ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/98 pp. 3-6
  • Mube Abantu Bagira Ingaruka Nziza mu Murimo Wanyu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mube Abantu Bagira Ingaruka Nziza mu Murimo Wanyu
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ese kugira ifasi yawe byagufasha?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Koresha Igihe Cyawe mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Tujye tuba abagwaneza kandi twite ku bandi mu murimo wo kubwiriza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 11/98 pp. 3-6

Mube Abantu Bagira Ingaruka Nziza mu Murimo Wanyu

1 Ijuru ririjimye, kandi ijwi riteye ubwoba rikomeje kwiyongera kugeza ubwo rigira urusaku rumena amatwi. Igicu kimeze nk’umwotsi kiramanutse. Ibyo ni ibiki? Ni ingabo z’inzige zibarirwa muri za miriyoni zije kurimbura igihugu zikagihindura umusaka! Ibyo bintu byavuzwe n’umuhanuzi Yoweli, bisohozwa muri iyi minsi binyuriye mu murimo wo kubwiriza ukorwa n’abagaragu b’Imana basizwe hamwe na bagenzi babo bagize imbaga y’abantu benshi.

2 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1998, ku ipaji ya 11, paragarafu ya 19, wagize uti “ingabo z’inzige z’Imana zo muri iki gihe, zatanze ubuhamya mu ‘mudugudu’ wa Kristendomu mu buryo bwuzuye (Yow 2:9). . . . Baracyakomeza kurenga inzitizi zose, maze bakinjira mu ngo zibarirwa muri za miriyoni, bakagana abantu mu mihanda, bakavugana na bo kuri telefoni, kandi bakabashaka mu buryo bushoboka bwose, igihe batangaza ubutumwa bwa Yehova.” Mbese, kwifatanya muri uwo murimo washyizweho n’Imana, si igikundiro gikomeye?

3 Mu buryo bunyuranye n’inzige nya nzige zari zifite intego yo kwishakira ibyo kurya, twebwe abagaragu ba Yehova dushishikazwa cyane n’ubuzima bw’abo tubwiriza. Dushaka gufasha abandi kwiga ukuri guhebuje gukubiye mu Ijambo ry’Imana no kubasunikira gutera intambwe zizabaganisha ku gakiza k’iteka (Yoh 17:3; 1 Tim 4:16). Bityo rero, dushaka kugira ingaruka nziza mu buryo dusohoza umurimo wacu. Uko uburyo bwo kubwiriza dukoresha bwaba bumeze kose, tugomba gusuzuma tukareba niba tuwusohoza mu buryo no mu gihe bizatuma tubona ingaruka nziza cyane kurusha izindi. Kubera ko “ishusho y’iyi si ishira,” byaba byiza dusuzumye uburyo dukoresha n’uko dutangiza ibiganiro kugira ngo duce agahigo ko kugira ingaruka nziza uko bishoboka kose.​—1 Kor 7:31.

4 N’ubwo twihatira kugera ku bantu dukoresheje uburyo bwinshi, umurimo wo ku nzu n’inzu uracyari urufatiro rw’umurimo wacu. Mbese, mujya mubona ko akenshi abantu baba batari mu rugo cyangwa se baryamye igihe mubasuye? Mbega ukuntu mwumva mucitse intege kubera ko mudashobora kubagezaho ubutumwa bwiza! Ni gute mushobora guca agahigo ku bihereranye n’ibyo?

5 Ba Umuntu Uhuza n’Imimerere Kandi Ushyira mu Gaciro: Muri Isirayeli yo mu kinyejana cya mbere, abarobyi bakoraga umurimo wabo w’uburobyi nijoro. Kuki bawukoraga nijoro? N’ubwo icyo gihe atari cyo cyari kibanogeye kuruta ibindi byose, cyari igihe cyiza cyane kuruta ibindi byose cyo gufata amafi menshi kurushaho. Cyari igihe cy’uburumbuke kuruta ibindi bihe byose. Mu kwerekeza kuri uwo murimo, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1993, wagize uti “natwe tugomba kwiga ifasi yacu ku buryo twajya tujya kuroba, mu buryo runaka, igihe abantu benshi baba bari mu rugo kandi biteguye kudutega amatwi.” Gusuzumana ubwitonzi akamenyero k’abantu, byagaragaje ko mu miryango myinshi yo mu nkengero z’umujyi n’uturere dutuwemo, abantu bashobora kuba bari mu rugo iyo tubasuye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kare mu gitondo, ariko kandi, bamwe bashobora kuba batiteguye kutwakira muri icyo gihe. Niba ari ko bimeze mu ifasi yawe, mbese, ushobora guhindura gahunda yawe ku buryo wazajya ubasura hakeye cyangwa nyuma ya saa sita? Ubwo ni uburyo bwiza bwatuma turushaho kugira ingaruka nziza mu murimo wacu, ari nako tugaragaza ko twitaye ku baturanyi bacu, icyo kikaba ari igihamya kigaragaza urukundo nyakuri rwa Gikristo.​—Mat 7:12.

6 Mu Bafilipi 4:5, intumwa Pawulo itwibutsa ko tugomba “kureka ugushyira mu gaciro kwacu kukamenywa n’abantu bose” (NW). Mu guhuza n’ayo mabwiriza yahumetswe, dushaka kuba abantu batabogama kandi bashyira mu gaciro mu gihe dusohoza inshingano yacu yo kubwiriza tubigiranye umwete n’igishyuhirane. Nta bwo dushaka ‘kwikenga kwigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo [z’abantu] rumwe rumwe,’ ahubwo dushaka gukora ibishoboka byose kugira ngo dusohoze umurimo wacu wo ku nzu n’inzu mu bihe bikwiriye kandi bigira ingaruka nziza (Ibyak 20:20). Kimwe na ba barobyi bo muri Isirayeli yo mu kinyejana cya mbere, nta bwo dushishikazwa no ‘kuroba’ mu bihe bitunogeye kurusha ibindi, ahubwo dushishikazwa no kuroba mu bihe dushobora kubonamo umusaruro mwiza.

7 Ni iyihe gahunda ishobora gukorwa? Incuro nyinshi, amateraniro y’umurimo wo kubwiriza aba saa 3:00 za mu gitondo cyangwa se wenda ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, akaba mbere y’aho gato, nyuma y’aho itsinda rigahita rijya mu ifasi mu murimo wo ku nzu n’inzu. Ariko kandi, mu mafasi amwe n’amwe, hari inteko z’abasaza zatenganyije ko itsinda ryakwifatanya mu murimo mu bundi buryo, nko gutanga ubuhamya mu mihanda, mu ifasi y’ubucuruzi, cyangwa gusubira gusura, mbere yo kujya ku nzu n’inzu mu turere dutuwemo. Hafi saa 4:00 za mu gitondo, itsinda rijya mu murimo wo ku nzu n’inzu kandi rikaguma mu murimo kugeza ku gicamunsi. Mu mafasi amwe n’amwe, igicamunsi gishobora kuba igihe cyiza cyo gukoreraho iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza kurusha mu gitondo. Bene iyo gahunda ishobora kugira uruhare mu gutuma umurimo wo ku nzu n’inzu urushaho kugira ingaruka nziza.

8 Tube Abantu Bashishoza n’Abanyamakenga: Iyo dushyikirana n’abantu ku nzu n’inzu, bitabira ubutumwa bwacu mu buryo bunyuranye. Ba nyir’inzu bamwe barumva, abandi ntibumve, kandi bamwe bashobora kuba abanyampaka cyangwa abarwanyi. Ku birebana n’abo bavuzwe nyuma, ku ipaji ya 7 y’igitabo Comment raisonner à partir des Ecritures, twibutswa ko intego yacu atari iyo “ ‘gutsinda impaka’ tugirana n’abantu batubaha ukuri.” Niba nyir’inzu aturwanya, byaba byiza kurushaho tumwihoreye tukigendera. Ntitugomba na rimwe guhangana n’abantu dushaka ko byanze bikunze baganira natwe cyangwa tugashaka kubemeza uburyo tubona ibintu. Ntitugomba guhatira abantu kwemera ubutumwa bwacu. Ibyo ntibyaba ari ugushyira mu gaciro kandi bishobora gukururira abandi Bahamya ibibazo, n’umurimo muri rusange.

9 Mbere yo gutangira kubwiriza mu ifasi, ni iby’ubwenge kubanza gusuzuma ikarita y’ifasi kugira ngo twandike za aderesi z’abantu batwiyamye batwihanangiza kutazabagarukira mu rugo. Niba hari bene abo bantu, buri mubwiriza ubwiriza muri ako gace, agomba kumenyeshwa aho atagomba gusura. Nta n’umwe ugomba kwifatira umwanzuro ku giti cye wo gusura ayo mazu atabisabwe n’umugenzuzi w’umurimo​—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 1994, Agasanduku k’Ibibazo.

10 Dushobora gutuma umurimo wacu urushaho kugira ingaruka nziza binyuriye mu kuba abantu bashishoza igihe tubwiriza ku nzu n’inzu. Jya witegereza igihe winjiye mu rugo. Mbese, za rido zose ziriho cyangwa zirafunze rwose? Mbese, haba hari urusaku rwumvikana rw’ibirimo bikorerwa mu nzu? Ibyo bishobora kugaragaza ko ba nyir’inzu basinziriye. Birashoboka ko twazagirana ikiganiro kigira ingaruka nziza kurushaho turamutse tugarutse gusura nyir’inzu ikindi gihe. Wenda bishobora kuba byiza kurushaho kutinjira muri urwo rugo icyo gihe, ariko tukanota iyo nzu. Ushobora kongera kureba iyo nzu mbere yo kuva mu ifasi cyangwa kwandika ko uri bugaruke ku yindi saha.

11 Hari ubwo dushobora gukangura umuntu cyangwa tukamubangamira tutari tubigambiriye. Ashobora ndetse no kugira uburakari cyangwa umujinya. Ni gute twabyifatamo? Mu Migani 17:27, hatugira inama hagira hati “ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.” N’ubwo tutagomba kwihohora ku byerekeranye n’umurimo wacu, dushobora rwose gusaba imbabazi zo kuba twamusuye mu gihe kidakwiriye. Dushobora gusaba niba twazagaruka kumusura mu gihe gikwiriye kurushaho, tubigiranye ikinyabupfura. Kuvuga tubikuye ku mutima mu ijwi rituje ko twe ubwacu tubabajwe n’ibyo bintu, akenshi bicururutsa uwo muntu (Imig 15:1). Niba nyir’inzu atubwiye ko afite gahunda yo gukora akazi ka nijoro, hashobora kwandikwa agapapuro maze kagashyirwa hamwe n’ikarita y’ifasi, bityo akazasurwa mu gihe gikwiriye.

12 Nanone kandi, mu gihe twihatira gukora ifasi yacu mu buryo bunonosoye, dukwiriye kuba abantu bashishoza. Kubera ko abantu benshi baba batari mu rugo iyo tubasuye ku ncuro ya mbere, tugomba gushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo tubagezeho ubutumwa bw’agakiza (Rom 10:13). Ababwiriza bamwe na bamwe bagaruka gusura iyo nzu nyuma y’aho uwo munsi kugira ngo bagerageze kureba niba babona abantu mu rugo. Ibyo ntibyisoba abaturanyi. Ariko kandi, icyo dushaka ni ukwirinda icyatuma abantu babona nabi Abahamya ba Yehova bavuga ko ari abantu ‘bahoza akarenge’ mu karere kabo. Ni gute ibyo byakwirindwa?

13 Gira ubushishozi. Igihe dusubiye gusura umuntu twasanze adahari, mbese, haba hari ikigaragaza ko hari umuntu uri muri urwo rugo icyo gihe? Niba uwo muntu adashobora kuboneka nyuma yo kugerageza kumugeraho incuro nkeya zakozwe ku masaha atandukanye y’umunsi, wenda nka nimugoraba, bishobora kuba ngombwa kuvugisha nyir’inzu ukoresheje telefoni. Niba bidashoboka, inkuru y’Ubwami cyangwa urupapuro rukoreshwa mu gutumira, bishobora gusigwa munsi y’urugi mu buryo bw’amakenga, cyane cyane niba iyo fasi yarakozwe kenshi mu buryo buzira amakemwa. Hari ubwo uwo muntu yazasurwa ikindi gihe iyo fasi izaba ibwirizwamo.

14 Mu gihe ikirere kitameze neza, tugomba kwirinda gukomereza ibiganiro ku muryango nyir’inzu ari muri iyo mimerere mibi y’igihe. Igihe twemerewe kwinjira mu nzu, tugomba kugira amakenga kugira ngo tutanduza inzu. Mu gihe duhuye n’imbwa itumokera, tugomba gushishoza. Mu gihe ubwiriza mu mazu atuwe n’abantu benshi, amagorofa, cyangwa ku mazu afatanye, vuga witonze kandi wirinde urusaku rwabangamira abatuye muri ayo mazu kandi rwatuma bose bamenya ko uhari.

15 Ba Umuntu Ugira Gahunda Kandi Wiyubashye: Binyuriye kuri gahunda ikozwe neza, dushobora kwirinda kurema amatsinda manini mu ifasi ashobora kurangaza abantu. Ba nyir’inzu bamwe na bamwe bashobora kumva bakanzwe n’itsinda rinini ry’ababwiriza bateraniye imbere y’inzu yabo. Nta bwo dushaka gutuma abantu bakeka ko “tugabye igitero” mu turere batuyemo. Gahunda yo gukora umurimo mu ifasi, ikorerwa neza kurushaho mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Amatsinda mato y’ababwiriza, urugero nk’abagize umuryango, ashobora kudatera ubwoba ba nyir’inzu, kandi kongera kubashyira kuri gahunda mu gihe ifasi irimo ikorwamo ntibikenerwa cyane.

16 Kugira gahunda bisaba ko ababyeyi bagenzura imyifatire y’abana babo igihe barimo babwiriza mu ifasi. Abana bagombye kugira imyifatire myiza igihe baherekeje abantu bakuru kubwiriza ku nzu n’inzu. Abana ntibagomba kwemererwa gukina cyangwa kuzerera uko bishakiye, kugira ngo bidatuma turangarirwa n’abatuye aho hantu cyangwa abahisi n’abagenzi bitari ngombwa.

17 Nanone kandi, gushyira mu gaciro birakenewe mu gihe cy’akaruhuko. Umurimo Wacu w’Ubwami w’ukwezi k’Ugushyingo 1995, ku ipaji ya 7, ugira uti “igihe turi hanze, mu murimo wo kubwiriza, dushobora gutakaza igihe cya ngombwa tunywa ikawa. Ariko kandi, benshi bishimira gukomeza kubwiriza abandi bantu, bakirengagiza kwifatanya n’abavandimwe gusangira ikawa mu gihe bageneye uwo murimo wo kubwiriza.” N’ubwo gufata akaruhuko kugira ngo tugire icyo dufata ari amahitamo y’umuntu ku giti cye, byaragaragaye ko rimwe na rimwe, amatsinda manini y’abavandimwe na bashiki bacu bahurira aho bafatira icyo kunywa cyangwa muri resitora. Uretse kuba hagomba igihe kinini kugira ngo bahabwe icyo bakeneye, imbaga y’abantu ishobora gukanga abandi bakiriya. Rimwe na rimwe, inkuru z’ibyabaye zerekeranye n’umurimo wo kubwiriza uba wakozwe mu gitondo zijya ziganirwaho mu ijwi riranguruye, bityo ibyo bikaba bishobora gushyira umugayo ku murimo wacu kandi bigatambamira ingaruka nziza zawo. Ababwiriza bashobora kwirinda kwirunda ahantu hamwe no gufata igihe kitari ngombwa mu murimo, babigiranye ubwenge.

18 Abantu benshi bagize ingaruka nziza binyuriye mu gusanga abantu aho bashobora kuboneka​—mu mihanda, muri za parikingi z’imodoka, n’ahandi abantu bahurira. Aho naho, dushaka gutanga ubuhamya bwiza, bitanyuriye mu magambo gusa, ahubwo no mu gushyira mu gaciro. Ababwiriza bo muri buri torero bagomba rwose kubahiriza imbibi z’ifasi yabo, kugira ngo badahura ari benshi cyane, bakaba babuza amahwemo abagenzi bari ahantu hakorerwa ubucuruzi, mu miryango y’amaduka no mu nzira, cyangwa ngo batere icyugazi abakora umurimo w’ubucuruzi, nk’aho batangira lisansi, aho bakora amanywa n’ijoro. Kugira ngo dusohoze umurimo wacu kuri gahunda, no mu buryo bwiyubashye, tugomba gukorera mu ifasi yacu bwite twahawe gusa, keretse habayeho ubundi buryo bwateganyijwe binyuriye kuri Komite y’Umurimo y’Itorero y’irindi torero, bwo kubaha ubufasha.​—Gereranya na 2 Abakorinto 10:13-15.

19 Amatorero amwe n’amwe afite uturere twinshi dushobora kubwirizwamo mu ruhame, yagiye akata utwo turere atugira amafasi. Noneho, ikarita y’ifasi igahabwa umubwiriza ku giti cye cyangwa itsinda ry’ababwiriza. Ubwo buryo butuma iyo fasi ikorwa mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho kandi butuma ababwiriza benshi badakora mu karere kamwe mu gihe kimwe, ibyo bikaba bihuza n’ihame ryo mu 1 Abakorinto 14:40, rigira riti “byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.”

20 Isura yacu y’inyuma buri gihe igomba kuba yiyubashye kandi ikwiriye abakozi bitirirwa izina rya Yehova. Ibyo ni nako bimeze ku bihereranye n’ibikoresho byacu. Isakoshi y’ibitabo ishaje na za Bibiliya zifite impapuro zahinamiranye cyangwa zanduye, bituma ubutumwa bw’Ubwami butakirwa neza. Byavuzwe ko uko twambara n’uko twirimbisha “ari uburyo buhinnye bwo gushyikirana n’abantu, bumenyesha abaturage badukikije abo turi bo n’icyo turi cyo, n’urwego twashyirwamo.” Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye kwambara cyangwa gusokoza mu buryo bugayitse kandi butitaweho, cyangwa bushamaje kandi buhambaye, ahubwo isura yacu yagombye buri gihe kuba “nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza.”​—Fili 1:27; gereranya na 1 Timoteyo 2:9, 10.

21 Mu 1 Abakorinto 9:26, intumwa Pawulo igira iti “nanjye ndiruka, ariko si nk’utazi aho ajya: nkubitana ibipfunsi, ariko si nk’uhusha.” Mu kwigana Pawulo, twiyemeje kugira ingaruka nziza mu murimo. Mu gihe twifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya tubigiranye umwete turi mu bagize “ingabo z’inzige” za Yehova zo muri iki gihe, nimucyo tugire ugushyira mu gaciro no kujijuka bya Gikristo mu kugeza ubutumwa bw’agakiza ku bantu bose bo mu ifasi yacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze