ibiranga Umuntu ihuje n’igihe, yanditseho amazina y’abagabo bo guhamya, kandi yashyizweho umukono. Abitabira gukurikiza aya mabwiriza, mu by’ukuri, bazamera nk’umunyamakenga ubona ibibi bije akabyikinga.​—Imig 22:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze