Gera ku Bantu Batizera Bafite abo Bashakanye b’Abahamya
1 Birashimisha cyane mu gihe umugabo n’umugore bashakanye bunze ubumwe mu gusenga k’ukuri. Ariko kandi, mu miryango myinshi usanga umwe gusa mu bashakanye ari we wemeye inzira y’ukuri. Ni gute dushobora kugera kuri abo bantu batizera bafite abo bashakanye b’Abahamya, kandi tukabatera inkunga yo kwifatanya natwe mu gusenga Yehova?—1 Tim 2:1-4.
2 Umva Icyo Batekereza: N’ubwo bamwe mu bantu batizera bafite abo bashakanye b’Abahamya bashobora kubarwanya, akenshi biterwa no kwinangira cyangwa gufata ibintu uko bitari. Umuntu ashobora kumva ko yahigitswe, cyangwa imyizerere mishya y’uwo bashakanye ikaba yamutera gufuha. Umugabo umwe yibuka uko yiyumvaga agira ati “iyo nabaga nasigaye mu rugo jyenyine, numvaga natereranywe.” Undi na we yagize ati “numvaga ari nk’aho umugore wanjye n’abana banjye bantaye.” Abagabo bamwe bashobora kumva ko idini ryabatwariye umuryango. (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1990, ku ipaji ya 20-23 mu Gifaransa.) Ni yo mpamvu byaba ari byiza cyane ko mu gihe bishoboka, umugabo yaba ari kumwe n’umugore we muri gahunda yo kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo kuva iyo gahunda igitangira.
3 Mukorere Hamwe: umugabo n’umugore bashakanye b’Abahamya, bakoreye hamwe mu buryo bugira ingaruka nziza, mu kunganira abantu bashatse bari mu kuri. Iyo mushiki wacu yabaga amaze gushyiraho porogaramu yo kwigana n’umugore runaka, umuvandimwe yabaga agomba gusura umugabo we. Incuro nyinshi bagiye bashobora gutangirana icyigisho n’uwo mugabo.
4 Garagaza Umwuka wa Gicuti n’Uwo Kwakira Abantu: Abagize imiryango yo mu itorero, bashobora gutanga ubufasha, bita ku miryango itarahuriza hamwe mu gusenga k’ukuri. Kunyuzamo ugasura umuntu utizera ufite uwo bashakanye w’Umuhamya, kandi ukabikora mu buryo bwa gicuti, bishobora kumufasha kubona ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo bagira igishyuhirane, kandi bita ku bandi, bashaka icyatuma buri wese amererwa neza.
5 Rimwe na rimwe, abasaza bashobora kujya basuzuma imihati iherutse gukoreshwa, yo kugera ku bantu batizera bafite abo bashakanye b’Abahamya, bakaba bagaragaza n’ikindi kintu gishobora gukorwa, biringiye kuzabarehereza kuri Yehova.—1 Pet 3:1.