Mu gihe tudasanze abantu mu ngo zabo
1. Ni iyihe ngorane dukunze guhura na yo igihe dukora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu?
1 Muri iki gihe gusanga abantu mu ngo zabo bigenda birushaho kugorana mu duce twinshi. Muri ibi ‘bihe birushya,’ abenshi baba bagomba gukora amasaha menshi kugira ngo babone ikibatunga (2 Tim 3:1). Bamwe bashobora kuba batari imuhira kubera ko baba bagiye kugura ibintu mu maduka cyangwa se kubera ko baba bagiye kwidagadura. Ni gute abantu nk’abo twabagezaho ubutumwa bwiza?
2. Ni iki twakora kugira ngo tuzashobore kwita ku bantu tutasanze mu ngo?
2 Jya ugira icyo wandika: Intambwe ya mbere ni iyo kugira icyo twandika ku bihereranye n’ingo tutasanzemo abantu. Ibyo ni iby’ingenzi cyane niba ubwiriza mu ifasi yawe incuro nyinshi. Mbese ujya wandika izina ry’umuhanda, inomero y’ifasi, izina ryawe n’itariki? Ushobora gusiga umwanya wo kwandikamo ibisobanuro by’inyongera igihe wowe cyangwa undi mubwiriza muzaba mwagarutse kubwiriza mu ngo mutasanzemo abantu. Igihe uzaba urangije iyo fasi, uzibuke guha izo nyandiko undi wayihawe, keretse igihe yaba akwemereye ko ari wowe uzajya kubwiriza mu ngo utasanzemo abantu. Jya ukoresha urundi rupapuro kugira ngo wandike abantu wabonye bashimishijwe uzasubira gusura.
3. Ni ibihe bitekerezo bimwe na bimwe byatanzwe ku bihereranye n’uko twabona abantu tutasanze imuhira?
3 Jya ugerageza gusubirayo igihe kinyuranye n’icyo wagiriyeyo: Wenda bamwe mu bantu utasanze imuhira ku minsi y’imibyizi bashobora kuba bahari ku migoroba cyangwa mu mpera z’ibyumweru. Mbese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda zawe kugira ngo usubire kubasura mu gihe gikwiriye (1 Kor 10:24)? Niba bidashoboka, izo ngo utasanzemo abantu ushobora kuziha undi mubwiriza ushobora gusubira gusura abazituyemo mu gihe kinyuranye n’icyo wagiriyeyo.
4. Ni iki kigaragaza akamaro ko gusubira gusura ingo tutasanzemo abantu?
4 Hari inkuru imwe y’ibyabaye igaragaza ukuntu ari iby’ingenzi kugerageza kubonana n’abo tutasanze imuhira igihe twabasuraga. Hari urugo ababwiriza bamaze imyaka itatu basura, maze amaherezo baza kubonana na nyirarwo. Byaje kugaragara ko nyir’urwo rugo yari amaze icyo gihe cyose ategereje ko hagira Umuhamya uhinguka iwe kugira ngo yongere kwiga Bibiliya nk’uko yabigenzaga mbere yo kwimukira muri ako karere.
5. Ni ryari twavuga ko twarangije kubwiriza ifasi yacu?
5 Jya urangiza ifasi yawe: Ni ryari twavuga ko twarangije kubwiriza ifasi yacu? Muri rusange, ni igihe twaba twarakoze ibishoboka byose kugira ngo tubonane n’umuntu muri buri rugo. Bishobora kuba byiza gusiga Inkuru y’Ubwami cyangwa igazeti ya kera mu rugo tudasanzemo abantu, ariko tukabikorana amakenga, cyane cyane igihe tubwiriza mu mafasi tudakunze kubwirizamo. Ifasi yagombye kurangira mu mezi ane, hanyuma bikamenyeshwa umuvandimwe ushinzwe amafasi kugira ngo ashobore guhuza inyandiko ze n’igihe.
6. Kuki twagombye kugerageza kugeza ubutumwa bwiza kuri buri muntu wese utuye mu ifasi yacu?
6 Twifuza ko abantu benshi uko bishoboka kose bahabwa uburyo bwo kumenya uko bakwambaza izina rya Yehova hanyuma bagakizwa (Rom 10:13, 14). Muri abo hakubiyemo ababa batari mu ngo zabo igihe tubasuye turi mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Kimwe n’intumwa Pawulo, nawe jya ugira icyifuzo cyo “kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana butagereranywa.”—Ibyak 20:24, NW.