Gahunda yihariye izakorwa guhera ku itariki ya 16 Ukwakira kugeza ku ya 12 Ugushyingo
1 “Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje.” Uwo ni wo mutwe w’Inkuru z’Ubwami No. 37, zizatangwa ku isi hose guhera mu kwezi gutaha. Mu minsi cumi n’itanu ibanza y’ukwezi k’Ukwakira, tuzatanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Guhera ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira kugeza ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo, tuzifatanya mu rugero rwagutse muri gahunda yo gutanga Inkuru z’Ubwami No. 37. Igihe cyose iyo gahunda izaba igikomeza, mu mpera z’ibyumweru tuzajya dutangana izo Nkuru z’Ubwami n’amagazeti azaba atangwa icyo gihe.
2 Abazayifatanyamo: Abantu bose babwirizanya ishyaka ubutumwa bwiza bagombye kuzifatanya muri iyo gahunda mu buryo bwuzuye. Hari abashobora kuzakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Mbese waba ufite abana cyangwa abandi bantu uyoborera icyigisho cya Bibiliya bafite amajyambere? Batere inkunga yo kuvugana n’abasaza kugira ngo barebe niba bujuje ibisabwa ngo babe ababwiriza batarabatizwa. Abasaza bagombye gufata iya mbere bakavugana n’ababwiriza bakonje kugira ngo babatere inkunga yo kwifatanya muri iyo gahunda, wenda bakaba babaha ababwiriza b’inararibonye kugira ngo bakorane umurimo.
3 Inkuru z’Ubwami No. 37 zohererejwe amatorero yose, ku buryo nibura buri mubwiriza na buri mupayiniya bashobora guhabwa izigera kuri 50. Abantu bashimishijwe batari baba ababwiriza bashobora guhabwa Inkuru z’Ubwami eshanu zo guha abagize imiryango yabo n’incuti zabo. Ababwiriza bose hamwe n’abapayiniya bagomba kumenya umubare w’Inkuru z’Ubwami batanze, maze bakazawushyira inyuma kuri raporo yabo y’umurimo wo kubwiriza mu mpera z’amezi y’Ukwakira n’Ugushyingo. Umwanditsi azajya ateranya umubare wose w’Inkuru z’Ubwami zatanzwe n’abagize itorero bose, maze abimenyeshe ibiro by’ishami mu mpera za buri kwezi. Inkuru z’Ubwami izo ari zo zose zizasigara nyuma y’iyo gahunda yihariye yo kuzitanga, zishobora kuzakoreshwa mu buryo ubwo ari bwo bwose umurimo wo kubwiriza ukorwamo.
4 Icyo wavuga: Jya ukoresha amagambo make yo gutangiza ibiganiro, kubera ko ibyo bizatuma ugeza ubwo butumwa ku bantu benshi kurushaho. Ushobora kuvuga uti “ndimo ndifatanya mu murimo ubu urimo ukorerwa ku isi hose wo kugeza ku bantu ubutumwa bw’ingirakamaro. Iyi ni kopi yawe y’ubuntu. Nyamuneka uyisome.” Kutitwaza amasakoshi igihe tugiye gutanga izo Nkuru z’Ubwami ku nzu n’inzu bishobora kutugirira akamaro. Jya ukora uko ushoboye kose wandike amazina y’abagaragaje ko bashimishijwe kandi ubike iyo nyandiko neza.
5 Uko warangiza ifasi yawe: Aho kugira ngo utange izo Nkuru z’Ubwami mu muhanda, reba uko wazitanga mu rugero rwagutse ku nzu n’inzu no mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi. Ujye wandika ingo udasanzemo abantu, kandi ugerageze gusubirayo ku wundi munsi cyangwa iyindi saha. Guhera ku wa Mbere ku itariki ya 6 Ugushyingo, dushobora kuzajya dusiga Inkuru z’Ubwami mu ngo tudasanzemo abantu. Ariko kandi niba itorero ryanyu rifite ifasi nini idashobora kurangira mu gihe cyagenwe, abasaza bashobora kuzareba niba mwazajya musiga izo Nkuru z’Ubwami mu ngo mudasanzemo abantu mu gihe cyose iyo gahunda yo kuzitanga izamara.
6 Irimbuka rya ‘Babuloni Ikomeye’ riragenda rirushaho kwegereza. Abantu bagomba kuyisohokamo mbere y’uko irimburwa (Ibyah 14:8; 18:8). Itegure uhereye ubu kugira ngo uzifatanye mu rugero rwagutse muri iyo gahunda izakorerwa ku isi hose yo kumenyesha abantu bose ko iherezo ry’idini ry’ikinyoma riri bugufi.