Tuzamara iminsi itatu duterwa inkunga mu buryo bw’umwuka
1. Ni iki twakwitega kuzabona mu ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka?
1 Muri iyi si ya Satani igereranywa n’igihugu gikakaye, Yehova akomeza kugarurira ubuyanja abagaragu be (Yes 58:11). Ikoraniro ry’intara riba buri mwaka ni bumwe mu buryo Yehova akoresha kugira ngo atugarurire ubuyanja. Twakora iki kugira ngo twitegure guterana inkunga mu buryo bw’umwuka, uko ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka rigenda ryegereza?—Imig 21:5.
2. Ni iyihe myiteguro tugomba gukora?
2 Niba utari witegura, ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda zawe n’iz’akazi kugira ngo uzifatanye muri iryo koraniro mu minsi itatu yose rizamara. Ese uzi uko urugendo uzajya ukora buri munsi ujya aho ikoraniro ribera rureshya, kugira ngo uzajye uhagera mbere y’igihe kandi ufate umwanya mbere y’uko ikoraniro ritangira? Ntitwifuza rwose gucikanwa n’ifunguro rikungahaye ryo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduteguriye (Yes 65:13, 14). Ese waba waramaze kubona itike no kwitegura ibihereranye n’amacumbi?
3. Ni izihe nama zadufasha twe n’imiryango yacu, kugira ngo twungukirwe n’ikoraniro mu buryo bwuzuye?
3 Ni iki cyagufasha kutarangara igihe uri mu ikoraniro? Niba bishoboka, buri mugoroba ujye uruhuka neza igihe uvuye mu ikoraniro. Jya uhanga amaso utanga disikuru. Jya ureba buri murongo w’Ibyanditswe muri Bibiliya yawe. Jya ugira utuntu duke wandika. Byaba byiza abagize umuryango bagiye bicarana kugira ngo ababyeyi bafashe abana babo gukurikira (Imig 29:15). Nanone, buri mugoroba mushobora gusuzumira hamwe mu muryango wanyu ingingo z’ingenzi z’ibyavuzwe mu ikoraniro. Kugira ngo umuryango wanyu ukomeze kungukirwa na nyuma y’ikoraniro, mushobora kugena igihe muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango mugasuzuma ingingo zihariye zabafasha.
4. Vuga uko twafasha abandi bagize itorero ryacu kugira ngo na bo bungukirwe mu buryo bw’umwuka.
4 Jya ufasha abandi kugira ngo bungukirwe: Twifuza ko abandi na bo bakungukirwa n’ikoraniro. Ese mu itorero ryanyu haba hari ababwiriza bageze mu za bukuru cyangwa abandi bantu bakeneye ubufasha kugira ngo bajye mu ikoraniro? Ese ushobora kubafasha (1 Yoh 3:17, 18)? Abasaza, cyane cyane abagenzuzi b’amatsinda, bagombye kureba niba abo babwiriza bahabwa ubufasha bakeneye.
5. Vuga uko tuzatanga impapuro z’itumira. (Reba nanone agasanduku kari kuri iyi paji.)
5 Nk’uko bisanzwe, tuzatangira gutanga impapuro zitumirira abantu kuza mu ikoraniro hasigaye ibyumweru bitatu ngo ribe. Buri torero ryagombye kwishyiriraho intego yo gutanga impapuro z’itumira ryahawe, rikazikwiza mu ifasi yaryo uko bishoboka kose.
6. Ni mu buhe buryo twagaragaza imyifatire myiza igihe turi mu ikoraniro?
6 Imyifatire myiza itera abandi inkunga: Muri iki gihe usanga abantu benshi “bikunda” kandi ntibite ku byiyumvo by’abandi. Ese ntidushimishwa no kuba turi kumwe n’Abakristo bagenzi bacu bihatira kugira imyifatire myiza (2 Tim 3:2)? Tugaragaza imyifatire myiza twinjira aho ikoraniro ribera dutuje kandi tutavunda, dufatira imyanya abo tubana mu rugo, abo twazanye mu modoka cyangwa abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya gusa. Dukurikiza amabwiriza duhabwa n’uhagarariye ikoraniro, igihe adusabye kujya mu myanya yacu tugatega amatwi umuzika ubanziriza icyiciro cya porogaramu. Gufunga telefoni kugira ngo itarangaza abandi na byo bigaragaza imyifatire myiza. Nanone tuzaba tugaragaje imyifatire myiza nitwirinda kuganira, kohererezanya ubutumwa kuri telefoni, kurya no kugendagenda mu birongozi bitari ngombwa mu gihe cya porogaramu.
7. Twakora iki kugira ngo duterane inkunga n’abavandimwe bacu igihe dusabana?
7 Gusabana bituma duterana inkunga: Amakoraniro atuma tubona uburyo bwo gusabana n’abavandimwe bacu no kwishimira ubumwe bwacu bwa gikristo (Zab 133:1-3). Kuki se utafata iya mbere kugira ngo ‘waguke’ kandi usabane n’abavandimwe na bashiki bacu baje baturutse mu yandi matorero (2 Kor 6:13)? Ushobora kwishyiriraho intego yo kumenyana n’umuntu umwe cyangwa umuryango umwe buri munsi. Ikiruhuko cya saa sita kiduha uburyo bwiza bwo kubigeraho. Ujye uzana ibyokurya byoroheje ubirire aho ikoraniro ribera maze usabane n’abandi, aho kugira ngo ujye kugura ibyokurya cyangwa ngo ujye kurira ahandi. Ibyo bishobora gutuma wunguka incuti nyancuti.
8. Kuki twagombye kwitangira gukora imirimo mu ikoraniro, kandi se twabigeraho dute?
8 Ese ntiduterwa inkunga no gukora umurimo wera turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera? Ese wakwitangira gufasha urwego runaka rw’imirimo cyangwa ugafasha itorero ryanyu mu mirimo ryahawe yo gukora isuku (Zab 110:3)? Niba utarahabwa umurimo, ushobora kubimenyesha Urwego rw’Abitangiye Gukora Imirimo mu ikoraniro. Iyo abantu ari benshi bakora umurimo bishimye kandi uwo murimo ukaborohera.
9. Kuki twagombye kugira imyifatire myiza kandi tukambara neza igihe turi mu ikoraniro?
9 Imyifatire yacu itera inkunga abatureba: Tuba turi mu ikoraniro mu gihe cy’iminsi itatu yose rimara; si mu gihe cya porogaramu gusa. Abatwitegereza igihe turi mu mugi ikoraniro ryabereyemo bagombye kubona itandukaniro riri hagati yacu n’abatari Abahamya (1 Pet 2:12). Twagombye kwambara kandi tukirimbisha mu buryo bwubahisha Yehova igihe turi aho ikoraniro ribera, igihe turi aho ducumbitse cyangwa ahandi hantu (1 Tim 2:9, 10). Nitwambara udukarita twacu tw’ikoraniro, abatureba bazamenya ko turi Abahamya ba Yehova. Ibyo bishobora gutuma tubona uburyo bwo kubabwira ibihereranye n’ikoraniro kandi tubabwirize.
10. Ni izihe nkuru z’ibyabaye zigaragaza ukuntu imyifatire yacu myiza ituma abantu batubona neza?
10 Imyifatire myiza tugira mu gihe cy’ikoraniro ituma abandi batubona bate? Dukurikije ingingo yasohotse mu kinyamakuru, hari umuyobozi w’inzu yaberagamo ikoraniro wagize ati “ni abantu bagira ikinyabupfura. Buri mwaka twishimira kubakira.” Umwaka ushize, hari umuntu utari Umuhamya wataye ikotomoni muri hoteli yari icumbitsemo abaje mu ikoraniro. Igihe Abahamya bashyikirizaga iyo kotomoni umuyobozi w’iyo hoteli nta kintu na kimwe kibuzemo, uwo muyobozi yabwiye nyir’iyo kotomoni ati “amahirwe wagize ni uko Abahamya ba Yehova bari mu ikoraniro ryabereye hafi aha, bityo akaba ari bo gusa bacumbitse muri iyi hoteli. Iyo bitaba ibyo, ntiwari kuzapfa ubonye iyi kotomoni.”
11. Uko ikoraniro ry’intara rigenda ryegereza, twagombye kwiyemeza gukora iki, kandi kuki?
11 Amakoraniro y’intara yo muri uyu mwaka aragenda yegereza cyane. Hakoreshejwe igihe kinini kandi hashyirwaho imihati myinshi kugira ngo porogaramu izabe ishimishije kandi ikoraniro ribere ahantu heza. Ku bw’ibyo, ishyirireho intego yo kuzaba uhari mu minsi itatu yose ikoraniro rizamara kandi witegure kwakira ibyo Yehova n’umuteguro we baguteganyirije. Iyemeze kuzatera abandi inkunga ugira imyifatire myiza n’ikinyabupfura, kandi usabana na bo. Ibyo bizatuma wowe n’abandi mugira ibyiyumvo nk’ibyo umwe mu baje mu ikoraniro ry’intara ry’umwaka ushize yagize maze akandika agira ati “nta kindi gihe nigeze ngira ibyishimo nk’ibi!”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Nk’uko bisanzwe, tuzatangira gutanga impapuro zitumirira abantu kuza mu ikoraniro hasigaye ibyumweru bitatu ngo ribe
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
Twagombye kwambara kandi tukirimbisha mu buryo bwubahisha Yehova igihe turi aho ikoraniro ribera, igihe turi aho ducumbitse cyangwa ahandi hantu
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]
Iyemeze kuzatera abandi inkunga ugira imyifatire myiza n’ikinyabupfura, kandi usabana na bo
[Agasanduku ko ku mapaji ya 4-7]
Ibyibutswa ku bihereranye n’ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2011
◼ Igihe cya porogaramu: Mu minsi yose uko ari itatu, porogaramu izajya itangira saa 8:20. Mu gihe uhagarariye icyiciro cya porogaramu avuze ko umuzika ugiye gutangira, twese twagombye kujya kwicara mu myanya yacu kugira ngo porogaramu itangire mu buryo bwiyubashye. Kuwa gatanu no kuwa gatandatu, porogaramu izajya irangira saa 9:55 naho ku cyumweru irangire saa 8:40.
◼ Gufata imyanya: Abo mwazanye mu modoka cyangwa abo mubana mu rugo cyangwa se abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya ni bo bonyine ushobora gufatira imyanya yo kwicaramo.—1 Kor 13:5.
◼ Ibyokurya bya saa sita: Musabwe kuzitwaza ibyokurya bya saa sita aho kugira ngo muzave aho ikoraniro ribera mujya kubigura mu kiruhuko cya saa sita.
◼ Impano: Dushobora kugaragaza ko twishimira ikoraniro dutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, tukazitangira aho ikoraniro ribera.
◼ Impanuka hamwe n’imimerere ishobora gutungurana: Niba hari umuntu ufashwe n’indwara ari aho ikoraniro ribera, ujye uhita ubimenyesha umwe mu bashinzwe kwakira abantu ukuri hafi maze na we abimenyeshe Urwego Rushinzwe Ubufasha bw’Ibanze. Ibyo bizatuma abagize urwo rwego babishoboye basuzuma uburemere bw’icyo kibazo maze batange ubufasha.
◼ Ubuvuzi: Niba hari imiti usanzwe ukoresha, byaba byaza uje witwaje ihagije kuko aho ikoraniro rizabera nta miti ihaba.
◼ Ururimi rw’amarenga: Nanone porogaramu izayoborwa mu rurimi rw’amarenga mu ikoraniro rya Butare A (tariki ya 8-10 Nyakanga 2011), Gisenyi A (tariki ya 15-17 Nyakanga 2011) na Kigali C (tariki ya 22-24 Nyakanga 2011).
◼ Amacumbi: Mu mwaka ushize, twese twishimiye ukuntu abavandimwe bacu batuye hafi y’aho amakoraniro yabereye bagaragaje urukundo n’umuco wo kwakira abashyitsi. Abo bavandimwe bitangiye gucumbikira abantu benshi baje mu makoraniro baturutse kure (Yoh 13:34, 35; 1 Pet 4:9; Ibyak 16:14, 15). Twizeye tudashidikanya ko no muri uyu mwaka amatorero azagaragaza umwuka nk’uwo wo kwakira abashyitsi, ategura amacumbi y’abantu benshi bazaza mu makoraniro. Ni iby’ingenzi ko byose bikorwa “mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.” Incuti zacu za kure “ntizizapfa kuza gusa” zitarabanje kutumenyesha, ziringiye ko nta kibazo zizagira cyo kubona aho ziba. Amatorero agomba kohereza mbere y’igihe umubare w’abantu bose bakeneye aho kurara, kugira ngo ushyikirizwe urwego rushinzwe amacumbi. Umwanditsi w’itorero azaba afite inshingano yo kohereza iyo mibare iba ikenewe cyane, no kugaragaza neza umubare w’abagabo, abagore n’abana bazaza. Abantu bazakirwa n’izo ncuti zabo zituye hafi y’aho ikoraniro rizabera, bazagaragaza ugushimira bita ku isuku y’inzu, kandi bakabafasha guhaha bakurikije uko amikoro yabo angana.
◼ Abitangira gukora imirimo: Ibyishimo tubonera mu makoraniro bizarushaho kwiyongera nitwitangira gufasha mu mirimo izakorwa (Ibyak 20:35). Umuntu wese ushaka kwitangira gukora imirimo agomba kubimenyesha Urwego rw’Abitangiye Gukora Imirimo mu ikoraniro. Abana batagejeje ku myaka 16 na bo bashobora gufasha, bagakora bayobowe n’ababyeyi babo cyangwa ababarera cyangwa undi muntu mukuru wahawe uburenganzira bwo kubitaho.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
Uko tuzatanga impapuro z’itumira
Kugira ngo turangize ifasi yacu, tugomba kuvuga amagambo make. Wenda dushobora kuvuga tuti “muraho. Ubu ku isi hose harakorwa gahunda yo gutanga izi mpapuro z’itumira. Akira ubutumire bwawe. Ibindi bisobanuro birambuye urabisanga kuri urwo rupapuro.” Ipaji ya mbere y’urwo rupapuro irashishikaje cyane. Ku bw’ibyo rero, uzaruhe nyir’inzu ku buryo ahita abona iyo paji ya mbere. Ujye utanga urwo rupapuro ufite akanyamuneza. Igihe utanga impapuro z’itumira mu mpera z’icyumweru, ujye utanga n’amagazeti aho ubona bikwiriye.