Amakoraniro yacu y’intara ni ikintu gikomeye gishyigikira ukuri
1. Ni izihe nyigisho zo mu buryo bw’umwuka Abisirayeli baganiragaho kandi bakazitekerezaho mu gihe cy’iminsi mikuru?
1 Abisirayeli ba kera bateraniraga hamwe incuro eshatu mu mwaka kugira ngo bizihize iminsi mikuru. Nubwo abagabo ari bo bonyine basabwaga kuyijyamo, akenshi abagize umuryango bose bajyaga i Yerusalemu kugira ngo bungukirwe n’ayo makoraniro yabaga ashimishije (Gut 16:15, 16). Iyo minsi mikuru yatumaga babona uburyo bwo gutekereza ku nyigisho zo mu buryo bw’umwuka no kuziganiraho. Zimwe muri izo nyigisho ni izihe? Imwe muri zo, ni uko Yehova ari Imana igira ubuntu kandi itanga yishimye (Gut 15:4, 5). Indi nyigisho ni uko ashobora kutuyobora kandi akaturinda (Guteg 32:9, 10). Nanone, iyo minsi yafashaga Abisirayeli kwibuka ko bitirirwa izina rya Yehova bityo bakaba baragombaga kugaragaza gukiranuka kw’Imana mu mibereho yabo (Guteg 7:6, 11). Kimwe n’iyo minsi mikuru, muri iki gihe amakoraniro y’intara aba buri mwaka na yo atugirira akamaro.
2. Ikoraniro ry’intara rizadufasha rite gusobanukirwa ukuri?
2 Iyo porogaramu izatuma turushaho gusobanukirwa ukuri: Mu makoraniro y’intara, haba harimo za disikuru, darame, ibyerekanwa n’abagira ibyo babazwa. Ibyo byose bituma turushaho gusobanukirwa inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya n’uko twazishyira mu bikorwa (Yoh 17:17). Hari byinshi byamaze gukorwa mu rwego rwo kwitegura ikoraniro ry’intara ryegereje. Umuteguro wa Yehova urimo urategura porogaramu ihuje n’ibyo abantu bo ku isi hose bakeneye muri iki gihe (Mat 24:45-47). Ese waba ushishikajwe no kureba ibizabera muri iryo koraniro no gutega amatwi ibizahavugirwa?
3. Ni iki tugomba gukora kugira ngo twungukirwe n’ikoraniro?
3 Nitwifatanya mu ikoraniro mu minsi yose uko ari itatu kandi tugatega amatwi twitonze, tuzungukirwa cyane. Niba utarasaba konji, byaba byiza uhise uyisaba umukoresha wawe. Buri mugoroba ujye uruhuka neza kugira ngo ushobore gukurikira neza. Hari benshi babonye ko kureba utanga disikuru no kugira utuntu duke bandika bibafasha gukurikira neza. Ntugatume telefoni ikurangaza cyangwa ngo irangaze abandi. Jya wirinda kuvuga, kohererezanya ubutumwa bugufi, kurya cyangwa kunywa igihe uri mu ikoraniro.
4. Ababyeyi bafasha abana babo bate kugira ngo bungukirwe n’ikoraniro?
4 Mu myaka y’Amasabato, imiryango y’Abisirayeli yateraniraga hamwe kugira ngo abayigize basomerwe Amategeko ku munsi mukuru w’ingando. Babaga bari kumwe n’“abana . . . kugira ngo batege amatwi bige” (Guteg 31:12). Kubona abagize umuryango bicaranye, abakiri bato badasinzira kandi bateze amatwi bitonze, bitera inkunga rwose. Buri mugoroba mushobora kureba ibyo mwanditse, mukaganira ku bintu bishishikaje byavugiwe mu ikoraniro. “Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana.” Ku bw’ibyo rero, byaba byiza mu kiruhuko cya saa sita ababyeyi bagiye bita ku bana babo, hakubiyemo n’ab’ingimbi n’abangavu, aho kubareka ‘ntibabahane.’—Imig 22:15; 29:15.
5. Ni mu buhe buryo imyifatire myiza irimbisha ukuri igihe abavandimwe bacumbitse muri hoteli?
5 Imyifatire yacu myiza irimbisha ukuri: Kugira imyifatire myiza igihe turi mu mugi ikoraniro ryabereyemo, birimbisha ukuri (Tito 2:10). Iyo abacumbitse muri hoteli bubahiriza amategeko yayo, bakihangana kandi bakubaha abakozi bayo, abo bakozi na bo baba babibona (Kolo 4:6). Mu mwaka ushize, igihe intumwa z’ibiro by’ishami zajyaga gushaka hoteli abavandimwe bacumbikamo, umwe mu bayobozi bayo yarababwiye ati “iyo abantu banyu baje gucumbika muri hoteli yacu biradushimisha cyane kuko ari abantu beza. Bagira ikinyabupfura, bagwa neza, bubaha abakozi bacu buri gihe kandi bagafata neza aho bacumbitse.”
6. Ni mu buhe buryo imyambarire yacu irimbisha ukuri igihe turi mu mugi wabereyemo ikoraniro?
6 Iyo twambaye agakarita k’ikoraniro, bituma abantu bamenya ko habaye ikoraniro kandi bigatuma natwe abarijemo tumenyana. Nanone kukambara biba ari uburyo bwo kubwiriza abatwitegereza. Abantu bo mu mugi ikoraniro ryabereyemo bazibonera ko abarijemo bambaye neza, ko batandukanye n’ab’isi batita ku myambarire yabo, bambara imyenda ibyutsa irari ry’ibitsina yogeye mu isi (1 Tim 2:9, 10). Ku bw’ibyo rero, igihe turi mu mugi ikoraniro ryabereyemo tugomba kwita ku buryo twambara n’uko twirimbisha ndetse n’igihe tugiye gucumbika muri hoteli. Kuhagera twambaye ikabutura n’agapira ntibyaba byiyubashye. Niyo ikoraniro ryaba ryabereye ahantu hadasakaye, tugomba kwambara mu buryo bwiyubashye. Niba nyuma y’ikoraniro duhisemo guhindura imyenda kugira ngo tujye muri resitora, tugomba kwibuka ko twaje mu ikoraniro bityo ntitwambare uko twiboneye kose.
7. Ni iki cyadufasha kwishimira ubumwe bwacu bwa gikristo igihe turi mu ikoraniro?
7 Mu minsi mikuru yabaga buri mwaka, Abisirayeli bateranaga inkunga na bagenzi babo bahuje ugusenga babaga baturutse mu tundi duce twa Isirayeli no hirya no hino ku isi. Ibyo byatumaga bunga ubumwe (Ibyak 2:1, 5). Mu makoraniro y’intara ni ho tugaragariza mu buryo bwuzuye ko tugize umuryango w’abavandimwe. Icyo kintu gishimishije kigize paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka, akenshi gitangaza abatwitegereza (Zab 133:1). Aho kuva aho ikoraniro ribera mu kiruhuko cya saa sita tugiye kugura ibyokurya, byaba byiza tuje twitwaje utwo kurya tworoheje kugira ngo tubone uko dushyikirana n’abavandimwe na bashiki bacu bicaye hafi yacu.
8. Kuki twagombye kwitangira gukora imirimo igihe imimerere turimo ibitwemerera?
8 Akenshi, abatwitegereza batangazwa n’ukuntu amakoraniro yacu aba ateguye neza kandi afite gahunda, cyane cyane iyo bamenye ko ibihakorerwa byose bikorwa n’abitangiye gukora imirimo. Ese ushobora ‘kwitangira’ gukora imirimo mu ikoraniro (Zab 110:3)? Hari igihe abagize umuryango bose bitangira gukora imirimo kugira ngo ababyeyi batoze abana babo kwitanga. Niba ugira amasonisoni, kwitangira gukora imirimo mu ikoraniro ni bwo buryo bwiza bwo gushyikirana n’abandi. Hari mushiki wacu wagize ati “uretse abagize umuryango wacu n’incuti zibarirwa ku mitwe y’intoki nari mfite, nta bantu benshi nari mpazi. Ariko igihe nifatanyaga mu mirimo yo gukora isuku, nahahuriye n’abavandimwe na bashiki bacu benshi. Byari bishimishije cyane!” Kwaguka tukunguka izindi ncuti igihe twaje mu ikoraniro bizadushimisha cyane (2 Kor 6:12, 13). Niba utarigeze na rimwe witangira gukora imirimo, uzabaze abasaza icyo usabwa kugira ngo uyifatanyemo.
9. Vuga uko tuzatumira abandi kugira ngo baze mu ikoraniro.
9 Uzatumire abandi baze kumva ukuri: Nk’uko byagiye bigenda mu myaka yashize, muri iki gihe nabwo tuzatumira abantu mu ikoraniro hasigaye ibyumweru bitatu ngo ribe. Amatorero azihatira gutanga impapuro z’itumira mu ifasi yayo yose. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko tuzatanga impapuro z’itumira.”) Musabwe kuzaza mu ikoraniro mwitwaje impapuro zose z’itumira muzaba musigaranye. Izo mpapuro muzazikoresha mubwiriza mu buryo bufatiweho muri aho ikoraniro ribera.
10. Vuga inkuru z’ibyabaye zigaragaza ko gahunda yo gutumira abantu buri mwaka igira icyo igeraho.
10 Ese muri uyu mwaka abantu bazitabira gahunda yo kubatumira? Mu ikoraniro ry’intara, hari umuvandimwe ushinzwe kwakira abantu weretse umugabo n’umugore aho bicara. Bamubwiye ko bahawe urupapuro rw’itumira bakumva ibivugwamo bishishikaje. Bakoze urugendo rw’ibirometero 320 kugira ngo bagere aho ikoraniro ryari kubera. Nanone hari mushiki wacu wabwirizaga ku nzu n’inzu watumiye umugabo wasaga n’aho afitiye amatsiko iryo koraniro. Uwo mushiki wacu yafashe igihe cyo kuganira na we ku bikubiye muri urwo rupapuro. Nyuma y’iminsi mike, igihe uwo mushiki wacu yari mu ikoraniro, yabonye wa mugabo ari kumwe n’incuti ye bafite kimwe mu bitabo byari byasohotse muri iryo koraniro.
11. Kuki kujya mu makoraniro yacu y’intara aba buri mwaka ari iby’ingenzi?
11 Iminsi mikuru yari uburyo bwuje urukundo Yehova yari yarateganyije kugira ngo afashe Abisirayeli ‘kumukorera mu kuri kandi ari indakemwa’ (Yos 24:14). Mu buryo nk’ubwo, kujya mu makoraniro y’intara aba buri mwaka bidufasha ‘gukomeza kugendera mu kuri’ kandi ni ikintu cy’ingenzi mu bigize ugusenga kwacu (3 Yoh 3). Turifuza ko Yehova yazaha umugisha abantu bose bakunda ukuri mu mihati bazashyiraho kugira ngo baterane kandi bungukirwe mu buryo bwuzuye.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Kugira imyifatire myiza igihe turi mu mugi ikoraniro ryabereyemo, birimbisha ukuri
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Tuzatumira abantu mu ikoraniro hasigaye ibyumweru bitatu ngo ribe
[Agasanduku ko ku mapaji ya 3-6]
Ibyibutswa ku bihereranye n’ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2012
◼ Igihe cya porogaramu: Mu minsi yose uko ari itatu, porogaramu izajya itangira 8:20. Mu gihe uhagarariye icyiciro cya porogaramu avuze ko umuzika ugiye gutangira, twese twagombye kujya kwicara mu myanya yacu kugira ngo porogaramu itangire mu buryo bwiyubashye. Kuwa gatanu no kuwa gatandatu, porogaramu izajya irangira 3:55 naho ku cyumweru irangire 2:40.
◼ Parikingi: Ahantu hose hazabera amakoraniro, abantu bazajya bahabwa umwanya wo guhagarikamo ibinyabiziga byabo hakurikijwe igihe baziye.
◼ Gufata imyanya: Abo mwazanye mu modoka cyangwa abo mubana mu rugo cyangwa se abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya ni bo bonyine ushobora gufatira imyanya yo kwicaramo.—1 Kor 13:5
◼ Ibyokurya bya saa sita: Musabwe kuzitwaza ibyokurya bya saa sita aho kugira ngo muzave aho ikoraniro ribera mujya kubigura mu kiruhuko cya saa sita.
◼ Impano: Dushobora kugaragaza ko twishimira ikoraniro dutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, tukazitangira aho ikoraniro ribera.
◼ Impanuka hamwe n’imimerere ishobora gutungurana: Niba hari umuntu ufashwe n’indwara ari aho ikoraniro ribera, ujye uhita ubimenyesha umwe mu bashinzwe kwakira abantu ukuri hafi maze na we abimenyeshe Urwego Rushinzwe Ubufasha bw’Ibanze. Ibyo bizatuma abagize urwo rwego babishoboye basuzuma uburemere bw’icyo kibazo maze batange ubufasha.
◼ Ubuvuzi: Niba hari imiti usanzwe ukoresha, byaba byiza uje witwaje ihagije kuko aho ikoraniro rizabera nta miti ihaba.
◼ Amacumbi: Mu mwaka ushize, twese twishimiye ukuntu abavandimwe bacu batuye hafi y’aho amakoraniro yabereye bagaragaje urukundo n’umuco wo kwakira abashyitsi. Abo bavandimwe bitangiye gucumbikira abantu benshi baje mu makoraniro baturutse kure (Yoh 13:34, 35; 1 Pet 4:9; Ibyak 16:14, 15). Twizeye tudashidikanya ko no muri uyu mwaka amatorero azagaragaza umwuka nk’uwo wo kwakira abashyitsi, ategura amacumbi y’abantu benshi bazaza mu makoraniro. Ni iby’ingenzi ko byose bikorwa “mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.” Incuti zacu za kure “ntizizapfa kuza gusa” zitarabanje kutumenyesha, ziringiye ko nta kibazo zizagira cyo kubona aho ziba. Amatorero agomba kohereza mbere y’igihe umubare w’abantu bose bakeneye aho kurara, kugira ngo ushyikirizwe urwego rushinzwe amacumbi. Umwanditsi w’itorero azaba afite inshingano yo kohereza iyo mibare iba ikenewe cyane, no kugaragaza neza umubare w’abagabo, abagore n’abana bazaza. Abantu bazakirwa n’izo ncuti zabo zituye hafi y’aho ikoraniro rizabera, bazagaragaza ugushimira bita ku isuku y’inzu, kandi bakabafasha guhaha bakurikije uko amikoro yabo angana.
◼ Abitangira gukora imirimo: Umuntu wese ushaka kwitangira gukora imirimo agomba kubimenyesha Urwego rw’Abitangiye Gukora Imirimo mu ikoraniro. Abana batagejeje ku myaka 16 na bo bashobora gufasha, bagakora bayobowe n’ababyeyi babo cyangwa ababarera cyangwa undi muntu mukuru wahawe uburenganzira bwo kubitaho.
Uko tuzatanga impapuro z’itumira
Kugira ngo turangize ifasi yacu, twagombye kuvuga amagambo make. Wenda dushobora kuvuga tuti “muraho. Ubu ku isi hose harakorwa gahunda yo gutanga izi mpapuro z’itumira. Akira ubutumire bwawe. Ibindi bisobanuro birambuye urabisanga kuri urwo rupapuro.” Ujye utanga urwo rupapuro ufite akanyamuneza. Igihe utanga impapuro z’itumira mu mpera z’icyumweru, ujye utanga n’amagazeti aho ubona bikwiriye.