Ese kugira ifasi yawe byagufasha?
1. Ifasi y’umubwiriza ni iki?
1 Ifasi y’umubwiriza ni iki? Mu matorero afite amafasi menshi, ifasi y’umubwiriza ni iyo aba yarahawe kugira ngo ayibwirizemo, wenda ikaba iri hafi y’aho atuye. Igitabo Twagizwe umuteguro ku ipaji ya 103, kigira kiti “kugira ifasi iri hafi yawe bizatuma udapfusha ubusa igihe uba wageneye umurimo wo kubwiriza. Ushobora no gutumira undi mubwiriza mugafatanya gukora muri iyo fasi yawe.”
2. Ni mu buhe buryo kugira ifasi yawe byunganira itsinda ry’umurimo wo kubwiriza?
2 Yunganira itsinda ry’umurimo wo kubwiriza: Iyo ufite ifasi hafi y’aho ukorera, ushobora kuyibwirizamo mu kiruhuko cya saa sita cyangwa nimugoroba mbere y’uko utaha cyangwa se ukaba wajyana n’undi mubwiriza ukorera hafi y’aho ukorera. Niba ufite ifasi hafi yo mu rugo, wowe n’abagize umuryango wawe mushobora kuyibwirizamo nimugoroba. Icyakora, niba mutagiye mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, ni byiza gusenga Yehova mumusaba ubuyobozi mbere yo gutangira umurimo wo kubwiriza (Fili 4:6). Nanone, ugomba gushyira mu gaciro mu gihe ugena igihe cyo kubwiriza mu ifasi yawe n’igihe cyo kwifatanya n’itsinda ryawe ry’umurimo wo kubwiriza. Ubusanzwe ni byiza gushyigikira iryo tsinda mu mpera z’ibyumweru igihe haba hari abantu benshi baje mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza.
3. Ni akahe kamaro ko kugira ifasi yawe?
3 Akamaro ko kugira ifasi yawe: Iyo ufite ifasi ubwirizamo, uba ushobora kuyibwirizamo igihe cyose ubonye akanya. Uba ushobora kumara igihe kinini mu murimo kuko uba udakeneye gukora urugendo rurerure. Ibyo bituma bamwe bashobora gukora ubupayiniya bw’ubufasha cyangwa ubw’igihe cyose. Kubera ko abantu bashimishijwe baba bari mu gace kamwe, biba byoroshye gusubira kubasura no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Hari benshi babonye ko kubwiriza mu ifasi yabo bituma bamenyana n’abahatuye kandi bakabagirira icyizere, cyane cyane iyo bazabwiriza muri iyo fasi incuro nyinshi mbere y’uko abandi bayihabwa. Turifuza ko kubwiriza mu ifasi yawe byatuma wowe n’umuryango wawe murushaho gukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye.—2 Tim 4:5.