Ibyorohejwe mu Ikoraniro ry’Intara ryo mu wa 1995
1 Mbega uburyo kuba umuntu ari mu birori byo mu buryo bw’umwuka, byaba ari mu materaniro y’itorero, mu makoraniro y’akarere, mu minsi y’ikoraniro ryihariye, cyangwa mu makoraniro y’intara, bishimisha! Kubera iki? Ni ukubera ko kwifatanya n’abantu batinya Imana bigarura ubuyanja kandi ibintu byo mu buryo bw’umwuka bitangwa muri ibyo bihe, bikaba bitwibutsa ibintu by’ingenzi kurushaho.
2 Mu myaka ya vuba aha, abantu ibihumbi n’ibihumbi bagenda biyongera, bagiye bifatanya muri ayo makoraniro yo mu buryo bw’umwuka. Hagati y’umwaka wa 1985 n’uwa 1994, umubare w’amatorero mu is yose wiyongereyeho 50 ku ijana, uva ku matorero 49.716 ugera kuri 75.573. Uko Yehova agenda yihutisha umurimo w’ikorakoranya, ni nako umubare w’amakoraniro y’intara n’ay’akarere ugenda wiyongera (Yes 60:22). Umubare w’amakoraniro wiyongera, uturuka kuri uko kwiyongera gutangaje k’umubare w’amatorero. Bityo imirimo ihereranye no gutegura, hamwe no gukora ayo makoraniro, ikaba yaragiye irushaho kwiyongera. Ubwo igituma dukoranira hamwe ari ukugira ngo twungukirwe na porogaramu y’iby’umwuka iba yateguwe muri ibyo birori, bya ari iby’ubwenge rwose ko ibihereranye no guhihibikanira gahunda z’iby’umwuka byaba bike cyane uko bishoboka kose.
3 Umugisha Yehova atanga, utuma habaho inshongano zigomba guhihibikanirwa, tukaba kandi twishimira kubona ko yahaye ubwoko bwe umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga bukeneye. Tugomba kwemera ko, binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, Yesu Kristo yagiye ayobora ibintu mu buryo bukwiriye, kugira ngo umugambi wa Yehova usohozwe mu buryo butangaje (Mat 24:45-47; Kol 1:9,10). Ku bihereranye n’amakoraniro y’intara, amakoraniro y’akarere, n’iminsi y’ikoraniro ryihariye, byaba byiza witaye kuri ibi bikurikira:” Guhera ku makoraniro y’intara yo mu wa 1995 no mu makoraniro y’akarere n’iminsi y’ikoraniro ryihariye yo muri Nzeri 1995, ntihazongera gutangwa ibyo kurya. Buri wese agomba kujya yizanira ibyo kurya n’ibinyobwa bye bwite.” Gahunda zoroheje zihereranye n’umurimo wo gutanga ibyo kurya zakorwaga mu gihe cy’amakoraniro y’akarere n’iminsi y’ikoraniro ryihariye, zizakomeza kubaho kugeza muri Kanama 1995. Wenda wakwishimira kumenya ukuntuiryo hinduka rizaba ingirakamaro. Isubiramo rikurikira ry’ibyagiye bivugururwa mu myaka ishize, rishobora kuba uburyo bwiza bwo kutwibutsa inyungu twagiye tubona bitewe no koroshya imirimo mu makoraniro.
4 Mbere yo gutangiza gahunda z’amakoraniro y’intara zihuje kandi zoroheje,nk’izihereranye n’imirimo y’ibyo kurya, iz’abitangira gukora imirimo hamwe n’iby’amacumbi, abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu Magana b’aho ikoraniro ribera, basabwaga gukora imirimo myinshi mu myiteguro yaryo. Kubera ibibazo bibuza amahwemo abavandimwe bacu hamwe n’inshingano zibareba, bitewe n’imibereho ya bur munsi, hamwe no kuba umuteguro ugenda waguka ubudacogora, byari ngombwa ko habaho ihinduka rigamije koroshya umurimo. Byongeye kandi, koroshya iby’imirimo y’ibyo kurya, byatumye abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu maganabakoranaga imihati imirimo mu bihe by’amakoraniro kugira ngo badutegurire ibyo kurya, bashobora gukurikirana porogaramu. Mu mwaka wa 1987, hashyizweho ubundi buryo bworohejwe buhereranye n’imirimo y’ibyo kuryamu makoraniro y’intara, hanyuma mu mwaka w’umurimo wakurikiyeho, ubwo buryo bwaje gushyirwaho no mu makoraniro y’akarere no mu minsi y’ikoraniro ryihariye. Mbega ukuntu ibyo byabaye ivugurura ryiza ryatumye umurimo urushaho koroshywa, maze ibice by’ikoraniro byo mu buryo bw’umwuka bikitabwaho kurushaho, kandi abitangira gukora umurimo bagashobora gutega amatwi no kurushaho kwishimira porogaramu (Guteg 31:12)! Abo muri twe bamaze imyaka myinsi bakora umurimo mu budahemuka, bazirikana ayo majyambere, kandi bagaragaje ko bishimiye amabwiriza bahawe. Ariko se, ni uwuhe murimo ushobora kuvanwaho ndetse no muri izo gahunda zorohejwe?
5 Mu myaka yashize, ubwo hategurwagakandi hagatangwa ifunguro ryoroheje, byagaragaye ko ugereranyije, “ibintu bike,” (MN) ari byo byari “ngombwa” rwose. (Gereranya na Luka 10:38-42) Icyakora, ibyo bintu bike ubikubye n’umubare w’abateranye, usanga bisaba umurundo w’ibikoresho n’akazi, hamwe n’ibindi bikoresho by’inyongera bihenda. Hanyuma kandi, hasabwaga umubare munini cyane w’abitangira gukora imirimo kugira ngo bategure kandi bashyigikire izo gahunda. Kugura ibyo kurya no kubifata neza byabaga ngombwa ko byitabwaho. Mu bihugu bimwe na bimwe, byabaga ngombwa ko imodoka za Sosayiti zikonjesha, zipakirwamo ibyo kurya, bikajyannwa mu birometero byinshi, kandi bigapakururwa. Ibyo byose byabaga bikubiyemo inshingano zahangayikishaga cyane Sosayiti. Nanone kandi, izo modoka zasabaga gufatwa neza, aho zibikwa, hamwe na gahunda y’akazi, ibyo byose bikaba byarasabaga ko hagira imirimo ikorwa, kandi bigatwara igihe n’amafaranga. Bitewe n’ukuntu ibintu byose byorohejwe ubu, ntabwo bizongera kuba ngombwa ko habaho ibyo gutekamo, ibicupa bya za gazi, amasahani, n’ibindi n’ibindi, cyangwa se ibibazo bihereranye no gutwara ibyo bikoresho bijyanwa cyangwa bivanwa aho ikoraniro ryabereye. Byongeye kandi, abavandimwe benshi bazavanirwaho akazi kenshi bakoraga bita kuri ibyo bikoresho.
6 Akazi abitangiye gukora imirimo basohozanyije umutima ukunze mu bihereranye n’ibyo, ni ak’agaciro katagereranywa, kandi karishimirwa cyanerwose. Icyakora, bitewe n’ukuntu ibintu byongeye koroshywa, abo bavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bakoraga mu bihereranye no gufata neza no gutwara ayo makamyo, hamwe no kugura, kohereza, gutegura, no gutanga ibyo kurya bazashobora gukoresha igihe cyabo mu gukurikirana izindi ntego z’Ubwami za ngombwa, ushyizemo no kwishimira mu buryo bwuzuye kurushaho gushyikirana n’abandi mu makoraniro.Abitangiraga Gukora Imirimo Ihereranye n’ibyo Kurya, bazashobora gufasha mu zindi nzego z’imirimo, nk’Izishinzwe Kwakira Abantu, hamwe n’Isuku. Bityo rero, ibyo bizorohereza buri wese, kandi ntibizongera kuba ngombwa ko hagira abakora kugeza nijoro, mu gitondo cya kare cyangwa mu gihe cy’ikoraniro nk’uko byagendekeraga benshi bakoraga mu Mirimo Ihereranye n’ibyo Kurya.
7 Mwe bavandimwe na bashiki bacu, Sosayiti ibashimira cyane inkunga nziza mwateye gahunda z’amakoraniro mu myaka ishize ‘mufite umutima utunganye’, ushyizemo n’imirimo ihereranye n’ibyo kurya.(1 Ngoma 29:9). Iyo nkunga yafashije mu buryo bwinshi. Yatumye gukodesha amazu meza no gucunga neza amafaranga ikoraniro rikoresha bishoboka. Nanone, yatumye absteranye bashobora kuguma aho ikoraniro ribera, mu gihe gito cy’ikiruhuko cya saa sita kugira ngo babone ibyo kurya bikwiriye, bagarure ubuyanja, hanyuma babe bahari kugira ngo bakurikirane porogaramu yo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, uko koroshya ibintu kurashaka kuvuga ko amafaranga yose yo gukodesha ibikoreshwa mu ikoraniro no kubaka platifomu, n’ibindi, agomba kuzajya ava mu mpano muzatanga! Twiringiye tudashidikanya ko Ubuntu hamwe n’inkunga yanyu mu gushyigikira ubwo buryo bwaringanijwe bizarushaho kwiyongera ku buryo hazajya haboneka amafaranga yo gukoresha mu makoraniro. Twishimira ukuntu ibyo mubifatana uburemere mu buryo bw’ingirakamaro.—Kuva 36:6, 7; Imig 11:25; Luka 16:9.
8 Icykora bitewe n’iryo vugurura rindi, bizaba ngombwa ko umuntu umwe umwe, hamwe n’amatsinda y’imiryango, bazajya bishakira bo ubwabo ibyo kurya by’umubiri bakeneye gusa mu gihe cy’ikiruhuko cya sas sita. Duha agaciro gakomeye inyungu nziza zibonerwa muri porogaramu y’iby’umwuka. Gutuma ibyo kurya by’umubiri bihabwa agaciro bidakwiriye, byaba ari ukubura ubwenge. Ni iby’ingenzi ko, ku bihereranye n’ibyo, buri wese ‘abona uko arobanura ibinyuranye’ (Fili 1:9, 10a). Amakoraniro Manini y’ubwoko bwa Yehova aherutse kubera muri Polonye ,mu Burusiya, no muri Ukraine, hamwe no mu bindi bice by’Uburaui bw’I Burasirazuba, yagenze neza, nta gahunda z’imirimo ihereranye n’ibyo kurya. Byongeye kandi, uturere tumwe na tumwe dukora amakoraniro yatwo y’akarere, hamwe na porogaramu y’iminsi y’ikoraniro ryihariye, nta mirimo ihereranye n’ibyo kurya,bitewe n’imimerere yari iri aho hantu. Muri ibyo bihe, abaje guterana bagiye bazana ibyo kurya byabo bwite. Tuzibonera ko nituzana akantu koroheje,ko kwica isari, kazatuma turushaho kugira imimerer myiza y’ubwenge izadushoboza kuvana inyungu zuzuye muri porogaramu ya nyuma ya saa sita. Mu buryo buhuje n’ibyo, buri wese agomba kuzaza mu ikoraniro yitwaje ibyo kurya byoroheje kandi bifite Intungamubiri. Urugero, ubwo Yesu uagaburiraga imbaga y’abantu benshi, yabahaye ibintu bibiri gusa, ni ukuvuga umugati n’ifi. (Mat 14:16-20; reba nanone Luka 10:42a) Ku bw’ibyo, twishimiye kubagezaho ibitekerezo runaka bishobora kuzaba bikwiriye kandi by’ingirakamaro duhuje n’uko ikiruhuko cya saa sita kizaba ari kigufi, n’ukuntu amazu akoreshwa azaba ateye.
9 Ubwo mu makoraniro hatazongera kubaho gahunda z’imirimo y’ibyo kurya, binyuriye kuri gahunda nziza, abazaterana bashobora kuzasamura hamwe n’imiryango yabo, byaba imuhira cyangwa se muri resitora z’iwanyu. Nituba twasinziriye bihagije nijoro, tuzashobora kubyuka hakiri kare cyane kugira ngo dushake ibyo kurya mu gitondo bya ngombwa, hanyuma tugere aho ikoraniro ribera hakiri igihe gihagije cyo kwishimira gushyikirana n’abandi bazaba baje mu ikoraniro. Izindi nyungu zibonerwa muri ubwo buryo bushya, ni uko bitazongera kuba ngombwa ko imiryango y’aho ikoraniro ribera izajya ishyirwaho abantu kandi ngo ikingurwe hakiri kare, nko mu gihe abitangira gukora imirimo ihereranye n’ibyo kurya babyemererwaga hamwe n’imiryango yabo. Imiryango y’aho hantu izajya ikingurwa ku bantu bose saa 2.00 mbere ya sita, keretse abantu bake bazaba bahawe inshingano zihariye zibasaba kwinjira hakiri kare. Nk’uko bisanzwe bigenda ntabwo bizongera kuba ngombwa ko hagira uwo ari we wese wirukankira aho ikoraniro ribera ajya gushaka imyanya, kuko hazajya hateganywa intebe zihagije zihuje n’imbaga y’abantu bateganyijwe kuzakirwa.
10 Ikiruhuko cya saa sita kizajya kiba kigufi ku cyari gisanzwe gikoreshwa mu makoraniro yagiye aba.Icyakora, kizakomeza gutanga umwanya wo gufata akantu ko kwica isari mu gihe twitegura porogaramu ya nyuma ya saa sita, hamwe n’igihe cyo kugirana imishyikirano n’abandi.Abavandimwe bacu na bashiki bacu batuye mu mujyi uberamo ikoraniro cyangwa mu nkengero zawo, kandi bazajya bataha iwabo buri mugoroba, bazashobora gutegura ibyo kurya bike, ibyo abagize umuryango bose bazarya mu kiruhuko cya saa sita z’amanywa buri munsi.Wenda ibyo bishobora kuba nka sanduic n’imbuto, amandazi n’ibinyobwa. Abantu benshi bajya barya ibyo kurya ku manywa nk’ibyo ku kazi kabo k’umubiri.
11 Birumvikana ko bitazorohera abaterana baturutse mu duce two hanze y’umujyi ikoraniro riberamo, bityo rero bikazaba ngombwa guteganyambere y’igihe ibyo kurya bya saa sita. Wenda bashobora kuzana ibikoresho bimwe na bimwe bya ngombwa babivanye imuhira. Bamwe bashobora kubona ko ibyo kurya byoroheje bigizwe n’imbuto, imboga cyangwa isambusa byaba bihagije guhaza ibyo bakeneye, kandi nabyo bashobora kubizana babivanye iwabo. Ibindi dukeneye kurya mu kiruhuko cya saa sita buri munsi, dushobora kubigura mu maduka cyangwa se mu isoko ryo mu mujyi ikoraniro riberamo. Birumvikana ko abazaba bacumbitse muri za hoteli, mu ngo, cyangwase aho ikoraniro ribera, bitazabashobokera gukonjesha no gutegura ibyo kurya byinshi.
12 Mu rwego rw’ibyibutswa, muramenye, MURAMENYE NTIMUZATEKERE MU MACUMBI YANYU, keretse hari igikoni cyabiteganyirijwe. Kuhatekera biteza akaga kandi ntibyemewe, ndetse bishobora no kugira icyo byangiza muri icyo cyumba, kikaba cyajyaho ibizinga n’amavuta. Komite z’amakoraniro zizamenyesha abazacumbika aho ikoraniro ribera ibihereranye n’ibihaboneka. Niyo mpamvu ari iby’ubwenge kugura ibyo kurya bitangirika, nk’ubunyobwa, ibisuguti, cyangwa se ukaba wahitamo kuzana ibyokeje, nk’imigati, ibitumbuwa, cyangwa twa keki. Niba mwifuje ibyo kurya bya saa sita, nka sanduic, wenda mushobora kubigura, bityo ntibibe ngombwa ko muteka aho mucumbitse.
13 Kubere ko mu by’ukuri, aho ikoraniro ribera ari nk’Inzu y’Ubwami nini mu gihe cyikoraniro, ni iby’ubwenge nanone kwirinda kuhahindura nk’aho kwidagadurira mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita. Kandi kimwe n’uko tutarya mu gihe cy’amateraniro abera mu Nzu y’Ubwami, ntituzarya cyangwa ngo tunywe mu gihe cya porogaramu y’ikoraniro. Nyamuna ntimuzazane ibikoresho binini birenze urugero, kuko bishobora guteza impanuka no gufata umwanya minini hagati y’intebe; ntibigomba gushyirwa hejuru yazo. Wenda byarushaho kuba byiza gukoresha udushashi cyangwa se udufuka dukoze mu mpapuro mu kujyana ibyo kurya biri bukenerwe mu kiruhuko cya saa sita. Icyo wakoresha cyose kigomba kuba ari gito ku buryo gishobora gukwirwa munsi y’intebe yawe.
14 Nanone kandi, tugomba kwitondera ubwoko bw’ibikoresho birimo ibinyobwa duhitamo kuzana aho ikoraniro ribera. Ibinyobwa bishyushye bishobora gushyirwa muri za terimosi. Ibirahuri n’amacupa y’ubwoko ubwo ari bwo bwose bishobora kuba byateza impanuka. Ku bw’ibyo, ni byiza ko mu guhitamo amacupa ayo ari yo yose yo gushyiramo ibinyobwa, wabigirana ubwitonzi cyane.
15 Mu by’ukuri, dushobora kwiyumvisha ubwenge burangwa mu buryo nk’ubwo buvuguruwe. Twese tuzashobora kwita mu buryo bwuzuye ku bihereranye no kungukirwa mu by’umwuka- ikaba ari yo ntego nyakuri ituma dukoranira hamwe. Izo nyungu zibonerwa mu mishyikirano tugirana n’abandi no muri porogaramu ubwayo. Bityo, aho kuva aho ikoraniro ribera mu kiruhuko cya saa sita tujya gushaka ibyo kurya, mbega uburyo twazungukirwa tuzanye ikintu runaka. Ibyo bizatuma dushobora kugirana imishyikirano n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi binatume tudacikanwa porogaramu iyo ari yo yose ya nyuma ya saa sita.
16 Kubrea ko tuzaba twubatswe mu buryo bw’umwuka mu gukurikira porogaramu ya nyuma ya saa sita, bizatuma bbakomeza kwishimira imishyikirano ya Gikristo hamwe n’ibiganiro byerekeye ibintu byiza bizaba byizwe, mu gihe bazaba bafata ibyo kurya bikomeye kurushaho muri za resitora z’iwabo bari kumwe n’abagize imiryango hamwe n’incuti zabo. Abandi nabo bashobora kuzagira ibyo bagura mu maduka y’imbuto n’imboga, cyangwa se mu isoko. Abazashobora kujya bataha mu ngo zabo, bashobora kuzahitamo kujya barya ibyo kurya bya nimugoroba iwabo, nk’uko bajya babigenza mu minsi yindi bari ku kazi k’umubiri cyangwa mu murimo wo kubwiriza.
17 Mu by’ukuri, twishimira ibirori byo mu buryo bw’umwuka tugira turi mu makoraniro mato n’amanini, aho tugezwaho ibitabo bishya, inyigisho nziza n’inama z’ingirakamaro. Iyo migisha, ni yo buri wese yibuka, hamwe n’ibyishimo tugira byo kuba turi kumwe n’abandi bagaragu b’Imana bateraniye hamwe. Mu Migani 10:22 haravuga hati”umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho.” Ibyo biterwa n’uko, twe abagaragu ba Yehova, tutaza mu makoraniro tuzanywe n’ibintu by’umubiri no gushaka ibituma tugubwa neza. Tuza mu makoraniro dufite icyifuzo kirangwamo icyizere cyo kugira ngo turusheho kuyaboneramo inyungu zo mu buryo bw’umwuka nyinshi cyane uko bishoboka kose, kandi Yehova aratugororera cyane ku bw’uwo mwuka tugaragaza.—1 Tim 6:6-8; Heb 11:6.
18 Nanone, ibyo bihe byo guterwa inkunga bitwibutsa ibihereranye n’amajyambere y’isarura ryo mu buryo bw’umwuka (Yoh 4:35, 36). Amagambo abanza y’igice cya 54 cya Yesaya, aratumirira umuteguro wa Yehova ugereranywa n’umugore kwitegura kugira ukwiyongera gushimishije. Ukwiyongera kurushaho, ukwaguka no kubona imbaraga nshyashya, turabyiteze nk’uko Yesaya yabihanuye agira ati “agura ikibanza cy’ihema ryawe; rega inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo; ntugarukire hafi: wungure imigozi yawe, ibe miremire; ushimangire imambo zawe. Kuko uzarambura, ujya iburyo n’ibumoso.” Gusohozwa k’ubwo buhanuzi bushishikaje byatumye habaho ukwaguka gutangaje k’ugusenga k’ukuri tubona muri iki gihe.—Yes 54:1-4.
19 Mu by’ukuri, biragaragara ko gushyiraho iyo gahunda yindi y’ikoraniro yorohejwe bikubiyemo ubushishozi, ku buryo bitewe n’ibirangaza bike, bose bazashobora kwishimira porogaramu y’iby’umwuka yateguwe. Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azayiha imigisha, kuko izatuma turushaho guhihibikanira neza ukwiyongera kurenzeho. Mu kwita ku bikenewa, tuzashobora kwishimira iminsi yacu yateganyirijwe imishyikirano irangwamo ibyishimo, hamwe n’ibintu byiza by’umwuka. Dusenga tubikuye ku mutima dusaba ko Yehova yaha imigisha imihati yacu yose mu gihe dukomeza guteranira hamwe kandi tukagaburirwa ku meza ya Yehova.—Gereranya no Gutegeka 16:14, 15.
Inyungu Zibonerwa mu Kutagira Gahunda y’Imirimo Ihereranye n’Ibyo Kurya
◼ Imirimo ikorwa mber, hagati, na nyuma ya porogaramu iba mike, bityo bigatuma kugirana imishyikirano byiyongera.
◼ Nta bikoresho by’imirimo ihereranye n’ibyo kurya byo gufatwa neza.
◼ Abantu benshi kurushaho babona uko bita mu buryo bwuzuye kuri Porogaramu y’iby’umwuka.
◼ Haboneka abitangira gukora imirimo bensihi kugira ngo bunganire izindi nzego z’imirimo.
◼ Hazaboneka igihe kinini kurushaho cyo gukurikirana
Ibindi bintu bya Gitewokarasi.
Urugero rw’Ibyo Kurya Twazana ku bw’Ikiruhuko cya Saa Sita
◼ Ibintu bidakomeye, byoroheje, kandi birimo intungamubiri byo kurya saa sita.
◼ Ubunyobwa, amandazi, imbuto, ibigori byokeje, isambusa.
◼ Ibinyobwa bishyushye muri za terimosi.
◼ Za fanta, imitobe, cyangwa amazi yashyizwe mu macupa.
Ibitagomba Kuzanwa Aho Ikoraniro Ribera.
◼ Ibinyobwa bisindisha
◼ Ibikoresho bishyirwamo ibyo kurya binini birenze urugero.