Ikoraniro ry’Intara “Kwizera Ijambo ry’Imana” ryo mu Mwaka wa 1997
1 Intumwa Pawulo yibukije Timoteyo ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Tim 3:16). Kubera ko Ijambo ry’Imana ryahumetswe, dufite impamvu zigaragara zo kuryizera. Umutwe w’ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka, uravuga ngo “Kwizera Ijambo ry’Imana.” Iyo porogaramu, izatuma dukomera mu kwizera Bibiliya, twaba tumaze imyaka myinshi tumenye ukuri, cyangwa ari bwo tugitangira gushyikirana n’umuteguro wa Yehova. Twese twagombye gukora gahunda yo kuzaterana porogaramu yose. Mbega ukuntu bizatera inkunga mu gihe abantu bashya bashimishijwe, cyane cyane abo twigana na bo Bibiliya, bazaba bateraniye hamwe natwe!
2 Ikoraniro ry’Iminsi Itatu: Uyu mwaka, hateguwe porogaramu y’ikoraniro ry’intara ry’iminsi itatu, ku bw’inyungu zacu. Ubu mwamaze kumenyeshwa ikoraniro itorero ryanyu rizifatanyamo, kandi mwagombye kuba mwarakoze imyiteguro ya ngombwa kugira ngo muzaterane iminsi itatu yose y’ikoraniro. Mbese, wamaze kuvugana n’umukoresha wawe kugira ngo ubone uruhushya rukenewe? Niba ufite abana biga, kandi ikoraniro rikaba rizaba mu gihembwe cy’amasomo, mbese, waba waramaze kumenyesha abarimu babo mu bugwaneza ko abana bawe batazaboneka ku ishuri ku wa Gatanu, bitewe n’icyo gice cy’ingenzi cy’imyitozo yo mu rwego rw’idini bahabwa?—Guteg 31:12.
3 Hazateganywa Ururimi rw’Ibimenyetso mu makoraniro y’Icyongereza azabera aha hakurikira: Nairobi, Mombasa na Kampala. Abavandimwe bacu hamwe n’abantu bashimishijwe b’ibipfamatwi, bagombye kuyoborwa mu ikoraniro rimwe muri ayo uko ari atatu.
4 Buri munsi, porogaramu izajya itangira saa 3:30 za mu gitondo. Imiryango izajya ikingurwa saa 2:00 za mu gitondo. Abahawe imirimo yihariye, ni bo bonyine bazemererwa kwinjira mbere y’icyo gihe, ariko ntibazemererwa gufata imyanya yo kwicaramo, kugeza igihe aho bateranira hazaba hakinguriwe buri wese.—Fili 2:4.
5 Gerageza Gutega Amatwi: Intumwa Petero yibukije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, ko bari kuba bakoze neza iyo bita ku ijambo ry’ubuhanuzi, bakarifata nk’itara rimurika ahacuze umwijima (2 Pet 1:19). Ibyo ni ko bimeze no kuri twe. Kuba muri iyi si ishaje iyoborwa na Satani, bimeze nko kuba ahantu hacuze umwijima. Twishimira kuba twaravanywe mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka (Kolo 1:13; 1 Pet 2:9; 1 Yoh 5:19). Kugira ngo tugume mu mucyo, tugomba gutuma ukwizera kwacu gukomeza gukomera, twita ku Ijambo rya Yehova ryahumetswe. Ikoraniro ryacu ry’intara rizadutera inkunga yo kubigenza dutyo.
6 Niba dushaka kwerekeza ibitekerezo byacu kuri iyo porogaramu, bishobora kudusaba gushyiraho imihati; ariko nta gushidikanya, tuzagororerwa nitubigenza dutyo. Tugomba kwihatira kuza ahabereye ikoraniro twaruhutse neza, kugira ngo tuze kuba turi maso mu byiciro byose bya porogaramu. Teganya buri munsi igihe gihagije cyo kugera ahabereye ikoraniro, kugira ngo ube uri mu mwanya wawe mbere y’uko porogaramu itangira. Hanyuma, wifatanye ku ndirimbo n’isengesho bitangira porogaramu ya buri munsi. Abantu bakuze bagombye gutanga urugero, kandi ababyeyi bagombye guha abana babo imyitozo.—Ef 6:4.
7 Mu gihe turebye imitwe ya za disikuru ziteganyijwe kuzatangwa ku munsi runaka mbere y’uko porogaramu yawo itangira, dushobora gutegerezanya amatsiko ingingo zishobora kuzatangwa muri icyo cyiciro. Ibyo bizatuma turushaho gushishikazwa n’iyo ngingo mu gihe izaba irimo itangwa. Dushobora kwita ku ngingo zizadufasha kubwira abandi impamvu twizera Imana, hamwe n’isezerano ridakuka ryayo, ryo kugororera abayishaka by’ukuri (Heb 11:1, 6). Hatanzwe inama y’uko twajya twandika ibintu bike, kugira ngo bidufashe kwibuka ingingo z’ingenzi za porogaramu. Mu gihe twaba twanditse ibintu byinshi cyane, dushobora kunanirwa gutahura ingingo z’ingenzi zimwe na zimwe, kubera ko tuba duhugiye cyane mu kwandika.
8 Umwaka ushize, twongeye kubona bamwe mu bantu bakuze n’urubyiruko bitemberera mu birongozi nta cyo bagamije, bizengurukira hanze ndetse baniganirira n’abandi, mu gihe porogaramu yabaga igikomeza, aho gutega amatwi ibyo “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yateguye ku bw’inyungu zacu. Yesu yadusezeranyije kuduha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye (Mat 24:45-47). Ku bw’ibyo rero, tugomba kuba duhari kugira ngo twungukirwe n’iryo funguro, aho kugira ngo tugaragaze ko tubuze ugushimira (2 Kor 6:1). Biragaragara nanone ko iyo abana bamwe bataruhutse, akenshi bavuga ko bashaka kujya kwituma, kugira ngo babone urwitwazo rwo kwihagurukira no kugendagenda hafi aho hose. Gutorezwa imuhira mu buryo bukwiriye, ubusanzwe bizatuma bitaba ngombwa gusiragira bajya kwituma. Rimwe na rimwe, urubyiruko rukuze ruba rwicaranye ahategereye ikirongozi, usanga rwiganirira, ruhwihwisa, ruhererekanya impapuro ruba rwandikiranye. Urubyiruko rwacu, ruhanganye n’ingorane nyinshi muri iki gihe, rugomba kwita ku ngingo iba irimo itangwa, rutagize ibindi bintu rukora mu gihe cya porogaramu. Ibyifuzo bya gisore bidahuje n’amahame ya Bibiliya, byagombye kwirindwa. (Gereranya na 2 Timoteyo 2:22.) Bose nibatega amatwi, ari abakuru ari n’abato, bizahesha Yehova icyubahiro kandi bimushimishe.
9 Mu gihe bibaye ngombwa ko umwe mu bateranye agira uwo ari we wese inama ku bihereranye n’ibyo bintu, iyo nama yagombye kwemerwa, igafatwa nk’aho ari inama yuje urukundo iturutse kuri Yehova (Gal 6:1). Twese tugomba kwibuka ko impamvu dushyiraho imihati yo guterana ikoraniro, ari ukugira ngo dushobore ‘kumva [no] kwiga’ (Guteg 31:12). Nanone kandi, ‘umunyabwenge azatega amatwi, yunguke ubwenge’ (Imig 1:5). Mu gihe gisigaye mbere y’uko muterana ikoraniro, mugirane ikiganiro mu muryango ku bihereranye n’uko ari ngombwa kwicarana, gukomeza kwicara mu gihe cya porogaramu, no gutega amatwi mubishishikariye, kugira ngo mwungukirwe n’iyo porogaramu mu buryo bwuzuye.
10 Umurimbo Ushimisha Yehova: Ubwoko bwa Yehova, bwitegeye isi yose ku buryo ibureba (1 Kor 4:9). Muri rusange, usanga tugaragazwa n’ukuntu twambara hamwe n’ukuntu twirimbisha mu rugero rwiza. Gushyira mu bikorwa amahame ashingiye ku Byanditswe aboneka muri 1 Timoteyo 2:9, 10 no muri 1 Petero 3:3, 4, byatumye habaho ihinduka rinini ku bihereranye n’isura y’abantu benshi, ugereranyije n’ukuntu bari bameze mu gihe batangiraga kwifatanya n’itorero rya Gikristo. Ibyo bitandukanye mu buryo bugaragara n’imyifatire tubona muri iyi si, yo kwiyemeza kurenga ku mahame ahereranye no kwambara no kwirimbisha. Twifuza kuba maso kugira ngo tutaba nk’ab’isi ku bihereranye n’isura yacu—kwambara imyenda bigaragara ko idasanzwe, gushyigikira imideri y’agahararo y’isi yo gusokoza, cyangwa kwambara mu buryo budakwiriye. Ukuntu twambara kandi tukirimbisha mu buryo bw’intangarugero, byagombye gufasha abashya bateranye mu ikoraniro, kubona ukuntu Abakristo bagombye kwirimbisha.
11 N’ubwo abantu benshi babonye ko muri rusange amakoraniro y’umwaka ushize yagenze neza cyane, imyambarire y’isi hamwe n’uburyo bwayo bwo kwirimbisha, biracyakomeza kugora bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu, cyane cyane mu gihe cyo kwirangaza. Mu gihe dukora gahunda zacu zo kuzaterana ikoraniro, tugomba kwigenzura ku bihereranye n’imyambararire yacu n’ukuntu twirimbisha. Babyeyi, mugenzurane ubwenge ibyo abana banyu bakiri bato hamwe n’abagimbutse bazambara. Turebe neza ko tutarimo duha urwaho imideri n’imyifatire y’agahararo y’isi ngo bihindanye isura yacu ya Gikristo.
12 Komeza Kugira Imyifatire Myiza: Imyifatire myiza ni ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri (1 Pet 2:12). Imyifatire yacu aho twaba turi hose—mu ikoraniro, muri za resitora, no muri za hoteli, kimwe n’igihe turi ku rugendo—ishobora gutanga ubuhamya bwiza kandi igafasha abandi kubona icyo kwizera Imana n’Ijambo ryayo bishobora kumarira abantu. Ibyo bishobora gushishikariza abantu bamwe na bamwe kuzamenya Yehova. (Gereranya na 1 Petero 3:1, 2.) Dufite igikundiro cyo guhesha Imana ikuzo binyuriye ku myifatire yacu. Ubuyobozi bwa hoteli imwe, bwavuze ko intumwa zacu zari zoherejwe ari “abantu beza cyane kandi bifata neza cyane kurusha abandi bose bacumbikira.” Bwunzemo bugira buti “bizaba ari iby’igikundiro nimugaruka ubutaha.” Ibiro bya Leta bishinzwe iby’amakoraniro n’ubukerarugendo byo mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byanditse bigira biti “buri mwaka, abagize umuryango wacu baba bategerezanyije amatsiko ikoraniro rya Watchtower Society. Abantu banyu baradushimisha by’ukuri; bagira ikinyabupfura gihanitse, kandi bakubaha. Abagize ikigo cyacu barabizirikana, kandi bishimira ko ‘umuryango’ wabo w’abashyitsi ugaruka buri mwaka.” Gusoma raporo nk’izo birashimisha, si byo se? Ariko kandi, ni ngombwa gukomeza kuba maso, kugira ngo dutume ubwoko bwa Yehova bukomeza kuvugwa neza.
13 Zirikana ko utagomba gutekera mu byumba byateguwe ahabereye ikoraniro. Mu gihe guteka bizaba byemewe, icyo gihe komite y’ikoraniro izerekana ahantu bikwiriye gukorerwa. Ibyo bigomba gukurikizwa no mu byumba bya za hoteli, keretse haramutse hari igikoni cyabigenewe.
14 Abaterana amakoraniro bakomeje kugenda biyongera mu karere kacu, n’ubwo abavandimwe benshi bahangana n’ingorane z’iby’ubukungu. Turabashimira bavandimwe, ku bwo kuba mugaragaza ko mushimira amafunguro yo mu buryo bw’umwuka dukomeza guhabwa binyuriye kuri porogaramu z’amakoraniro. Nta gushidikanya, mwatangiye kugira icyo muzigama, kugira ngo muzabone amafaranga y’urugendo ahagije kuri mwe no ku miryango yanyu. Turiringira kuzabona igitabo Prédicateurs mu rurimi rw’Igiswayire muri ayo makoraniro. Kubera ko nyuma y’aho icyo gitabo kizakoreshwa muri “Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 1998,” abavandimwe, cyane cyane abaterana mu matorero akoresha ururimi rw’Igiswayire, bagomba kwitegura kuzafata kopi y’icyo gitabo.
15 Uzirikane ko ari byiza kugira icyo uha umuntu, mu gihe yaba agize icyo agukorera mu buryo bwa bwite, cyane cyane bitewe n’uko abantu benshi bakorera abandi mu buryo bwa rusange, nk’abakira abantu muri za resitora, abahereza muri za resitora, abatunganya ibyumba by’amacumbi, abashinzwe kuvuza inzogera, baba biteze kugira icyo bahabwa. Twe Abahamya ba Yehova, dushaka kugaragaza imyifatire myiza, ndetse no mu birebana n’ibyo.—Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Kamena 1986, ku ipaji ya 24-27.
16 Kuriha Ibyatanzwe ku Ikoraniro: Twese tuzigomwa tugire ibyo dutanga, ku bihereranye no guterana ayo makoraniro. Ariko kandi, hari n’ibindi bintu bitangwa dukwiriye kugenzura. Amazu akoreshwa ku bihereranye n’amakoraniro arahenda. Nanone kandi, hari ibindi bintu bitangwa bigomba kwitabwaho. Impano dutanga ku bushake kandi ku buntu mu makoraniro, zirashimirwa cyane.—Ibyak 20:35; 2 Kor 9:7, 11, 13.
17 Imyanya yo Kwicaramo: Amabwiriza amaze imyaka myinshi itangwa, azakomeza gukurikizwa; ayo mabwiriza ni aya akurikira: INTEBE ZISHOBORA GUFATIRWA ABO MU MURYANGO WAWE GUSA, WENDA N’ABO MWABA MWAZANYE. Mu myaka ya vuba aha, byabaye byiza kubona ko benshi bagiye bumvira iyo nama, kandi ibyo byashimangiye umwuka w’urukundo ugaragara mu makoraniro. Ahantu henshi habereye amakoraniro, hari imyanya yo kwicaramo iba yoroshye cyane kuyigeramo kurusha iyindi. Garagaza ko wita ku bandi, kandi usige imyanya myiza uyigenere abari mu mimerere ibasaba kwicara muri bene iyo myanya.
18 Ibyuma Bifotora n’Ibifata Amajwi: Ibyuma bifotora n’ibifata amajwi, bishobora gukoreshwa mu makoraniro. Ariko rero, uburyo tubikoresha ntibugomba kurangaza abandi bateranye. Ntitugomba kugendagenda dufotora mu gihe cya porogaramu, kuko bishobora kurangaza abandi baba bagerageza gukurikirana porogaramu. Nta gikoresho icyo ari cyo cyose gifata amajwi kigomba gucomekwa ku nsinga zijyana amashanyarazi cyangwa amajwi, cyangwa ngo hagire ibikoresho by’umuntu bizitira inzira cyangwa aho abantu banyura, cyangwa se ngo bibuze abandi kureba.
19 Ubufasha bw’Ibanze: Urwego Rushinzwe Ubufasha bw’Ibanze, rugenewe gutanga gusa ubufasha bukenewe mu buryo bwihutirwa. Ntirushobora kuvura abarwayi barwaye indwara z’akarande. Ni yo mpamvu ugomba kwita ku byo ubuzima bwawe hamwe n’ubw’umuryango wawe bukeneye, hakiri kare. Itwaze imiti yawe ya asipirini, iyo gufasha igifu kugogora, ibitambaro byo kwihambira cyangwa kwipfuka, udukwasi two kubifata, n’ibindi bikoresho nk’ibyo, kubera ko ibyo bintu bitazaboneka mu ikoraniro. Abantu bose bazwiho ko bafatwa n’indwara mu buryo butunguranye, kurabirana bagata ubwenge, ibibazo by’umutima, n’ibindi, bagombye guteganya ibyo bazakenera uko babishoboye kose. Bagomba kuba bafite imiti bakeneye, kandi umuntu wo mu muryango wabo cyangwa wo mu itorero uzi imimerere yabo, agomba kuba ari kumwe na bo buri gihe, kugira ngo abafashe mu buryo ubwo ari bwo bwose baba bakeneye. Ingorane zagiye zivuka, mu gihe abantu bafite uburwayi bwababayeho akarande babaga bari bonyine, hanyuma indwara ikubura. Byagiye biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ikoraniro busaba abashinzwe kwita ku barwayi mu buryo bwihutirwa, kubajyana kwa muganga. Niba bamwe mu bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye ku bihereranye n’ubuzima badafite abantu bo mu muryango bo kubitaho, abasaza b’itorero ryabo bagomba kumenyeshwa iyo mimerere, kandi bagakora gahunda za ngombwa zo kubafasha. Ahazabera amakoraniro, ntihazateganywa ibyumba byabigenewe byo kwita ku bafite ubwivumbure bw’umubiri.
20 Ibyo Kurya mu Ikoraniro: Kuba nta rwego rw’imirimo rushinzwe gutanga ibyo kurya mu makoraniro, byatumye abantu benshi cyane kurushaho babona umwanya wo kwita ku mafunguro yo mu buryo bw’umwuka muri porogaramu zose. Kuva iyo gahunda yashyirwaho, habonetse ibitekerezo byinshi byo gushimira ku bihereranye n’ibyo bintu byorohejwe. Abantu bose bagomba guteganya kuzizanira ibyo kurya byabo by’ingirakamaro kandi bifite intungamubiri, byo kurya mu kiruhuko cya saa sita, urugero nk’ibyavuzwe mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 1995, kuri paragarafu ya 12 na 13. Nta bikoresho bikozwe mu birahuri, nta n’ibinyobwa bisindisha bigomba kuzanwa ahabereye ikoraniro. Ibikonjesha ibiribwa bigomba kuba ari bito cyane ku buryo bikwirwa munsi y’intebe yawe. Twagiye tubona bamwe mu babaga bateranye, barya ndetse bananywa mu gihe cya porogaramu. Gukora ibyo ni ukutagira ikinyabupfura. Iyo ahabereye ikoraniro hari kiyosike icuruza ibyo kurya, cyangwa hanze y’aho hakaba hari ababicuruza, usanga abavandimwe bamwe na bamwe barimo babigura mu gihe cya porogaramu [y’ikoraniro]. Icyo gikorwa ntigikwiriye.
21 Mu by’ukuri, twishimira ibirori byacu byo mu buryo bw’umwuka, hamwe n’umwuka wa gicuti wo kwidagadura kandi w’amahoro, urangwa hagati yacu mu biruhuko byacu bigufi bya saa sita. Kugira ngo uhuze n’umugambi w’iyo gahunda, aho kugira ngo uve aho ikoraniro ryabereye mu kiruhuko cya saa sita ujya kugura ibyo kurya, gira ikintu runaka witwaza. Bityo, uzabona igihe gihagije cyo gusabana n’abavandimwe na bashiki bawe.
22 Mbega ibyishimo dufite ku bwo kuba Amakoraniro y’Intara “Kwizera Ijambo ry’Imana” azatangira vuba hano! Twese tugomba kureba neza ko twakoze imyiteguro yo kuzaterana porogaramu yose, kugira ngo tuzashobore kwishimira mu buryo bwuzuye amafunguro meza yo mu buryo bw’umwuka, twateguriwe na Yehova yaduteguriye binyuriye ku muteguro we. Muri ubwo buryo, tuzaba ‘dufite ibidukwiriye byose, ngo dukore imirimo myiza yose’ mu minsi iri imbere.—2 Tim 3:17.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Ibyibutswa by’Ikoraniro ry’Intara
Umubatizo: Abakandida bo kubatizwa, bagomba kwihatira kugera mu myanya yabo mbere y’uko porogaramu itangira, ku wa Gatandatu mu gitondo. Bashiki bacu cyane cyane, bazareba mbere y’igihe niba imyambaro bateganya kuzambara ikwiriye no mu gihe itose. Uwiteguye kubatizwa wese, agomba kuzaza yitwaje imyenda yo kujyana mu mazi ikwiriye cyangwa indi myambaro ikwiriye, hamwe n’igitambaro cy’amazi. Mu gihe cyashize, cyane cyane bashiki bacu bamwe na bamwe, bagiye bambara imyambaro idakwiriye kandi itiyubashye muri icyo gihe. Abasaza bazasuzumana n’abakandida biteguye kubatizwa ibibazo byo mu gitabo Umurimo Wacu, kugira ngo barebe ko buri wese asobanukiwe izo ngingo. Nyuma ya disikuru y’umubatizo n’isengesho rizatangwa na nyir’ugutanga disikuru, uhagarariye icyo cyiciro cya porogaramu azasaba ko hashyirwaho indirimbo. Nyuma yo kuririmba igitero cya nyuma, abashinzwe kwakira abantu bazayobora abajya kubatizwa aho bagomba kwibirizwa. Umubatizo ushushanya ukwitanga k’umuntu, icyo kikaba ari igikorwa cya bwite hagati y’umuntu ubwe na Yehova. Ku bw’ibyo, ntibikwiriye ko ababatizwa bahoberana cyangwa ngo bakorane mu ntoki mu gihe babatizwa.
Udukarita Twambarwa: Usabwe kuzambara agakarita k’umwaka wa 1997 igihe cyose, ubwo uzaba uri mu mujyi uberamo ikoraniro, n’igihe uzaba ujyayo cyangwa uvayo. Akenshi ibyo bituma tubona uburyo bwo gutanga ubuhamya bwiza. Usabwe kuzashakira utwo dukarita mu itorero ryanyu, kuko tutazaboneka mu ikoraniro. Ntuzategereze ko hasigara iminsi mike mbere y’ikoraniro kugira ngo ubaze amakarita yawe n’ay’umuryango wawe. Uzibuke kwitwaza n’Ikarita yawe y’ubu y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi.
Amacumbi: Abakeneye gucumbika mu mashuri cyangwa mu byumba abanyeshuri bararamo, cyangwa mu yandi mazu atarimo uburiri cyangwa ibiryamirwa, bagomba kwibuka kwizanira ibiryamirwa byabo. Ahantu hamwe na hamwe, amajoro ashobora gukonja cyane. Mu tundi turere tumwe na tumwe, abavandimwe babonye ko bihuje n’ubwenge kugira ikintu cyo kubarinda kuribwa n’imibu. Gira amakenga mu gihe unywa amazi, kandi cyane cyane ugenzure abana kugira ngo banywe amazi meza.
Indirimbo: Izi ndirimbo zikurikira, ni zo zatoranyirijwe porogaramu y’uyu mwaka: 4, 10, 13, 43, 46, 77, 98, 130, 138, 144, 155, 156, 160, 164, 180, 183, 191 na 195. Abantu ku giti cyabo cyangwa abagize amatsinda y’imiryango, bashobora kwifuza gushyiraho gahunda yo kwitoza kugira ngo bazifatanye mu buryo bwuzuye mu kuririmba indirimbo zose za porogaramu y’ikoraniro.
Abitangira Gukora Imirimo: Mbese, ushobora guteganya igihe runaka cyo gufasha muri rumwe mu nzego zishinzwe imirimo mu ikoraniro? Gufasha abavandimwe bacu, n’ubwo byamara amasaha make gusa, bizaba iby’ingirakamaro cyane kandi bituma buri wese agira ibyishimo byinshi. Niba washobora kunganira, bimenyeshe Ubuyobozi Bushinzwe Ibihereranye n’Imirimo Ikorwa n’Ababyitangiye aho ku ikoraniro. Abana bari munsi y’imyaka 16 na bo bashobora kugira icyo bunganira mu mirimo ikorwa, bagendera ku buyobozi bw’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuze babashinzwe.
Icyitonderwa: Komeza kuba maso ku bibazo bishobora kuvuka, kugira ngo wirinde ingorane zitari ngombwa. Akenshi, abajura n’abandi bantu b’abahemu, bibasira abantu batamenyereye imimerere yo muri ako karere. Buri gihe ujye usiga ukinze imodoka yawe, kandi ntukagire icyo usiga ahagaragara cyatuma abantu bayimena. Abajura n’abakora mu mifuka baba barekereje, bahanze amaso ahabera amakoraniro manini. Nta bwo rero byaba ari iby’ubwenge kugira ikintu icyo ari cyo cyose gifite agaciro usiga aho wicara. Ntushobora kwiringira ko uwo mwicaranye wese ari Umukristo. Ni kuki wagira uwo uha urwaho? Hari raporo zagiye zitugeraho, zihereranye n’abantu bamwe bo hanze bagiye bagerageza gushimuta abana. MUJYE MUKURIKIRANIRA HAFI ABANA BANYU BURI GIHE.
Ikindi cyihanangirizwa, ni ukwirinda gupakira abantu barenze urugero mu modoka zakodeshejwe cyangwa se zateganyijwe n’itorero, kugira ngo zijyane abantu mu ikoraniro. Ibyiza ni ugukoresha amafaranga arenze ayateganyirijwe urugendo, aho kurenga ku mategeko ya Kayisari, cyangwa se ikibi gikabije, ngo tube twashyira abavandimwe mu kaga ko kuba bagerwaho n’impanuka, ndetse hakaba hari n’uwatakaza ubuzima bwe bitewe no gupakira abantu benshi birenze urugero, cyangwa gutera umushoferi inkunga yo kongera umuvuduko, kugira ngo mugere aho mujya hakiri kare cyane (Rom 13:1-7; Guteg 21:1-9). Ibintu nk’ibyo, abavandimwe bafite inshingano muri izo modoka, bagomba kutishisha kubitangaho inama babigiranye urukundo mu gihe bibaye ngombwa.