Amakoraniro y’intara ni igihe cyo gusenga Yehova twishimye
1. Iminsi mikuru Abisirayeli bagiraga ihuriye he n’amakoraniro y’intara aba muri iki gihe?
1 Buri mwaka, Yozefu na Mariya n’abana babo hamwe n’abandi bantu, barazamukaga bakajya i Yerusalemu kwizihiza iminsi mikuru. Muri iyo minsi mikuru, bo hamwe n’abandi bagaragu ba Yehova birengagizaga ibibazo byabo bya buri munsi, bakibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka kuko ari byo byari iby’ingenzi mu mibereho yabo. Iyo minsi mikuru yatumaga babona igihe cyo gutekereza no kuvuga uburyo Yehova agira neza kandi bagasuzuma Amategeko ye. Amakoraniro y’intara dutegereje azatuma tubona igihe nk’icyo cyo gusenga Yehova twishimye.
2. Ni iki twakora kugira ngo twitegure ikoraniro ry’intara ryegereje?
2 Tugomba kwitegura: Kuva i Nazareti ujya i Yerusalemu kandi ukagaruka, hari ibirometero 200. Urwo rugendo ni rwo abagize umuryango wa Yesu bakoraga. Nubwo tutazi umubare w’abana bavukanaga na Yesu, dushobora kwiyumvisha ukuntu Yozefu na Mariya byabasabaga kwitegura bihagije kandi bagashyiraho imihati myinshi. Ese mwaba mwariteguye bihagije kugira ngo muzifatanye mu ikoraniro ry’intara dutegereje rizamara iminsi itatu? Bishobora kuba ngombwa ko ufata konji cyangwa ko usaba uruhushya umukoresha wawe cyangwa se ukarusabira umwana wawe ku ishuri. Ese ushobora kwishyiriraho intego yo gufasha umuntu muteranira hamwe ukeneye gufashwa mu buryo bwihariye kugira ngo aze mu ikoraniro?—1 Yoh 3:17, 18.
3. Ni gute iminsi mikuru y’Abisirayeli yatumaga babona uburyo bwo gusabana na bagenzi babo?
3 Gusabana n’abandi: Iminsi mikuru y’Abayahudi yatumaga babona uburyo bwo gusabana na bagenzi babo bafatanyije gusenga Yehova. Nta gushidikanya ko abagize umuryango wa Yesu babaga bategerezanyije amatsiko kongera kubonana n’incuti zabo babaga badaherukana. Nanone kandi, iyo babaga bajya i Yerusalemu cyangwa bavayo n’igihe babaga bariyo, babonaga uburyo bwo kumenyana n’abandi Bayahudi cyangwa abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi.
4. Twagaragaza dute ko umuryango wacu w’abavandimwe bunze ubumwe ari uw’agaciro?
4 Aho kugira ngo umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge atugezeho ibivugirwa mu makoraniro binyuze mu nyandiko, ateganya ko duhurira hamwe kugira ngo tubyumvire muri disikuru zitangirwa muri ayo makoraniro. Impamvu ituma abigenza atyo, ni ukugira ngo duterane inkunga (Heb 10:24, 25). Ku bw’ibyo, itegure kugira ngo buri munsi uzajye ugere aho ikoraniro ribera hakiri kare, bityo ushyikirane n’abandi mbere y’uko uhagarariye icyiciro cya porogaramu avuga amagambo abimburira umuzika utumenyesha ko igihe cyo kwicara kigeze. Aho kugira ngo tuve aho ikoraniro ribera tugiye gushaka ibyokurya, duterwa inkunga yo kwitwaza ibyokurya byoroheje bya saa sita kandi tukaguma aho ikoraniro ribera kugira ngo twibwirane n’abandi kandi tuganire. Umuryango wacu w’abavandimwe bunze bumwe ni impano Yehova yaduhaye twagombye kubona ko ari iy’agaciro kenshi.—Mika 2:12.
5. Ni iki kizadufasha kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibizavugirwa mu ikoraniro?
5 Igihe cyo kwiga: Kuva Yesu akiri muto, yajyaga muri iyo minsi mikuru kugira ngo yige ibyerekeye se wo mu ijuru (Luka 2:41-49). None se twe n’imiryango yacu, ni iki kizadufasha kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibiganiro bizatangirwa mu ikoraniro? Mu gihe cya porogaramu, jya ukomeza kwicara kandi wirinde kuvuga bitari ngombwa. Ntukemere ko telefoni cyangwa ibindi bimeze nka yo bikurangaza cyangwa ngo birangaze abandi. Jya uhanga amaso utanga disikuru kandi ugire ibintu bike wandika. Jya wicarana n’abagize umuryango wawe kugira ngo urebe ko abana bawe bakurikira. Ku mugoroba mujye mufata akanya musubiremo ibintu byabashimishije byavugiwe mu ikoraniro.
6. Ni iki twagombye kuzirikana ku bihereranye n’imyambarire yacu n’uko twirimbisha?
6 Imyambarire no kwirimbisha: Iyo abacuruzi b’abanyamahanga banyuraga mu muhanda, bashoboraga guhita bibwira abagize umuryango wa Yesu hamwe n’abandi Bayahudi basengaga Yehova babaga bagiye mu minsi mikuru cyangwa bayivamo. Icyatumaga bahita babibwira, ni ukubera ko babaga barateye incunda ku myambaro yabo, kandi aho incunda zitereye bagateraho agashumi k’ubururu (Kub 15:37-41). Nubwo tutambara imyenda yihariye, abantu bazi ko twambara mu buryo bwiyubashye, ko duhora dukeye kandi dufite isuku. Twagombye kwita mu buryo bwihariye ku kuntu tugaragara mu gihe tujya mu ikoraniro cyangwa tuvayo cyangwa se mu gihe turi mu mugi ikoraniro ryabereyemo. Nubwo nyuma ya porogaramu dushobora guhindura imyenda, twagombye gukomeza kwambara imyenda yiyubashye kandi tukambara n’agakarita k’ikoraniro. Nitubigenza dutyo, bizagaragara ko dutandukanye n’abatari Abahamya kandi bikore ku mutima abatubona.
7. Kuki twagombye gusuzuma ibirebana no kwitangira gukora imirimo mu ikoraniro?
7 Hakenewe abitangira gukora imirimo: Kugira ngo ikoraniro rigende neza, haba hakenewe abitangira gukora imirimo benshi. Ese wakwitangira gufasha (Zab 110:3)? Imirimo ikorerwa aho amakoraniro abera na yo iba ikubiye mu murimo wera dukora kandi igira uruhare mu kubwiriza. Hari umuyobozi w’aho ikoraniro ryari ryabereye watangajwe n’abitangiye gukora imirimo basukuraga aho hantu ikoraniro ryari ryabereye. Uwo muyobozi yaranditse ati “nifuzaga kubashimira kubera iri teraniro ridasanzwe ugereranyije n’andi yose yabereye aha. Buri gihe najyaga numva bavuga ko Abahamya ba Yehova ari abantu bihariye, kuva kera bazwiho gusiga ahantu bateraniye hasukuye kurusha uko bahasanze. Mwebwe n’umuteguro wanyu, mwagize aha hantu heza mukoresheje itsinda ry’abantu beza tutari twarigeze tubona.”
8. Ni ubuhe buryo tuzaba dufite bwo kubwiriza igihe tuzaba turi mu mugi ikoraniro rizaba ryabereyemo?
8 Uburyo bwo kubwiriza: Abantu benshi batuye mu mugi ikoraniro rizaba ryabereyemo nibabona twambaye neza kandi twambaye udukarita tw’ikoraniro, bishobora kubatera amatsiko bityo tukabona uburyo bwo kubabwira ibirebana n’ikoraniro. Hari umwana w’umuhungu w’imyaka ine wajyanye muri resitora igitabo gishya cyari cyasohotse mu ikoraniro, maze acyereka umukozi wo muri iyo resitora. Ibyo byatumye ababyeyi b’uwo mwana babona uko batumira uwo mukozi mu ikoraniro.
9. Twakwigana dute abagize umuryango wa Yesu mu birebana no kwishimira ibintu byo mu buryo bw’umwuka Yehova aduteganyiriza?
9 Iminsi mikuru yo mu bihe bya kera yabaga ari ibihe bishimishije, ku buryo Abayahudi bita ku bintu by’umwuka babaga bayitegerezanyije amatsiko (Guteg 16:15). Abagize umuryango wa Yesu bashimishwaga no kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo bifatanye muri iyo minsi mikuru kandi bungukirwe na yo mu buryo bwuzuye. Natwe twishimira amakoraniro y’intara tugira, tukabona ko ari impano ituruka kuri Data wo mu ijuru wuje urukundo (Yak 1:17). Iki ni cyo gihe cyo kwitegura kuko muri uyu mwaka tuzabona uburyo bwo gusenga Yehova twishimye.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6 n’iya 7]
Ibyibutswa ku bihereranye n’ikoraniro ry’intara
◼ Igihe cya porogaramu: Mu minsi yose uko ari itatu, porogaramu izajya itangira saa 2:20. Mu gihe uhagarariye icyiciro cya porogaramu avuze ko umuzika ugiye gutangira, twese twagombye kujya kwicara mu myanya yacu kugira ngo porogaramu itangire mu buryo bwiyubashye. Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, porogaramu izajya irangira saa 9:55 naho ku Cyumweru irangire saa 8:40.
◼ Gufata imyanya: Abo mwazanye mu modoka cyangwa abo mubana mu rugo cyangwa se abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya ni bo bonyine ushobora gufatira imyanya yo kwicaramo.—1 Kor 13:5.
◼ Ibyokurya bya saa sita: Musabwe kuzitwaza ibyokurya bya saa sita aho kugira ngo muzave aho ikoraniro ribera mujya kubigura mu kiruhuko cya saa sita.
◼ Impano: Dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’imihati yashyizweho mu gutegura ikoraniro, dutanga ku bushake impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Dushobora kuzitanga turi ku Nzu y’Ubwami cyangwa turi aho ikoraniro ribera.
◼ Impanuka hamwe n’imimerere ishobora gutungurana: Hari abakoresha telefone zigendanwa bagahamagara kenshi abashinzwe kwita ku mimerere ishobora gutungurana, nyamara ugasanga babahamagariye utubazo duto duto. Niba hari umuntu ufashwe n’indwara ari aho ikoraniro ribera, ujye uhita ubimenyesha umwe mu bashinzwe kwakira abantu ukuri hafi maze na we abimenyeshe Urwego Rushinzwe Ubufasha bw’Ibanze. Ibyo bizatuma abagize urwo rwego babishoboye basuzuma uburemere bw’icyo kibazo maze batange ubufasha.
◼ Gufata amajwi: Nta byuma bifata amajwi bigomba gucomekwa ku nsinga z’amashanyarazi cyangwa ku ndangururamajwi zikoreshwa mu ikoraniro, kandi ibyo byuma bigomba gukoreshwa mu buryo butarangaza abandi.
◼ Kwita ku bantu bashimishijwe: Niba warabwirije abantu mu buryo bufatiweho mu gihe cy’ikoraniro bakagaragaza ugushimishwa, nusubira mu itorero ryawe uzabimenyeshe umwanditsi w’itorero ryanyu.—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 2009, ku ipaji ya 4.
◼ Resitora: Mu gihe uri muri resitora, jya ugira imyifatire myiza yubahisha izina rya Yehova.
◼ Amacumbi: Mu mwaka ushize, twese twishimiye ukuntu abavandimwe bacu batuye hafi y’aho amakoraniro yabereye bagaragaje urukundo n’umuco wo kwakira abashyitsi. Abo bavandimwe bitangiye gucumbikira abantu benshi baje mu makoraniro baturutse kure (Yoh 13:34, 35; 1 Pet 4:9; Ibyak 16:14, 15). Twizeye tudashidikanya ko no muri uyu mwaka amatorero azagaragaza umwuka nk’uwo wo kwakira abashyitsi, ategura amacumbi y’abantu benshi bazaza mu makoraniro. Ni iby’ingenzi ko byose bikorwa “neza uko bikwiriye, no muri gahunda.” Incuti zacu za kure “ntizizapfa kuza gusa” zitarabanje kutumenyesha, ziringiye ko nta kibazo zizagira cyo kubona aho ziba. Amatorero agomba kohereza mbere y’igihe umubare w’abantu bose bakeneye aho kurara, kugira ngo ushyikirizwe urwego rushinzwe amacumbi. Umwanditsi w’itorero azaba afite inshingano yo kohereza iyo mibare iba ikenewe cyane, no kugaragaza neza umubare w’abagabo bazaza, uw’abagore n’uw’abana. Abantu bazakirwa n’izo ncuti zabo zituye hafi y’aho ikoraniro rizabera, bazagaragaza ugushimira bita ku isuku y’inzu, kandi bakabafasha guhaha bakurikije uko amikoro yabo angana.
◼ Abitangira gukora imirimo: Ibyishimo tubonera mu makoraniro birushaho kwiyongera iyo twitangiye gufasha mu mirimo iba igomba gukorwa (Ibyak 20:35). Umuntu wese ushaka kwitangira gukora imirimo yagombye kubimenyesha Urwego rw’Abitangiye Gukora Imirimo mu ikoraniro. Abana bafite imyaka iri munsi ya 16 na bo bashobora gufasha, bagakora bayobowe n’ababyeyi babo cyangwa ababarera cyangwa undi muntu mukuru wahawe uburenganzira bwo kubitaho.