Mbese, Itorero Ryanyu Rifite Ifasi Ngari?
1 Uhereye mu mijyi y’i Yudaya ukageza mu biturage by’i Galilaya, Yesu yatanze ubuhamya mu buryo bunonosoye mu ifasi ngari ya Isirayeli ya kera (Mar 1:38, 39; Luka 23:5). Natwe tugomba kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose (Mar 13:10). Ariko kandi, uwo ushobora kuba umurimo utoroshye. Kubera iki?
2 Amatorero menshi, kandi ahanini akaba ari ayo mu byaro, afite amafasi yagautse cyane. Ni iki dushobora gukora kugira ngo dufashe abantu baba muri ayo mafasi magari kumenya ukuri ku bihereranye na Yehova, Yesu n’Ubwami?
3 Jya Uteganya Ubigiranye Ubwitonzi: Umugenzuzi w’umurimo hamwe n’umuvandimwe ushinzwe amafasi bagomba guhuriza hamwe imihati itorero rishyiraho kugira ngo rigere ku bintu byiza cyane kuruta ibindi. Wenda hashobora gushyirwaho iminsi yihariye igihe ababwiriza benshi baba bashobora kumara umunsi wose mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe ubwiriza mu mafasi ya kure, jya uteganya kumara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza niba bishoboka, kandi ujye witwaza ibyokurya bya saa sita. Mushobora gukora iteraniro ry’umurimo mbere y’igihe mwari musanzwe murikorera kugira ngo mubone igihe cyo kujya mu ifasi cyangwa mugakorera iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza hafi y’ifasi igomba kubwirizwamo. Mujye mushyiraho guhunda yo gukora amafasi yo mu cyaro mu bihe by’umwaka igihe ikirere kiba kimeze neza n’imihanda ari myiza.
4 Makedoniya: Hari abantu benshi bashimishijwe babonetse mu mafasi yabwirijwemo mu gihe cya kampeni yihariye yo kubwiriza mu ifasi yitaruye ya makedoniya. Komite y’umurimo izakomeza kugaragaza ko yitaye kuri ayo mafasi kandi ishyireho gahunda yo gukomeza gufasha mu buryo bw’umwuka abantu bitabira ubutumwa bwacu.
5 Ntukibagirwe kwitwaza ibitabo bihagije. Niba iyo fasi ibwirizwamo rimwe na rimwe, bishobora kuba bikwiriye gusigira inkuru y’Ubwami cyangwa igazeti ya kera abantu udasanze imuhira. Inkuru z’Ubwami ni ingirakamaro cyane mu gukwirakwiza ukuri. Kuki se utakoresha inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Mbese, Wakwishimira Kumenya Byinshi Kurushaho ku Bihereranye na Bibiliya? iboneka mu Kinyarwanda muri iki gihe? Jya uyiha umuntu uwo ari we wese muhuye kandi uyisigire uwo udasanze imuhira.
6 Jya Wifatanya mu Buryo Bwuzuye: Kubwiriza mu ifasi ngari bisaba uruhare rwa buri wese mu bagize itorero. Wagombye kujya ugira amakenga igihe ubonye ba nyir’inzu bifuza ko mugirana ibiganiro. Ujye uhora uzirikana ko ugomba kugera ku bantu bose baba mu ifasi. Mbese, niba wifuza gukomeza kugirana ikiganiro kirekire n’umuntu ushimishijwe, hashobora gukorwa gahunda kugira ngo abandi bagize itsinda bakomeze gukora umurimo wo kubwiriza?
7 Jya ukora imyitozo inonosoye kugira ngo usubire gusura kandi wite ku bantu bagaragaje ko bashimishijwe. Kubera ko imihanda yo mu cyaro itagira amazina kandi amazu yaho ntagire inomero, jya ushushanya ikarita ubigiranye ubwitonzi, cyangwa wandike ibintu bisobanura uko wabona umuntu ushimishijwe igihe waba usubiye kumusura.
8 Mbega igikundiro dufite cyo kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Yesu agira ati “ariko umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye” (Mat 10:11)! Nta gushidikanya, Yehova azaha umugisha imihati ushyiraho mu gihe witanga ubigiranye ubushake muri uyu murimo uhesha ingororano cyane kurusha iyindi!