Ikoraniro ry’lntara “Intumwa z’Amahoro y’lmana” ryo mu Mwaka wa 1996
1 Nta gushidikanya ko porogaramu y’ikoraniro ry’intara ry’uyu mwaka izadufasha kubungabunga amahoro yacu ava ku Mana, kandi ikazasobanura uruhare rwacu mu gufasha abandi kugira ngo babone ayo mahoro. Nk’uko byatangajwe, umutwe waryo uravuga ngo “Intumwa z’Amahoro y’lmana.” Mbese, wakoze gahunda kugira ngo hatagira ikigucika muri iyo porogaramu?
2 Porogaramu y’lminsi Itatu: Tuzi ko uzishimira mu buryo bwimbitse ikoraniro ry’uyu mwaka, kandi ko uzasubira imuhira wagaruye ubuyanja (2 Ngoma 7:10). Uyu mwaka na bwo tuzagira porogaramu y’iminsi itatu. Mbese, wamaze gukora gahunda yo kubona uruhushya rwo ku kazi aho ukora, kugira ngo uzashobore guterana igihe cyose? Amwe mu makoraniro ashobora kuzaba mbere y’uko amashuri afunga. Niba ufite abana ku ishuri, mbese waba waramenyesheje abarimu babo mu kinyabupfura, ubabwira ko batazaboneka ku ishuri ku wa Gatanu bitewe n’icyo gikorwa cy’ingenzi cy’imyitozo yabo y’idini?
3 Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 1996, werekana urutonde rw’amatariki n’aho amakoraniro yose azabera muri Afurika y’i Burasirazuba. Kugeza ubu, umwanditsi w’itorero ryanyu yabamenyesheje aho muzateranira. Uretse iry’Icyongereza, hazaba n’amakoraniro mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Ikiganda, Igiswayire, n’lmvugo y’Inyamerika Ikoresha Ibimenyetso.
4 Muri iyo minsi yose uko ari itatu, porogaramu izajya itangira saa 3:30 za mu gitondo, hanyuma irangire ku cyumweru hafi saa 10:00 za nimugoroba. Imiryango izajya ifungurwa saa 2:00 za mu gitondo. Abahawe imirimo yihariye ni bo bonyine bazemererwa kwinjira mbere y’icyo gihe, kandi abo ntibazemererwa gufata imyanya kugeza igihe aho bazateranira hazaba hakinguriwe buri wese. Mbese, tuzagaragariza ubugwaneza abavandimwe bacu bageze mu za bukuru n’ab’ibimuga, dusiga imyanya ahantu hameze neza kandi haboneye? Wibuke ko ‘urukundo rudashaka ibyarwo.”—1 Kor 13:4,5; Fili 2:4.
5 Mbese Uzatyazwa? Nyuma yo kuvuga amagambo yo mu Migani 27:17 agira ati “uko icyuma gityaza ikindi, niko umuntu akaza mugenzi we,” Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1993 (mu Gifaransa no mu Giswayire) wagize uti “tumeze nk’ibyuma bikeneye gutyazwa buri gihe. Kubera ko kugaragariza Yehova urukundo no gufata ibyemezo bishingiye ku kwizera kwacu byumvikanisha ko dutandukanye n’isi, tugomba buri gihe kugira imyifatire itandukanye, mu rugero runaka, n’iy’abandi bantu muri rusange.” Ni gute dushobora gushyira mu bikorwa iyo nama?
6 Twitandukanyije kandi tugomba gukomeza kwitandukanya n’isi. Imihati ya buri gihe yo kubigeraho, igomba gukomeza gukorwa niba dushaka kugira ishyaka ry’imirimo myiza (Tito 2:14). Ni yo mpamvu ingingo y’ Umunara w’Umurinzi yavuzwe haruguru yakomeje ivuga iti “iyo turi hamwe n’abandi bakunda Yehova, turatyazanya—duterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.” Ikoraniro ry’intara ni kimwe mu byaringanijwe na Yehova kugira ngo ridufashe gukomeza gutyara mu buryo bw’umwuka. Ntidushobora kwemera ko hagira igice icyo ari cyo cyose cy’iyo porogaramu cyaducika.
7 Umuntu w’Umunyabwenge Azumva: Kumva ni umwuga tugomba kwihingamo. Byavuzwe ko umuntu ufite ubwenge buciriritse yibuka hafi icya kabiri gusa cy’ibyo yumvise—n’ubwo yaba yibwira ko yateze amatwi yitonze mu rugero rungana iki. Kubera ko turi mu gihe cyiganjemo ibirangaza, rimwe na rimwe dushobora kugira ingorane yo kwita ku bintu igihe kirekire. Mbese, dushobora kugerageza kongera ubushobozi bwo gukurikirana ibintu, cyane cyane igihe twicaye mu mbaga y’abantu benshi duteze amatwi umuntu uvuga? Mbese, mu gihe usabwe gusubiramo mu magambo ahinnye ibyavuzwe muri porogaramu ya buri munsi, nyuma ugarutse imuhira uvuye mu ikoraniro, washobora kubikora? Ni gute twese dushobora kongera ubushobozi bwacu bwo gutega amatwi no kwita kuri buri gice cyatanzwe muri porogaramu y’ikoraniro tubigiranye ubwitonzi?
8 Ugushishikarira ibintu kuvuye ku mutima ni ingenzi, kubera ko kudahari impano tuvana ku Mana yo kwibuka itakora neza. Urugero, uko umuntu arushaho gushishikazwa n’ingingo runaka, ni ko kwibuka ingingo z’ingenzi za disikuru cyangwa igice cya porogaramu birushaho kumworohera. Icyakora, akenshi biterwa no kwita cyane kuruta uko bisanzwe, ku bintu tuba tugize igikundiro cyo kumva mu makoraniro y’intara. Uburyo dushishikarira ibintu tubikuye ku mutima n’uburyo twita kuri buri gice cya porogaramu y’ikoraniro, bifitanye isano n’imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka n’ibyiringiro byacu by’igihe kizaza. Mu makoraniro, twigishwa inzira za Yehova kandi duhabwa amabwiriza ku bihereranye no gusohoza umurimo urokora ubuzima (1 Tim 4:16). Tekereza wowe ubwawe uramutse uri nk’ubwato buri mu nyanja irimo umuhengeri. Amasezerano ya Yehova ni inkingi ikomeye y’ibyiringiro. Niba umuntu atitaye kuri porogaramu za Gikristo kandi akareka ubwenge bwe bukazerera, ashobora gutakaza ingingo z’ingenzi z’inama n’inyigisho zashoboraga kumurinda akababaro gaterwa no kurohama mu buryo bw’umwuka.—Heb 2:1; 6:19.
9 Mu bice byinshi by’isi, abavandimwe bacu bakoresha imihati ikomeye yo mu buryo bw’umubiri kugira ngo bajye mu materaniro. Biratangaje kubona ukuntu bakurikira cyane mu makoraniro. Ariko kandi, hari abantu bamwe na bamwe barangaza abandi, basakurisha ibintu impande z’ahabera ikoraniro mu gihe hatangwa za disikuru. Abandi baza bakererewe. Mu makoraniro amwe yashize, byari biruhije kugira icyo wumva mu minota mike ibanziriza porogaramu, kubera ko abantu benshi babaga bagendagenda mu birongozi n’inyuma y’aho abantu bicara. Ubusanzwe, ibyo ntibikorwa n’abavandimwe bahawe imirimo cyangwa ababyeyi b’abagore bita ku byo abana babo bato bakeneye. Ibirangaza abantu byinshi bituruka ku bantu baba basakuza gusa. Uyu mwaka, Urwego Rushinzwe Kwakira Abantu ruzarushaho kwita kuri icyo kibazo, kandi twiringiye ko bose bazicara, mu gihe uhagarariye ikoraniro azaba abidusabye. Ukwifatanya kwanyu muri urwo rwego kuzishimirwa cyane.
10 Ni ibihe bitekerezo by’ingirakamaro bizadufasha kurushaho kwita kuri porogaramu y’ikoraniro kandi tukibuka ibintu byinshi mu byavuzwe? Ibyavuzwe mu myaka yashize bikwiriye gusubirwamo: (a) Erekeza ibitekerezo ku mpamvu y’ingenzi itumye ujya ahabereye ikoraniro. Si ukujya mu kiruhuko, ahubwo ni ugutega amatwi no kwiga (Guteg 31:12). Gerageza kubona ikiruhuko gihagije buri joro. Niba uza mu ikoraniro unaniwe cyane, gukurikira bizakugora. (b) Ishakire igihe gihagije cyo guhagarika imodoka yawe aho igomba guhagarara kandi wicare mbere y’uko porogaramu itangira. Kuza mu myanya ku munota wa nyuma bizatuma ucikanwa n’ibintu bimwe na bimwe byo mu gice kibanza. (c) Andika ingingo z’ingenzi mu magambo ahinnye. Kwandika ibintu byinshi bishobora kukubera imbogamizi ku buryo udatega amatwi neza. Mu gihe wandika, kora uko ushoboye kugira ngo udacikanwa n’izindi ngingo bitewe n’uko wahugiye mu kwandika. (d) Igihe igice cy’ikoraniro gitangiye, kigirire amatsiko menshi. Ibaze uti ‘ni iki nshobora kwiga muri iki gice cyatuma ndushaho kwishimirwa na Yehova kandi kikongera urukundo mufltiye? Ni gute iyo nyigisho ishobora kumfasha kugaragaza umuntu mushya mu buryo bwuzuye kurushaho? Ni gute ibyo bizamfasha kugira amajyambere mu murimo wanjye?’
11 Imyifatire Yizihiza Umurimo Wacu: Pawuio yateye Tito inkunga yo kwiyerekana ko ari “i[cy]itegererezo cy’imirimo myiza.” Mu kwerekana ko aboneye mu iyigisha rye, Tito yashoboraga gufasha abandi ‘kwizihiza muri byose inyigisho z’lmana, Umukiza wacu’ (Tito 2: 7,10). Buri mwaka, duhabwa amabwiriza yuje urukundo, ahereranye n’impamvu imyifatire irangwa no kubaha Imana ari iy’ingenzi igihe tujya n’igihe tuva mu ikoraniro, kimwe n’igihe turi mu mahoteli no muri za resitora ham we no mu ikoraniro ubwaryo. Umwaka ushize na bwo, twumvise ibitekerezo bisusurutsa bihimbaza Imana yacu.
12 N’ubwo mu makoraniro yacu, hatakiriho gahunda y’ibyo kurya, hatangwa amafaranga menshi ku bihereranye no kwishyura ahabereye ikoraniro, ahagenewe guhagarika imodoka, no kwita ku bintu binyuranye. Impano zacu dutanga ku bushake, zikoreshwa kuri ibyo biba byakoreshejwe. Hari mushiki wacu umwe wigeze kuzana n’abana be b’ingimbi n’abangavu mu ikoraniro baflte umutungo uciriritse. Nyamara, we n’abo bana baje gutanga impano nkeya. Icyo buri muntu ahitamo gukora muri urwo rwego, ni ibireba umuntu ku giti eye, ariko tuzi ko mwishimira ibyo byibutswa.—Ibyak 20:35; 2 Kor 9:7.
13 Tumenyekana Binyuriye ku Myambarire: Imyambarire yacu ihishura byinshi ku bo turi bo n’ibyiyumvo tugira ku bandi. Abenshi mu ngimbi n’abangavu hamwe n’abakuze bakikijwe n’abantu baharara, bagira imyambarire y’akahebwe ku ishuri cyangwa aho bakorera akazi. Buri mwaka imideri y’imyambarire irushaho gukabya, ndetse ugasanga iteye ishozi. Niba tutabaye maso, dushobora kwigana mu buryo bworoshye bagenzi bacu tungana b’isi, tukaba twakwambara nka bo. Imideri myinshi ntikwiriye kwambarirwa aho duteraniye dusenga. Inyandiko yakiriwe nyuma ya rimwe mu makoraniro yabaye mu mwaka ushize, yashimagizaga porogaramu, ariko iza kongeraho igira iti “nibajije impamvu hari urubyiruko rw’abakobwa rwambaye imyambaro migufl cyane, imyambaro igaragaza igituza cyane, n’isatuye cyane.” Mu by’ukuri, twese twifuza kwambara mu buryo bukwiranye n’abakozi b’Abakristo, haba mu ikoraniro no mu gihe turi kumwe n’abandi nyuma ya porogaramu. Buri gihe, byaba byiza gutekereza ku nama y’intumwa Pawuio ireba Abakristo yo kwambara “imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda.”—1 Tim 2:9.
14 Ni nde wagombye kugena imyambaro “ikwiriye”? Kuba ikwiriye bisobanura “kutabura ikinyabupfura cyangwa kutabangamira abandi.” Nanone, inkoranyamagambo isobanuza ijambo gikwiriye “kiboneye.” Nta bwo Sosayiti cyangwa abasaza bagomba gushyiraho amategeko arebana n’imyambarire cyangwa kwirimbisha. Nyamara se, ntibyagombye kugaragarira neza Umukristo ko imyambarire runaka idakwiriye cyangwa itaboneye? (Gereranya na Abafllipi 1:10.) Imyirimbishirize yacu n’imyambarire ntibyagombye gukurura ibitekerezo by’abandi mu buryo budakwiriye. Tugomba kuba abantu bashimishije ku isura, atari mu buryo bw’isi, cyangwa bubangamira abandi. Twebwe abakozi b’ubutumwa bwiza, uburyo twambara kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye igihe turi ahabereye ikoraniro ry’intara, bihesha Yehova icyubahiro kandi bikagaragaza neza umuteguro. Ku bw’ibyo, ababyeyi bazatanga urugero, kandi rero bazareba neza ko abana babo bambaye mu buryo buhuje n’icyo gihe. Abasaza bazakenera gutanga urugero rwiza kandi babe biteguye gutanga inama yuje urukundo mu gihe bibaye ngombwa.
15 Ibyuma Bifotora n’lbyuma Bifata Amajwi: Biremewe gukoresha ibyuma bifotora n’ibindi bifata amajwi, dupfa gusa kwerekana ko tuzirikana abandi bateranye. Mu gihe twaba tuzenguruka dufotora ibiganiro bitangwa, ntituzaba turangaza abandi bagerageza gutega amatwi byonyine, ahubwo natwe ubwacu dutakaza ibintu bimwe na bimwe biri muri porogaramu. Ubusanzwe, twungukirwa byinshi mu ikoraniro, dutegera amatwl abatanga disikuru kandi twandika ibintu by’ingenzi. Dushobora gufatira amajwi umuvandimwe cyangwa mushiki wacu waheze mu buriri; nyamara ariko mu gihe twaba tubylkorera, hari ubwo dushobora kugera imuhira tugasanga tutabona igihe cyo gusubira mu byo twamaze amasaha menshi dufata bigize porogaramu. Nta gikoresho icyo ari cyo cyose gifata amajwi kigomba gucomekwa ku nsinga zijyana amashanyarazi cyangwa amajwi, cyangwa ngo hagire ibizitira inzira, cyangwa se aho abantu banyura, cyangwa ngo bibuze abandi kureba.
16 Imyanya yo Kwicaramo: Dukomeje kuvuga ko hari amajyambere yakozwe mu bihereranye no guteganya imyanya yo kwicaramo. Umwaka ushize, abenshi muri mwe mwakurikije aya mabwiriza: INTEBE ZISHOBORA GUFATIRWA ABO MU MURYANGO WAWE GUSA, WENDA N’ABO WABAUTWARA MU MODOKA YAWE. Wenda murabona ko ibyo bitaremereye, kuko benshi bakurikije ayo mabwiriza yumvikana. Ndetse icy’ingenzi kurushaho, ukuganduka kwanyu kwashimishije Yehova n“umugaragu ukiranuka,’ utanga ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka.—Mat 24:45.
17 Hari umubare munini w’abavandimwe baflte ibyo bakeneye mu buryo bwihariye ku bihereranye n’ubuzima bwabo. Bamwe baza mu ikoraniro bari mu igare ry’ibimuga, kandi bakeneye kwitabwaho n’abantu bo mu muryango. Abandi bafata imiti inyuranye y’indwara zidakira, nk’ibibazo by’umutima cyangwa indwara zifata mu buryo butunguranye. Mu by’ukuri, kubona abo bavandimwe na bashiki bacu baza mu ikoraniro, biyemeje kudahomba ifunguro iryo ari ryo ryose ryo mu buryo bw’umwuka, bisusurutsa umutima wacu. Icyakora, hagiye habaho ingorane y’uko abantu bamwe barwara mu gihe cy’ikoraniro, nta bantu bo mu muryango cyangwa abagize itorero bo kubafasha. Mu bihe bimwe na bimwe, ubuyobozi bw’ikoraniro bwasabwaga kwitabaza abashinzwe ubuvuzi bw’ibanze, kugira ngo bajyane umuvandimwe cyangwa mushiki wacu kwa muganga. Inshingano yo kwita ku bantu baflte indwara idakira, igomba kwitabwaho mbere na mbere n’abantu bo mu muryango n’abo bafitanye isano rya bugufl. Urwego rushinzwe Ubufasha bw’ibanze ntirufite ubushobozi bwo kwita ku bantu baflte indwara zidakira. Niba umuntu wo mu muryango wawe akeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, reba neza ko atari wenyine igihe akeneye ubufasha mu buryo bwihutirwa. Ikindi kandi, nta gahunda yateganijwe mu makoraniro yo kugena ibyumba byihariye byo kwakira abantu baflte ibibazo by’ubwivumbure bw’umubiri, byababuza kubona aho bicara mu byicaro rusange. Abasaza bazakenera kumenyeshwa abo ari bo bose mu itorero ryabo baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, ku bihereranye n’ubuzima bwabo, hanyuma bagakora ku buryo hakorwa gahunda mbere y’igihe yo kwita ku byo bakeneye.
18 Ibyo Kurya Bikenewe mu Ikoraniro: Hatanzwe ibisobanuro bishimishije ku bihereranye n’inyungu zo kwizanira ibyo kurya. Umuvandimwe umwe yaranditse ati “nshobora kubona mu buryo bugaragara inyungu nyinshi zo mu buryo bw’umwuka muri ibyo. Icyo gihe cyose hamwe n’imbaraga, bishobora ubu kwerekezwa ku bintu by’umwuka. Sinigeze numva amagambo mabi avugwa kuri ibyo.” Mushiki wacu yaranditse ati “mwebwe bavandimwe bakundwa mudutera inkunga twe Abakristo, umuntu ku giti eye binyuriye ku rugero muduha, yo kwisuzuma no kwishakira uburyo bwo koroshya ubuzima bwacu maze tukongera umurimo wacu wa gitewokarasi.” Umugenzuzi usura amatorero yanditse ku bihereranye na gahunda yo gutanga ibyo kurya muri aya magambo agira ati “gahunda ya mbere yatumaga umubare munini w’abavandimwe batakaza porogaramu yose y’ikoraniro.” Ku bihereranye n’ibyo kurya abavandimwe bazanye, umusaza umwe yaranditse ati “bari baflte ibyo bakeneye rwose kandi ntibagombaga kubitegerereza ku murongo.” Ubwa nyuma y’aho, undi mushiki wacu yanditse agira ati “nyuma y’amateraniro hari amahoro n’ituze kandi hari umwuka mwiza.” Ni koko, buri wese yashoboraga kuzana ibihagije kugira ngo bize gutuma ashobora gukurikirana gahunda, mu gihe cya nyuma ya saa sita. Benshi bavuze ko babonye igihe kinini cyo gusura incuti.
19 Nanone nta rwego rushinzwe gutanga ibyo kurya ruzahaba uyu mwaka. Wenda ushobora gufata iminota mike yo gusuzuma umugereka w’ Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 1995, ku maparagarafu ya 12, 13 ku bihereranye n’inama zerekeye ibiribwa by’ingirakamaro kandi biflte intungamubiri bishobora kujyanwa mu ikoraniro. Mwibuke ko nta binyobwa bisindisha bigomba kuzanwa ahabereye ikoraniro. Niba ibikonjesha bito bikenewe, bigomba kujya munsi y’aho wicaye. Zirikana ko mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita hari igihe gihagije cyo kurya no kunywa ibyo wazanye. Nk’uko biri ku Mazu y’Ubwami igihe cy’amateraniro, twirinda buri gihe kurya mu gihe cy’ibiganiro by’ikoraniro. Bityo, tugaragaza ko twubahiriza gahunda yakozwe yo gusenga, n’ibyo kurya by’umwuka bitangwa.
20 Ibindi byibutswa by’inyongera, ni uko ari nta we ugomba gutekera ahabereye ikoraniro cyangwa mu byumba by’amahoteli, keretse hari igikoni cyabiteganirijwe. Ni byiza kuzirikana ko igihe cyateganirijwe ikiruhuko cya saa sita, cyagenewe kugira ngo tugire akantu ko kurya koroheje dufata kandi tugire imishyikirano ya gitewokarasi hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Twebwe ubwoko bwa Yehova, tuzi ko ibyo kurya by’umwuka tubonera mu makoraniro biflte akamaro k’ibanze ugereranyije n’ibintu by’umubiri, bityo twagombye gukora gahunda tubizirikana.
21 Vuba aha, Amakoraniro y’Intara ya mbere “Intumwa z’ Amahoro y’lmana” azatangira. Mbese, wabawararangije imyiteguro yawe kugira ngo uzayifatanyemo, kandi se waba ubu witeguye kumara iminsi itatu wishimana na bagenzi bawe, kandi wishimira ibintu byiza byo mu buryo bw’umwuka? Turasaba Yehova tubivanye ku mutima ko yaha imigisha imihati yanyu yo guterana ikoraniro ry’uyu mwaka.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Ibyibutswa by’lkoraniro ry’lntara
Umubatizo: Abakandida bo kubatizwa bagomba kwihatira kugera mu myanya yabo mbere y’uko porogaramu itangira ku wa gatandatu mu gitondo. Byaragaragaye ko hari abambara imyambaro itiyubashye kandi idakwiriye. Cyane cyane bashiki bacu bazareba mbere niba imyambaro bagennye kwambara ikwiriye no mu gihe itose. Uwiteguye kubatizwa wese agomba kuzaza yitwaje imyenda yo kujyana mu mazi ikwiriye hamwe n’igitambaro cy’amazi. Abasaza b’itorero bazasuzumana n’umukandida witeguye kubatizwa ibibazo byo mu gitabo Umurimo Wacu, kugira ngo barebe ko buri wese asobanukiwe izo ngingo. Nyuma ya disikuru n’isengesho rizatangwa na nyir’ugutanga disikuru, uhagarariye porogaramu azaha abari bubatizwe amabwiriza mu magambo ahinnye, nyuma aririmbishe indirimbo. Hanyuma yo kuririmba igitero cya nyuma, abashinzwe kwakira abantu bazayobora abajya ku batizwa aho kwibirizwa. Kubera ko umubatizo ushushanya kwitanga k’umuntu, icyo kikaba ari igikorwa cya bwite hagati y’umuntu ubwe na Yehova gusa, nta mubatizo uteganijwe witwa ko ngo ari uw’abifatanyije, aho ababatizwa babiri cyangwa se barenga bahoberana cyangwa bagahana imikono mu gihe babatizwa.
Udukarita Twambarwa: Nyamuna uzambare agakarita k’umwaka wa 1996 mu gihe cy’ikoraniro, igihe uzaba ujya cyangwa uva aho ikoraniro rizabera. Akenshi ibyo bituma dutanga ubuhamya bwiza igihe turi mu rugendo. Usabwe kuzashakira utwo dukarita mu itorero ryanyu, kuko tutazaboneka mu ikoraniro. Ntuzategereze ko hasigara iminsi mike mbere y’ikoraniro kugira ngo ubaze amakarita yawe n’ay’umuryango wawe. Uzibuke kwitwaza n’lkarita yawe y’ubu y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Rare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi. Abagize umuryango wa Beteli n’abapayiniya, bagombye kwitwaza amakarika yabo.
Indirimbo: Indirimbo zikurikira ni zo zatoranyirijwe porogaramu y’uyu mwaka: 8, 15, 16, 26, 38, 42, 59, 111, 123, 127, 159, 170, 174, 187, 207, 211, 212, 215. Abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda y’imiryango, bashobora kwifuza kwitoza kugira ngo bazifatanye mu buryo bwuzuye, baririmba indirimbo zose za porogaramu y’ikoraniro.
Abitangira Gukora Imirimo: Kubera ko ari nta mirimo igihari ihereranye n’ibyo kurya, benshi mu bakoraga muri urwo rwego ubu bashobora kubona ko bakwitangira gukora ahandi. Mbese, ushobora guteganya igihe runaka cyo gufasha muri kimwe mu bice bishinzwe imirimo mu ikoraniro? Gufasha abavandimwe bacu, n’ubwo byamara amasaha make gusa, bishobora kuba ingirakamaro cyane kandi bikazana ibyishimo mu rugero runaka. Niba washobora gutanga ubufasha, bimenyeshe Ubuyobozi Bushinzwe Ibihereranye n’lmirimo Ikorwa n’Ababyitangiye aho ku ikoraniro. Abana bari munsi y’imyaka 16 na bo bashobora kugira icyo bunganira mu mirimo ikorwa, bari munsi y’ubuyobozi bw’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuze babashinzwe.
Icyitonderwa: Dukomeze kuba maso ku bibazo bishobora kuvuka, kugira ngo twirinde ingorane zitari ngombwa. Akenshi, abajura n’abandi bantu b’abahemu bibasira abantu batamenyereye imimerere yo muri ako karere. Buri gihe ujye usiga ukinze imodoka yawe kandi ntuzagire icyo usiga ahagaragara cyatuma abantu bayimena. Abajura n’abakora mu mifuka baba barekereje bahanze amaso ahabera amakoraniro manini. Nta bwo rero byaba ari iby’ubwenge kugira ikintu icyo ari cyo cyose giflte agaciro usiga aho wicara. Ntushobora kwiringira ko uwo mwicaranye wese ari Umukristo. Ni kuki wagira uwo uha urwaho? Hari raporo zagiye zitugeraho zihereranye n’abantu bamwe bo hanze bagiye bagerageza gushimuta abana. MUJYE MUKURIKIRANIRA HAFI ABANA BANYU BURI GIHE.
Ikindi cyihanangirizwa, ni ukwirinda gupakira abantu barenze urugero mu modoka zakodeshejwe cyangwa se zateganijwe n’itorero kugira ngo zijyane abantu mu ikoraniro. Ibyiza ni ugukoresha amafaranga arenze ayateganirijwe urugendo, aho kurenga ku mategeko ya Kayisari, cyangwa se ikibi gikabije, ngo tube twashyira abavandimwe mu kaga ko kuba bagerwaho n’impanuka, ndetse hakaba hari n’uwatakaza ubuzima bwe bitewe no gupakira abantu benshi birenze urugero, cyangwa se gutera umushoferi inkunga yo kongera umuvuduko kugira ngo mugere aho mujya hakiri kare cyane (Rom 13:1-7; Guteg 21:1-9). Ibintu nk’ibyo, abavandimwe bafite inshingano baba bari muri izo modoka, bagomba kutishisha kubitangaho inama babigiranye urukundo mu gihe bibaye ngombwa.