ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/97 p. 1
  • Irembo Rinini Rijya mu Murimo Riruguruye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irembo Rinini Rijya mu Murimo Riruguruye
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Mbese, Itorero Ryanyu Rifite Ifasi Ngari?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 11/97 p. 1

Irembo Rinini Rijya mu Murimo Riruguruye

1 Kubera ko Pawulo yari umubwiriza w’ubutumwa bwiza ufite umwete, yashishikariraga gushakisha amafasi akeneye ubufasha cyane; imwe muri ayo mafasi, ikaba Yari umudugudu wa Efeso. Ubwo yahabwirizaga, yagize ingaruka nziza cyane, ku buryo yandikiye Abakristo bagenzi be ababwira ati “nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo” (1 Kor 16:9). Pawulo yakomeje gukora umurimo muri iyo fasi, kandi yafashije Abefeso benshi kuba abizera.​—Ibyak 19:1-20, 26.

2 Muri iki gihe, twugururiwe irembo rinini rijya mu murimo. Dutumirirwa gufasha amatorero adashobora gukora ifasi yayo yose buri mwaka. Bityo rero, imihati yacu ishobora kuziba icyuho kiri mu turere tumwe na tumwe.​—Gereranya na 2 Kor 8:13-15.

3 Mbese, Ushobora Gukora Aho Bikenewe Kurushaho? Mbese, wigeze utekereza witonze ku bihereranye no kuba wakorera umurimo ahandi hantu? Ushobora kugira itorero ryo mu mujyi utuyemo wafasha. Kuki utabibwira umugenzuzi w’akarere, maze ukumva icyo abivugaho? Cyangwa se, hari ubwo mu ifasi y’itorero ryanyu bwite, haba hari abantu benshi b’ibipfamatwi cyangwa bavuga ururimi rw’amahanga, ku buryo nta muntu wigeze ashobora kubitaho. Mbese, ushobora kwitangira kwiga ururimi rwabo, kugira ngo ushobore gukora icyo gikorwa gikenewe? Byongeye kandi, wenda haba hari itsinda cyangwa itorero mwegeranye rikoresha urundi rurimi ryagiye ‘ryinginga nyir’ibisarurwa, [kugira ngo] yohoreze abasaruzi’ benshi (Mat 9:37, 38). Niba se ari ko bimeze, mbese, ushobora gutanga ubufasha?

4 Mu myaka igera muri za mirongo ishize, imiryango ya Gikristo ibarirwa mu bihumbi, yimukiye mu bindi bihugu kugira ngo yifatanye mu murimo w’isarura mu buryo bwuzuye kurushaho. Umugabo n’umugore bashakanye babigenje batyo, baravuze bati “twashakaga gukorera Yehova aho twashoboraga gutanga ubufasha cyane kurushaho.” Niba ufite icyo cyifuzo kandi ukabona bishoboka ko wakwimukira ahandi hantu mu gihugu cyawe, cyangwa se niba wujuje ibisabwa kugira ngo ujye gukorera umurimo mu kindi gihugu, banza uganire n’abasaza b’itorero ryawe ku bihereranye n’izo ntego.

5 Niba wifuza gusobanuza Sosayiti ibihereranye n’ahantu hakenewe ubufasha, andika urwandiko rusobanura neza icyifuzo cyawe, urugeze ku bagize Komite y’Umurimo y’Itorero. Bazarwoherereza Sosayiti, ruherekejwe n’ibisobanuro byabo. Uko byagenda kose, igihe cyose irembo rinini rijya mu murimo rizaba ricyuguruye, nimucyo twese dukomeze guhihibikana mu murimo wa Yehova.​—1 Kor 15:58.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze